Rayon Sports ifite urugamba rukomeye, aho igomba gucakirana na Enyimba FC mu mukino wo kwishyura wa 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup.
Iyi kipe yahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho igomba kugera i Lagos ku isaha ya saa saba, mu gihe umukino wo uzayihuza na Enyimba FC, uteganyijwe ku wa 23 Nzeri 2018, ku kibuga cya Abia.
Umukino ubanza wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, amakipe yombi yanganyije ubusa ku busa.
Rayon Sports igiye muri Nigeria ifite akazi katoroshye kuko isabwa gutsinda cyangwa kunganya umubare w’ibitego ibyo ari byo byose, kugira ngo ibashe gukomeza muri 1/2 cy’irangiza.
Mu bakinnyi bagiye barimo kapiteni wayo Manzi Thierry, wari wasibye umukino ubanza kubera amakarita abiri y’umuhondo. Ku rundi ruhande ariko mu bakinnyi ifite ku rutonde ntihariho Mukunzi Yannick utemerewe gukina uyu mukino.
Nubwo Rutanga Eric nawe atemerewe gukina umukino wo ku cyumweru, yajyanye n’abandi kugira ngo abatere akanyabugabo.
Rayon Sports yahagurutse aria bantu 40 barimo n’Umuyobozi wayo, Paul Muvunyi, umunyemari Paul Ruhamyambuga, wigeze kuyiyobora akaba ari Perezida w’icyubahiro, umunyemari Hadji Mudaheranwa Yussuf uba hafi y’iyi kipe n’abandi.
Abakinnyi Rayon Sports yatwaye:
Manishimwe Djabel
Manzi Thierry
Mugabo Gabriel
Mugisha Francois
Ndayisenga Kassim
Nyandwi Sadam
Bayama Nova
Mbondi Christ
Mugume Yasin
Irambona Eric
Bashunga Abouba
Rwatubyaye Abdul
Mugisha Gilbert
Rutanga Eric
Muhire Kevin
Bimenyimana Bon Fils Caleb
Niyonzima Olivier
Mutsinzi Ange
Kuka Donkor Prosper