• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

  • Amakipe ya Police, APR, REG na Kepler VC ahagaririye u Rwanda muri shampiyona Nyafurika iri kubera I Kigali yageze muri 1/8 cy’iri rushanwa   |   28 Apr 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Amakimbirane muri RRM, Sankara yirukanye Noble Marara mu ishyaka

Ubwanditsi 22 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Nyuma y’ibikorwa by’urukozasoni abiyise MRCD, aribo Jenerali Wilson Irategeka umuyobozi mukuru wa CNRD Ubwiyunge,  Paul Rusesabagina Umuyobozi mukuru wa PDR Ihumure  na Callixte Nsabimana Sankara umuyobozi mukuru wa RRM Rwanda revoltion Movement, babeshya rubanda ko bashinze umutwe w’ingabo FLN, bakavuga ko bari mu Nyungwe, ubu noneho haravugwa amakimbirane mu ishyaka RRM rya Nsabimana Calixte Nsankara na Noble Marara.

Mu  itangazo iri shyaka ritemewe rikorera mu buhungiro   RRM  [ Rwanda Revoltion Movement] riyobowe na Nsabimana Calixte Nsankara ryaraye rishyize ahagaragara rivuga ko  ryafashe icyemezo ntakuka cyo kwirukana Noble Marara , Camille Nkurunziza  na Andrew Kazigaba.

Aya makimbirane amaze igihe muri irishyaka ry’abahoze muri RNC ya Kayumba Nyamwasa, ashingiye mu kwiyitirira ibikorwa, imiyoborere mibi n’ubujura bushingiye ku kwakira  imisanzu kandi ntabikorwa ishyaka rigira.

Calixte Sankara amaze iminsi abuyera mu Burundi na Uganda yarangiza akajya ku maradio akorera kuri Internet, bbc na voa akabeshya abantu ko ari muri Nyungwe.

Noble Marara  nawe ahora yibeshyera ngo yinjiye igisirikare cy’Inkotayi muri za 1990 kugirango bimworohere kubeshya umuhisi n’umugenzi cyangwa abatamuzi. Ese afite izihe nyungu mu kwibeshyera ?. Ababasha kuvugana nawe muzamumbarize utu tubazo : Wabaye mu zihe batayo ? Nibande baziyoboraga ? Ni bande bari bashinzwe imibereho myiza y’abasirikare muri ayo ma batayo ? Reka ndekere aho ndabizeza ko Marara ibyo azaba yabasubije muzamenya Marara nyawe uwo ariwe.

Ibyo Marara avuga byose byakozwe n’ingabo z’Inkotanyi ((RPA) zikiri mw’ishyamba ni ikinyoma nk’icya Semuhanuka, kuko aba asubiramo inkuru yumvanye abasirikare bari basoje urugamba rwo muri 1994 bavuga uko byabagendekeye. Nibyiza ko Marara yajya abwiza abantu ukuri ko iby’Intambara y’Inkotanyi ahoza mu kanwa ko ari inkuru mbarirano.

Mu mwaka wa 2001 nibwo Marara yagiye mu Bufaransa yitabye umucamanza Jean Louis Bruigiere wakoraga iperereza kw’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Yari amaze kwizeza uwo mucamanza ko amufitiye amakuru ahagije kw’iraswa ry’indege ndetse amwibutsa ko ari mu basirikare barindaga Paul Kagame. Amaze gukandagira i Paris mu Bufaransa, Marara yabereye Umucamanza Jean Louis bu Bruigiere ibya ya menyo y’abasetsi.

Yabwiye umucamanza ko adashobora gutanga ubuhamya kwiraswa ry’indege ya perezida Habyarimana batabanje kuvana mushiki we i Bugande akaza i Paris. Marara yabwiye Umucamanza ko ibyo abatangabuhamya bamubanjirije bavuze ko ngo nawe aribyo azi, ngo ariko niba yifuza ubuhamya bwo Marara asinyaho abwemeza ko ngo adashobora kubikora mushiki we ataragera i Paris. Ibyo byabaye intandaro yo kwimwa ubuhunzi mu gihugu cy’Ubufaransa kuko bari bamutahuye ibinyoma bye.

Mu mwaka wa 2002, nibwo Marara yavuye mu gihugu cy’Ubufaransa ajya kwaka ubuhunzi mu gihugu cy’Ubwongereza. Akaba ariho atuye ndetse akaba akora akazi ko gufasha abarwayi mu bitaro by’abasazi mu Bwongereza.

2018-10-22
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Imodoka zitwaye imirambo y’abasirikari b’Afrika y’Epfo n’abakomerekeye ku rugamba muri Kongo iragezwa iwabo inyuze mu Rwanda igana Entebbe muri Uganda

Ubwanditsi 07 Feb 2025
Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Uganda yatangiye guha ubuhungiro inyeshyamba za FDLR, FLN, RUD-Urunana

Ubwanditsi 25 Dec 2019
Coup D’Etat : Nadine Claire KASINGE: Perezidante Mushya W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda

Coup D’Etat : Nadine Claire KASINGE: Perezidante Mushya W’ishyaka Ishema Ry’u Rwanda

Ubwanditsi 07 May 2018
USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

USA: Umunyarwanda yasanzwe muri hotel yapfuye

Ubwanditsi 22 Jun 2019

4 Ibitekerezo

  1. Mohamed Shukran
    October 22, 20182:08 pm -

    Hahaha!!! Ndasetse cyane. Nari nziko ariko bizamera n’ubundi. Ibsambo bibiri se byabangikana bite? Uyu Marara, mararaguzwa w’umusudani yigize inkotsa ariko ntacyo byamumariye. Nagende bumwirireho.

    Subiza
  2. Teteli Josée
    October 22, 20182:20 pm -

    Camille Nkurunziza ni nka mayibobo azerera hose mu ngirwa mashyaka. Ndamwibuka Pretoria ari muri mobilisation ya RNC. Maze umuhungu arakugendeye no muri Mozambique ngo agiye gushaka aba FDRL yinjiza mu mutwe urwana wa RNC. Nuko abizeza ko azabashakira impapuro mpimbano, bamuha amafranga, maze umuhungu aho wamubonye, aranyerera. Abahutu barumiwe!???

    Subiza
  3. Manzi Norbert
    October 22, 20182:23 pm -

    Ese Marara yakwigiriye muri Canada ko urumogi rucuruzwa byemewe n’amategeko maze akajya atumurana na Himbara?

    Subiza
  4. nkotanyi
    October 22, 20184:28 pm -

    hhhhhhhh Marara we nari narabikubwiye erega unywa urumogi rwinshi nanjye nshyigikiye uyu muntu u kugiriye inama yo kujya kwibera muri canada rwose aho uzajya urunywa wisanzuye rwose naho ibyo uvuga bigaragara rwose ko wibera mu bitaro by’abasazi.

    Subiza

Leave a Reply to Teteli Josée Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego
Amakuru

Ruharwa Sosthene Munyemana yagejejwe imbere y’ubutabera nyuma y’imyaka 28 hatanzwe ikirego

Ubwanditsi 14 Nov 2023
Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.
POLITIKI

Miliyoni 220 Frw nizo zigenewe imitwe ya Politike mu kwitegura Amatora y’Abadepite.

Ubwanditsi 21 Aug 2017
Teta yatunguwe no kubona “Velo” kuri NTV Kenya
IMIKINO

Teta yatunguwe no kubona “Velo” kuri NTV Kenya

Ubwanditsi 02 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru