Banki Nyafurika y’Iterambere (BAD) yemereye u Rwanda inguzanyo ya miliyoni $266, akabakaba miliyari 235 Frw, azarufasha mu cyerekezo cyo kugeza amashanyarazi mu gihugu hose.
Iyi nguzanyo yemerejwe mu Nama y’Ubuyobozi ya BAD ku wa 27 Nzeri 2018. Iri muri gahunda ya BAD y’imyaka icumi (2013 – 2022). Izakoreshwa mu mushinga ugamije gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda uzwi nka SEAP II.
U Rwanda rwari rwarahawe miliyoni $46 mu 2013 mu cyiciro cya mbere cy’uyu mushinga ugeze ku gipimo cya 90%.
Urubuga rwa BAD rugaragaza ko iyi banki izatanga miliyoni $192 mu gihe miliyoni $74 zizanyuzwa mu Kigega cy’Iterambere rya Afurika.
Iyi nguzanyo ingana na 8% y’ingengo y’imari ya miliyari $3.3 u Rwanda rwashoye mu rwego rw’ingufu, izakoreshwa mu myaka itatu kugeza mu 2021/22.
U Rwanda ruzayikoresha mu kubaka imiyoboro migari (Medium Voltage) ireshya n’ibilometero 795 n’imito (Low Voltage lines) y’ibilometero 7,317 mu kongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi mu gihugu.
Ingano y’amashanyarazi akoreshwa mu gihugu yariyongereye mu myaka irindwi ishize, iva kuri 18% igera kuri 44% muri Kamena 2018.
Muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi 2017-2024, u Rwanda rwihaye intego ko Abanyarwanda bose bazaba bagejejweho amashanyarazi mu 2024.
Izagerwaho hanifashishijwe umuriro udafatiye ku muyoboro mugari (off-grid) nk’imirasire y’izuba bitewe n’imiterere y’igihugu n’imiturire ndetse n’ingo nyinshi zikoresha umuriro muke.
Visi Perezida wa BAD ushinzwe Ingufu n’ibijyanye n’Imihindagurikire y’Ibihe, Amadou Hott yavuze ko “Uyu mushinga uzafasha u Rwanda kunguka imiyoboro y’amashanyarazi irenga 193,000 n’isaga 124,000 idafatiye ku miyoboro migari.”
Amashanyarazi azasakazwa muri uyu mushinga azafasha abaturage mu ngo zabo, ibikorwa by’ubucuruzi no kongera ubushobozi bw’ukoreshwa n’ibigo binini.
Inguzanyo izakoreshwa n’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza Umuriro w’Amashanyarazi (EUCL) n’icyo guteza imbere Ingufu (EDCL).
Abarenga 4,000 barimo abagore 30% bazahabwa amahugurwa ajyanye n’ibya tekiniki, kwicungira umutungo n’ubwirinzi.
Inguzanyo BAD iha u Rwanda mu guteza imbere ingufu yavuye kuri miliyoni $184 igera kuri miliyoni $450. Ishyigikira imishinga umunani irimo itatu ihurirwaho n’ibihugu by’ibituranyi.