Nyuma y’ibikorwa by’urukozasoni abiyise MRCD, aribo Jenerali Wilson Irategeka umuyobozi mukuru wa CNRD Ubwiyunge, Paul Rusesabagina Umuyobozi mukuru wa PDR Ihumure na Callixte Nsabimana Sankara umuyobozi mukuru wa RRM Rwanda revoltion Movement, babeshya rubanda ko bashinze umutwe w’ingabo FLN, bakavuga ko bari mu Nyungwe, ubu noneho haravugwa amakimbirane mu ishyaka RRM rya Nsabimana Calixte Nsankara na Noble Marara.
Mu itangazo iri shyaka ritemewe rikorera mu buhungiro RRM [ Rwanda Revoltion Movement] riyobowe na Nsabimana Calixte Nsankara ryaraye rishyize ahagaragara rivuga ko ryafashe icyemezo ntakuka cyo kwirukana Noble Marara , Camille Nkurunziza na Andrew Kazigaba.
Aya makimbirane amaze igihe muri irishyaka ry’abahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ashingiye mu kwiyitirira ibikorwa, imiyoborere mibi n’ubujura bushingiye ku kwakira imisanzu kandi ntabikorwa ishyaka rigira.
Calixte Sankara amaze iminsi abuyera mu Burundi na Uganda yarangiza akajya ku maradio akorera kuri Internet, bbc na voa akabeshya abantu ko ari muri Nyungwe.
Noble Marara nawe ahora yibeshyera ngo yinjiye igisirikare cy’Inkotayi muri za 1990 kugirango bimworohere kubeshya umuhisi n’umugenzi cyangwa abatamuzi. Ese afite izihe nyungu mu kwibeshyera ?. Ababasha kuvugana nawe muzamumbarize utu tubazo : Wabaye mu zihe batayo ? Nibande baziyoboraga ? Ni bande bari bashinzwe imibereho myiza y’abasirikare muri ayo ma batayo ? Reka ndekere aho ndabizeza ko Marara ibyo azaba yabasubije muzamenya Marara nyawe uwo ariwe.
Ibyo Marara avuga byose byakozwe n’ingabo z’Inkotanyi ((RPA) zikiri mw’ishyamba ni ikinyoma nk’icya Semuhanuka, kuko aba asubiramo inkuru yumvanye abasirikare bari basoje urugamba rwo muri 1994 bavuga uko byabagendekeye. Nibyiza ko Marara yajya abwiza abantu ukuri ko iby’Intambara y’Inkotanyi ahoza mu kanwa ko ari inkuru mbarirano.
Mu mwaka wa 2001 nibwo Marara yagiye mu Bufaransa yitabye umucamanza Jean Louis Bruigiere wakoraga iperereza kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Yari amaze kwizeza uwo mucamanza ko amufitiye amakuru ahagije kw’iraswa ry’indege ndetse amwibutsa ko ari mu basirikare barindaga Paul Kagame. Amaze gukandagira i Paris mu Bufaransa, Marara yabereye Umucamanza Jean Louis bu Bruigiere ibya ya menyo y’abasetsi.
Yabwiye umucamanza ko adashobora gutanga ubuhamya kwiraswa ry’indege ya perezida Habyarimana batabanje kuvana mushiki we i Bugande akaza i Paris. Marara yabwiye Umucamanza ko ibyo abatangabuhamya bamubanjirije bavuze ko ngo nawe aribyo azi, ngo ariko niba yifuza ubuhamya bwo Marara asinyaho abwemeza ko ngo adashobora kubikora mushiki we ataragera i Paris. Ibyo byabaye intandaro yo kwimwa ubuhunzi mu gihugu cy’Ubufaransa kuko bari bamutahuye ibinyoma bye.
Mu mwaka wa 2002, nibwo Marara yavuye mu gihugu cy’Ubufaransa ajya kwaka ubuhunzi mu gihugu cy’Ubwongereza. Akaba ariho atuye ndetse akaba akora akazi ko gufasha abarwayi mu bitaro by’abasazi mu Bwongereza.
Mohamed Shukran
Hahaha!!! Ndasetse cyane. Nari nziko ariko bizamera n’ubundi. Ibsambo bibiri se byabangikana bite? Uyu Marara, mararaguzwa w’umusudani yigize inkotsa ariko ntacyo byamumariye. Nagende bumwirireho.
Teteli Josée
Camille Nkurunziza ni nka mayibobo azerera hose mu ngirwa mashyaka. Ndamwibuka Pretoria ari muri mobilisation ya RNC. Maze umuhungu arakugendeye no muri Mozambique ngo agiye gushaka aba FDRL yinjiza mu mutwe urwana wa RNC. Nuko abizeza ko azabashakira impapuro mpimbano, bamuha amafranga, maze umuhungu aho wamubonye, aranyerera. Abahutu barumiwe!😀😀😀
Manzi Norbert
Ese Marara yakwigiriye muri Canada ko urumogi rucuruzwa byemewe n’amategeko maze akajya atumurana na Himbara?
nkotanyi
hhhhhhhh Marara we nari narabikubwiye erega unywa urumogi rwinshi nanjye nshyigikiye uyu muntu u kugiriye inama yo kujya kwibera muri canada rwose aho uzajya urunywa wisanzuye rwose naho ibyo uvuga bigaragara rwose ko wibera mu bitaro by’abasazi.