• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Perezida Kagame yahinduye Guverinoma

Ubwanditsi 18 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Inama y’Abamibisitiri yateranye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje Guverinoma nshya irimo abaminisitiri bashya, nko muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) na Minisiteri y’Ingabo (MINADEF).

Muri Guverinoma nshya, hagaragayemo abaminisitiri batandatu bashya, naho Minisiteri yari ishinzwe Ibiza n’Impunzi ihindurirwa izina yitwa ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi. Minisiteri yari ishinzwe Ubutaka n’Amashyamba nayo ntigaragara mu ziri muri iyi guverinoma.

Mu mpinduka zakozwe muri Guverinoma, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yagizwe Dr Sezibera Richard wari Umusenateri; wahawe uyu mwanya asimbuye Louise Mushikiwabo uherutse gutorerwa kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

Gen. James Kabarebe wari umaze imyaka umunani ari Minisitiri w’Ingabo yasimbuwe kuri uyu mwanya na Maj. Gen. Murasira Albert.

Prof. Shyaka Anastase wari Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu asimbuye Francis Kaboneka wari umaze imyaka ine kuri uyu mwanya.

Ingabire Paula wigeze gukora mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, ni undi umwe mu binjiye muri Guverinoma aho yasimbuye Rurangirwa Jean de Dieu muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga.

Iyi Minisiteri nayo yahinduriwe izina kuko itakirwa Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho ahubwo ari Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo.

Soma itangazo rigaragaza impinduka muri Guverinoma

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,

None ku wa 18 Kwakira 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri

1. Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu/Minister of Local Government

2. Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane/ Minister of Foreign Affairs and International Cooperation
3. Madamu HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda/Minister of Trade and Industry

4. Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo/ Minister of ICT and Innovation

5. Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo/ Minister of Defence

6. Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/ Minister of Gender and Family Promotion

7. Madamu NYIRASAFALI Esperance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo/ Minister of Sports and Culture
8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi/Minister in charge of Emergency Management

9. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika/ Minister in the Office of the President
10. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri/ Minister in the Office of the Prime Minister in charge of Cabinet Affairs

11. Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

12. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo/ Minister of

Infrastructure

13. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije/ Minister of

Environment

14. Madamu MUKESHIMANA Gérardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

15. Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi/ Minister of

Education

16. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko/ Minister of Youth

17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima/ Minister of Health

Abanyamabanga ba Leta

1. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage/ Minister of State in charge of Social Affairs

2. Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi/ Minister of State in charge of Economic Planning

3. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko/ Minister of State in charge of Constitutional and Legal Affairs

4. Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye/ Minister of State in charge of Primary and Secondary Education

5. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze/ Minister of State in charge of Primary Healthcare
6. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu/ Minister of State in charge of Transport

7. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba/ Minister of State in charge of the East African Community

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Gen. KABAREBE James, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano/ Senior Defense & Security Advisor in the Office of the President

2. DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu/Inspector General of Police
3. CP NAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa/Deputy Inspector General of Police in charge of Operations

4. DCG MARIZAMUNDA Juvenal: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi/ Deputy Inspector General of Police in charge of Administration and Personnel

5. Bwana MUSONI James: Ambassaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe/ Ambassador of Rwanda to Zimbabwe
6. CG GASANA Emmanuel: Guverineri w’Intara y’amajyepfo/ Governor of the Southern Province

7. Madamu MUKAZAYIRE Nelly: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau/ CEO Rwanda Convention Bureau

8. Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi/ Permanent Secretary in the Ministry of Agriculture and Animal Resources

9. Madamu IRERE Claudette, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mw’Itumanaho na Inovasiyo/ Permanent Secretary in the Ministry of ICT and Innovation Muri National Intelligence and Security Services (NISS)

10. Col (Rtd) KALIBATA Anaclet: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu/Director General of External Security

11. Lieutenant Colonel GATARAYIHA Regis: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu/ Director General of Immigration and Emigration 
Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

12. Bwana TUSHABE Richard: Umuyobozi Mukuru/ Director General

13. Bwana RWAKUNDA Christian: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari/ Deputy Director General in charge of Funds Management Muri Rwanda Revenue Authority (RRA)

14. Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal: Umuyobozi Mukuru/ 
Commissioner General

15. Madamu KANYANGEYO Agnes: Umuyobozi Mukuru Wungirije/ Deputy Commissioner General

Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Ukwakira 2018, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Republika, Paul KAGAME

Minisitiri w’Intebe

Dr. NGIRENTE Edouard

2018-10-18
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Amafoto – Umunya-Serbia Darko Nović yemejwe nk’umutoza mushya wa APR FC ku masezerano y’imyaka itatu

Ubwanditsi 21 Jun 2024
U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

U Burundi bwafunze ibiganiro bya BBC n’Ijwi ry’Amerika

Ubwanditsi 05 May 2018
Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Perezida Kagame yakiriye Tshisekedi witabiriye Africa CEO Forum i Kigali

Ubwanditsi 25 Mar 2019
Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ibyo umushakashatsi wemerewe kureba inyandiko za Mitterrand yiboneye n’amaso ye, yemeza ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Ubwanditsi 19 Jan 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uganda : Imvururu  zishingiye  gushyiraho  Leta nshya, ikazaba ifite izina rya ‘Repubulika ya Yiira’ . Zatumye umwami Charles  Mumbere atabwa muri yombi
ITOHOZA

Uganda : Imvururu zishingiye gushyiraho Leta nshya, ikazaba ifite izina rya ‘Repubulika ya Yiira’ . Zatumye umwami Charles Mumbere atabwa muri yombi

Ubwanditsi 28 Nov 2016
Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?
INKURU NYAMUKURU

Amabaruwa y’urudaca hagati ya Museveni na Nkurunziza ahatse iki?

Ubwanditsi 12 Dec 2018
Umutoza w’ Amavubi yagaragaje aho akura icyizere cyo gutsinda Centrafrique
Mu Rwanda

Umutoza w’ Amavubi yagaragaje aho akura icyizere cyo gutsinda Centrafrique

Ubwanditsi 09 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru