Umunyamakuru Robert Mugabe, akurikinywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha aho akekwaho gusambanya abana babiri bavukana barimo umwe utarageza imyaka y’ubukure.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modetse, yabwiye itangaza makuru ko bakiriye ikirego cy’umubyeyi uvuga ko yasambanyirijwe abana.
Ati “ Nibyo Robert yahamagawe. RIB yakiriye ikirego cy’uko Mugabe Robert (Bob) yasambanyije abana babiri bava inda imwe, umwe w’imyaka 19 amutera inda hanyuma amushakira imiti yo kuyikuramo. Hanyuma ngo anasambanya na murumuna we utarageza ku myaka y’ubukure kuko afite imyaka 17.”
Mbabazi yakomeje avuga ko ubu Mugabe akibazwa ku byaha aregwa kugira ngo dosiye ye izashyikirizwe ubushinjacyaha.
Kuri iki Cyumweru, Robert Mugabe yumvikanye mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cyasesenguraga umusaruro w’amatora y’abadepite aherutse.
Twagerageje kumuvugisha kuri telefoni ye igendanwa dusanga itariho gusa amakuru avuga ko ari ku cyicaro cya RIB aho ari kubazwa.
Mugabe ni Umuyobozi w’Ikinyamakuru Greatlakes Voice. Yakoze mu binyamakuru bitandukanye yaba iby’imbere mu gihugu n’ibyo hanze y’u Rwanda.
KATSIBWENENE
Ngaho nasohore andi mafoto y’abambaye ubusa!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! bati wa mugabo we impyisi uhetse irakurya, ati reka daaaaaaaaaaa!!!!!!!!! iyi mpyisi twaranywanywe. ngayo nguko