• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Intambara ishobora kongera kurota mu Burundi

Intambara ishobora kongera kurota mu Burundi

Editorial 29 Oct 2018 INKURU NYAMUKURU

Bamwe mu banyapolitiki bavuga ko kuba Leta y’u Burundi yaranze kwitabira ibiganiro biyihuza n’abatavuga rumwe nayo, ari ikimenyetso kigaragaza ko intambara ishobora kurota.

Ku wa Mbere tariki ya 29 Ukwakira 2018, nibwo hasojwe inshuro ya gatanu y’ibiganiro bihuza Abarundi i Arusha muri Tanzania, Leta y’u Burundi ikaba yaranze kubyitabira ndetse inatangaza ko ibizabivamo itazabyemera.

Abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta bari bitabiriye ibi biganiro, bavuga ko kuba Leta yaranze kwitabira ibi biganiro nk’inzira y’amahoro ishobora gukemura ibibazo abarundi bafite, ari ikigaragaza ko hari abashobora gushakira umuti mu ntambara.

Umuyobozi wungirije mu ishyaka Sahwanya- FRODEBU, Ngendakumana Leonce, wari uri muri ibi biganiro, yagize ati “ni uko nshaje, nari kuva aha mfata inzira y’intambara kuko inzira y’ibiganiro yanze, nubwo nkunda amahoro ariko nshingikiye inzira iyo ariyo yose yo kurwanya ubutegetsi bw’i Bujumbura kuko inzira y’ibiganiro yananiranye”.

Uhagarariye ishyaka ritemewe mu Burundi rya UPRONA, Nditije Charles, nawe yunze mu rya mugenzi we, agira ati “ Ikigaragara cyo ni uko tutazajya mu matora yo mu 2020 icyuka ari cyiza, kuba nta kivuye mu biganiro bikamiye mu cyogeje abashaka gufata intwaro”.

Nditije arakomeza asaba Umuryango w’Abibumbye gufatira ibihano Leta y’u Burundi, mu gihe bamwe bavuga ko inzira y’imirwano atari nziza.

Ndayikengurukiye Jean Bosco wahoze ayoboye ishyaka CNDD FDD rikiri mu ishyamba, avuga ko inzira y’intambara yangiza, ahubwo agasaba ko na Leta y’u Burundi itagakwiye gutegereza ko intambara iyigabwaho.

Ati “Nzi ingaruka ku butunzi, imibano n’abapfa mu gihe habaye intambara, ndibaza ko Leta n’ishyaka riri ku butegetsi batazavunira ibiti mu matwi kugeza habayeho intambara, ndasaba EAC, AU ndetse na Loni kugira icyo bikora kugira ngo hatagira abafata ibirwanisho”.

Mu gihe aba banyapolitiki bavuga ko intambara ishobora kurota hatagize igikorwa mu maguru mashya, Abarundi bari mu bikorwa bitegura amatora yo mu 2020, aho perezida Nkurunziza atazayagaragaramo nk’umukandida.

2018-10-29
Editorial

IZINDI NKURU

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Imyaka 50 irashize Habyarimana afashe ubutegetsi, Ivangura ryaburanze

Editorial 30 Aug 2023
Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Graca Machel yagereranyije Perezida Kagame na Nelson Mandela

Editorial 07 Sep 2018
Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Tshisekedi ari guhezwa umwuka n’itaka ari kwicukuriraho

Editorial 20 Dec 2024
Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Perezida Kagame yifurije Boris Johnson gukira vuba #COVID19

Editorial 08 Apr 2020

Igitekerezo kimwe

  1. RUGENDO
    October 29, 20188:45 pm -

    RUSHYASHYA IYO NTAMBARA MUZAYIRWANA ??
    MWANJYIYE MWANDIKA INKIRU MUKAREKA AMATIKU!!
    EREGA DIPOLOMASI UBU YARAHINDITSE!!!!!
    NIBA MUFATANYA NA USA NUBWONGERAZA ,NUBUBILIGI
    NU BU FARANSA
    ABANDI NABO BAZEREKEZA MURI CHINE NU BURUSIYA!!!!!
    ibyakera byarahindutse !!burya sibuno!!!!!!!!!!RUSHYASHYA NI murote amahoro apana intambara!!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.
Amakuru

Kiyovu Sports yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Kipharma akubiyemo guhabwa imiti ndetse n’ibindi bikoresho.

Editorial 04 May 2021
Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze
Amakuru

Abayobozi b’u Burundi bakomeje kwiha amenyo y’abasetsi bafata abasiviri ngo bafashe intasi z’u Rwanda, bagaragaza politiki ya cyana kandi bakuze

Editorial 14 Mar 2021
Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo urinzwe, kandi usesuye

Editorial 08 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru