• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Sibomana Athanase wavuze ko ntacyo atinya kuki yikanga baringa?   |   16 Sep 2026

  • Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye   |   14 Sep 2026

  • Police VC yinjije abakinnyi batatu bashya, barimo Rosaly Chioma uvuye muri Macedonia y’Amajyaruguru   |   14 Sep 2026

  • AMAFOTO – APR FC na Rayon Sports zageze mu kiciro cya cya kabiri cy’Imikino Nyafurika ya CAF, Al Hilal na Al Merrikh zihagaze neza   |   13 Sep 2026

  • Hon. Havugimana Emmanuel yatwibukije Inkomoko ya Masudi na Giraso yiturwa indi Ikinani cyamugereyemo   |   11 Sep 2026

  • Abana b’abagize uruhare muri Jenoside bongeye kwibutsa imigambi yapfubye y’ababyeyi babo   |   11 Sep 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside
Mbonyumutwa Gustave uri mu bapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), yashimye Abanyarwanda n’inshuti zabo baburijemo umugambi w’Abanyarwanda baba mu Bubiligi bapfobya Jenoside, bashakaga kwiyamamariza guhagararira Ishyaka riharanira Demokarasi rya DéFi mu buyobozi bwa Komini ya Saint-Georges-sur-Meuse.

Aba Banyarwanda barimo Mbonyumutwa Gustave, Mugabe Nizeyimana n’abandi banyamuryango b’Ishyirahamwe Jambo ASBL, rivuga ko rirengera ikiremwamuntu, nyamara rigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Abanyamuryango ba Jambo ASBL biganjemo abana n’abavandimwe b’abagize uruhare muri Jenoside bakatiwe n’ubutabera mpuzamahanga n’inkiko zo mu Rwanda.

Kandidatire z’abapfobya Jenoside zamaganwe n’abagize imiryango y’abayirokotse n’inshuti z’u Rwanda mu kugaragaza ukuri kw’ibyabaye.

Perezida wa Ibuka Belgique, Déo Mazina, yatangaje  ko uyu muryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wagize uruhare mu ikurwa rya Mbonyumutwa kuri lisiti y’abakandida.

Mbonyumutwa Gustave yabaye umutangabuhamya ushinjura mu rubanza rwa Matayo Ngirumpatse wari Perezida w’Ishyaka MRND mu gihe cya Jenoside, waburaniye i Arusha.

CNLG ibinyujije mu nyandiko yasohoye ku rubuga rwayo, yatangaje ko mu bafashe iya mbere barimo n’Umunyapolitiki w’Umubiligi Alain Destexhe, wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abaganga batagira Umupaka mu Bubiligi mu gihe cya Jenoside.

Yanze ko abapfobya Jenoside bemererwa kwiyamamaza. Ati “Ishyirahamwe rya Jambo ASBL rigizwe n’abana b’ababyeyi bagize uruhare muri Jenoside. Intego yabo ni ukugoreka amateka y’u Rwanda. Babikora bigaragaza nk’abaharanira uburenganzira bwa muntu. Ntibahakana ko habaye Jenoside ariko bemeza ko hakozwe nyinshi.”

Jambo ASBL n’abanyamuryango bayo banakorana n’abarwanyi bo muri FDLR basize bakoze Jenoside, kuri ubu bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda no kwimakaza iterabwoba mu karere.

Mu 2014, iri shyirahamwe ryohereje uwari Perezida waryo Kayumba Placide muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhura n’abayobozi ba FDLR.

Mu ntangiriro za 2018, JAMBO ASBL yangiwe gukorera ibiganiro mbwirwaruhame mu nzu y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi, ubwo havugwaga ku mushinga usaba ko hashyirwaho itegeko rihana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

CNLG yavuze ko uru rubyiruko rubiba amagambo agaragaza urwango ku bayobozi b’igihugu ndetse bagakomeza gushaka uburyo bwo kubiba ingengabitekerezo yabo y’urwangano bagomba kwamaganwa badahawe agahenge.

Mu guha agaciro abazize n’abarokotse Jenoside, CNLG yakanguriye Abanyarwanda n’inshuti zabo guhuza ubumwe mu rugamba rwo guhangana n’abayihakana.

2018-09-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Ubwanditsi 11 Nov 2018
Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Ijambo rya Louise Mushikiwabo Umunyamabanga mukuru wa OIF [ VIDEO ]

Ubwanditsi 12 Oct 2018
Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Jean Paul Turayishimye yashinze agatsiko ke yise ishyaka mu guhangana na RNC ya Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 07 Jul 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.
Amakuru

Tumenye umutekamutwe John SIMBABURANGA ubeshya ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, kandi yaratorotse ubutabera kubera ubujura.

Ubwanditsi 27 Jul 2021
Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge
Mu Mahanga

Abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi barasabwa kutaba icyanzu cyo gucamo mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge

Ubwanditsi 31 May 2016
Huye-Nyamagabe: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye
Mu Mahanga

Huye-Nyamagabe: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Ubwanditsi 11 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru