Hari amakuru avuga ko mu gihugu cya Suwede (Sweden) haherutse kubera inama y’Abarwanya Leta y’U Rwanda aho bigaga ku buryo bahindura umuvuno w’ibikorwa byabo bya buri munsi.
Aya makuru avuga ko iyi nama yabereye mu biro bya ambasade ya Uganda muri Suwede kandi ikitabirwa n’abatavuga rumwe n’U Rwanda barimo Rugema Kayumba akenshi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook,utarahwemye gutunga agatoki Leta y’U Rwanda ayishinja gushimuta Abanyarwanda b’impunzi baba muri Uganda.
Aya makuru avuga ko bimwe mu byigiwe muri iyi nama harimo kureba uko Gen. Kayumba Nyamwasa yakurwa muri Afrika y’Epfo, akajyanwa muri Uganda nk’uko byigeze gutangazwa. Aya makuru ariko ahamya ko ibyo kwimurira Kayumba muri Uganda bitapfa koroha, ariyo mpamvu hari kurebwa uko yajyanwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Iyi nama kandi ngo yigiwemo uburyo hahindurwa uburyo bwo guhungabanya umutekano w’U Rwanda hahindurwa igihugu cyo guteguriramo ibikorwa bya gisirikare.
Ibi ni nyuma yaho U Rwanda rwatunze agatoki Uganda gukorana n’abantu bashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Kuri ibi birego, Uganda yavuze ko ifite uburenganzira bwo gukorana n’uwo ishaka cyane iyo biri mu nyungu z’ubucuruzi.
Umubano hagati y’U Rwanda na Uganda watangiye kuzamba mu 2017 nyuma yaho Abanyarwanda benshi batangiye gutabwa muri yombi, gufungwa no gukorerwa iyicarubozo n’inzego zishinzwe umutekano za Uganda.
Bavuga kuri ibi bibazo by’ishimutwa, abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda bavuze ko Abanyarwanda batabwa muri yombi baba bari mu bikorwa by’ubutasi.
Benshi mu bagiye batabwa muri yombi ntibahwemye kuvuga ko baba bari mu bikorwa byabo bya buri munsi nk’ingendo, gushaka akazi gaciriritse n’ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu.