• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

  • AMAFOTO : She-Amavubi yageze muri Ethiopia, yatangiye kwitegura umukino wo kwishyura na Ethiopia mu gushaka itike y’imikino Olempiki 2028   |   11 Oct 2026

  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ese Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo yaba ashyigikiye RNC ku giti cye cyangwa nibyo yatumwe?

Ubwanditsi 14 Nov 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri uyu wa Mbere taliki 12 Ugushyingo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Afurika y’Epfo, Lindiwe Sisulu, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Kayumba Nyamwasa, ku mugambi w’icyo gihugu wo kuganira n’u Rwanda, hagamijwe kuzahura umubano hagati y’ibihugu byombi.

Kayumba Nyamwasa wahoze ari Jenerali mu Ngabo z’u Rwanda yanabereye Umugaba Mukuru, mu 2011 Urukiko rukuru rwa Gisirikare rwamukatiye adahari, igifungo cy’imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare.

Rwari rumaze kumuhamya ibyaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo ari naho yashingiye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Rwanda National Congress, RNC.

Gusa ikibazo cye cyamunze umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, kugeza ubwo mu 2014 Afurika y’Epfo yirukanye abadipolomate batatu b’u Rwanda ibashinja uruhare mu iraswa rya Kayumba Nyamwasa agakomereka, narwo rwirukana batandatu ba Afurika y’Epfo.

Kuva icyo gihe havutse ikibazo maze Abanyarwanda bashaka kujya muri Afurika y’Epfo bagahabwa viza bigoranye, nyamara abanyafurika y’Epfo bashaka kujya mu Rwanda biborohera.

Ubwo yari mu Rwanda muri Werurwe 2018 yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yasabye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu byombi gukurikirana iki kibazo.

Ati “Mu kanya naganiraga na Perezida Kagame, twemeranyije ko tugiye gushyira umubano wa Afurika y’Epfo n’u Rwanda ku rwego rwiza kurushaho, kandi ibibazo twagize bigiye gukemuka, dufite ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga bagiye guhita bakurikirana iki kibazo.”

Muricyo kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri Sisulu yemeje ko abakuru b’ibihugu byombi basabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda afatanyije n’uwa Afurika y’Epfo, gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

Mu cyumweru gishize nibwo Umushinjacyaha Mukuru w’Umujyi wa Randburg, Yusuf Baba, yatangaje ko muri Mutarama 2019 hazatangizwa iperereza ku rupfu rwa Patrick Karegeya wahoze ari umusirikare mu Rwanda, warasiwe muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Sisulu yavuze ko ibi bibazo byose bidashobora gukoma mu nkokora imbaraga zari zimaze iminsi zishyirwa mu kugarura ku murongo umubano w’ibihugu byombi.

Nk’uko Televiziyo y’Igihugu ya Afurika y’Epfo, SABC, yabitangaje, Minisitiri Sisulu yagize ati “Naba ntekereza ko ikibazo cy’uwahoze ari jenerali kizatuma ibintu biba bibi? Oya, ahubwo kizatuma ibintu bijya ahabona hagati yacu n’u Rwanda, ni mpamvu ki twageze mu bihe turimo muri iki gihe kandi tunakore ku buryo bitazongera kubaho.”

“Nahuye n’abanyarwanda barimo na Gen Nyamwasa, mu kubagaragariza ko tugiye kwinjira mu biganiro na Guverinoma y’u Rwanda tukaba twarifuzaga kumva ibitekerezo byabo nk’abantu b’impunzi mu gihugu cyacu, byari ngombwa ko tubanza kuganira nabo.”

“Kandi nashimishijwe n’igisubizo cyabo, bavuze ko bakwishima bashyiriweho ayo mahirwe yo kuganira na Guverinoma y’u Rwanda kugira ngo ikibazo ku mpande zombi kirangizwe.”

Mu kwezi gushize hagiye hanze amakuru avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buri muri gahunda yo kohereza muri Afurika y’Epfo impapuro zisaba itabwa muri yombi rya Kayumba Nyamwasa, akoherezwa mu Rwanda kugira ngo akurikiranweho ibijyanye n’ibikorwa by’iterabwoba by’umutwe wa RNC yashinze.

Kayumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yahungiye muri Afurika y’Epfo mu 2010 nyuma yo gutangira gukurikiranwaho ibyaha bitandukanye.

Sisulu yanavuze ko Pretoria na Kigali bataraganira ku busabe bw’u Rwanda bw’uko icyo gihugu cyakumira ibikorwa bya politiki bya Kayumba Nyamwasa, nk’imwe mu ntambwe zatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kuba mwiza.

RNC ya Kayumba yavuzwe mu bikorwa bitandukanye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Mu 2013, uyu mutwe w’iterabwoba ushinjwa ko wateye grenade mu bice bitandukanye bya Kigali zigahitana inzirakarengane.

Mu minsi mike ishize kandi, byavuzwe ko ku bufasha bwa Uganda, uyu mutwe washatse abantu bo kujya mu myitozo ya gisirikare muri RDC kugira ngo bazahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Abasesenguzi muri politiki bavuga ko umubano w’ibihugu byombi utazigera usubira k’umurongo mu gihe RNC yagira ijambo cyngwa icyo ivugwaho na Afurika y’epfo mu biganiro igirana n’u Rwanda kuko abambari ba RNC bakurikiranyweho ibyaha birimo kubangambira umutekano w’u Rwanda.

Abasesenguzi muri politiki na diplomatie bavuga ko  ntaho  kw’isi habaho ibiganiro ku bantu bashaka guhungabanya umutekano w’ igihugu bakomokaho, bakemeza ko ntabiganiro bwikiye hagati yabo n’u Rwanda bakanavuga ko ibyo Ministiri Sisulu yemeranyije naba bazabimukorere iyo atari mu Rwanda kuko igihugu kishakira amahoro nta mihoro  gikeneye dore ko Kayumba asigaye anakorana na FDLR yasize imaze abatutsi.

2018-11-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Ubwanditsi 09 Dec 2022
Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Perezida Museveni yakomoje ku ifungwa rya Gen Kale Kayihura

Ubwanditsi 28 Jun 2018
RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

RDC: Abaturage bahunze imirwano ya FDLR

Ubwanditsi 01 Oct 2018
Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Perezida mushya wa Congo-Kinshasa , Felix Tshisekedi arasura u Rwanda mu byumweru bibiri

Ubwanditsi 13 Mar 2019

2 Ibitekerezo

  1. Gruec
    November 14, 20188:56 am -

    Ariko Rwandans, rimwe na rimwe ko mujya kure mukarenga imirongo yabugenewe, ubu koko ntabwo mubona ko muhinga musiba nk’ifuku come on, ngo abanyamakuru b’abanyamwuga ? Hehe se? Ubu murabona bikomeje bitya Hon. Dr SEZIBERA azakora ate? Ko mbona abyuka asanga mwamutanze mumurima we yashinzwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika!!!
    Niba ariyo mikorere mubona myiza(gutanguranwa sujets) mwimusibira ngo asigare inyuma asibura ibyo mwishoyemo, ubu koko fond et forme y’iyi nkuru murasanga yanditswe n’umunyamakuru speécialisé muri politique Internationale? Nimurekere umuvuno Ministre we wabiherewe ubushobozi, abanze abikoreho hanyuma abahe urubuga rwo kuvuga kunkuru. Kuko ibi biratoba diplomatie y’u Rwanda.

    Subiza
  2. kkk
    November 15, 201810:59 am -

    hhhhhhhh birashyushye ko Media zomumahanga zandika ibyazo namwe mukandika ibindi turafata ibihe tureke ibihe ??

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside
INKURU NYAMUKURU

CNLG yashimye ababa mu Bubiligi batambamiye kandidatire z’abapfobya Jenoside

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Insoresore 40 zari zijyanywe na RNC gutorezwa muri Congo zatawe muri yombi mu gisa no kutumvikana hagati ya polisi na CMI

Ubwanditsi 12 Dec 2017
Kigali: Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ingufu zishyirwa mu koroshya ubucuruzi
Mu Mahanga

Kigali: Perezida Kagame yasabye abikorera kubyaza umusaruro ingufu zishyirwa mu koroshya ubucuruzi

Ubwanditsi 08 Feb 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru