• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»IMIKINO»U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

U Bufaransa: Ubwumvikane buke hagati y’ubuyobozi n’ababyeyi bashaka kwita umwana amazina ’Griezmann Mbappé’

Ubwanditsi 02 Dec 2018 IMIKINO

Ababyeyi bashaka kwita imfura yabo y’umuhungu ’Griezmann Mbappé’ bagiranye amahari n’abayobozi mu Bufaransa bituma hitabazwa amategeko.

Ubuyobozi bwahagaritse uyu muryango wise umwana wabo izina ry’abakinnyi bafashije Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’ gutwara Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.

Uyu mwana wateje impagarara yavukiye mu Mujyi wa Brive mu Bufaransa mu ntangiriro za Ugushyingo 2018.

Ababyeyi be bafata izina ’Griezmann Mbappé’ nk’urwibutso ku mateka igihugu cyabo giheruka gukora.

Ni intsinzi bavuga ko yagizwemo uruhare n’intwari Antoine Griezmann w’imyaka 27 ukinira Atlético Madrid yo muri Espagne na Kylian Mbappé Lottin ufite 19 akaba abarizwa muri Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa. Bombi batsinze ibitego bine mu Gikombe cy’Isi.

Amategeko y’u Bufaransa yemerera abayobozi guhindura amazina ashobora kugira ingaruka ku bana.

The Sun yanditse ko mu gihe abashinjacyaha bazasanga iri zina rishobora guteza ikibazo ku buzima bw’umwana, urukiko rw’umuryango ruzasaba ko risibwa mu gitabo ryabaruwemo, ababyeyi be bakarihindura.

Mu Ugushyingo uyu mwaka abayobozi bo mu Mujyi wa Dijon bahagarite umubyeyi washakaga kwita umwana we “Jihad.”

Yavugaga ko ari izina ridafitanye isano n’imyemerere y’Abarabu kuko risobanura kwigiramo ubushobozi bwo guhangana n’icyaha, ariko abayobozi barishidikanyaho bavuga ko rishobora gutuma ahohoterwa.

2018-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana  – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Nubwo nta kipe yo mu Rwanda izakina BAL 2024, nta mpungenge z’Abafana – Clare Akamanzi uyobora NBA Africa

Ubwanditsi 24 May 2024
Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ingimbi n’Abangavu 30 bahize abandi mu gikorwa cyogushaka impano zizaserukira u Rwanda mu mikino Olempikey’Urubyiruko

Ubwanditsi 12 Dec 2022
Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Perezida Kagame yahawe umwambaro wa Paul Pogba

Ubwanditsi 18 May 2019
Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Amafoto – Ku nshuro ya kabiri yikurikiranya ikipe ya Al Ahly yegukanye igikombe cya CAF Champions League, ni mu mukino wakurikiwe na Perezida wa CAF n’uwa FERWAFA 

Ubwanditsi 18 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Udushya muri Rwanda Cultural Day :  Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru  Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa
POLITIKI

Udushya muri Rwanda Cultural Day : Ex. Amb. Eugene-Richard Gasana ntiyashoboye kuboneka, Abanyamakuru Anne Garrison na Jeremy Miller barasohorwa

Ubwanditsi 27 Sep 2016
Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage
Mu Mahanga

Bane bafunzwe bazira ubufatanyacyaha mu bujura bw’inzitiramubu zigenewe abaturage

Ubwanditsi 10 Jan 2017
USA  : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga  nyuma y’uko iwe hapfiriye  Umuntu muburyo budasobanutse
ITOHOZA

USA : Umunyarwanda Dr Ntakirutimana Eliel ( Nataki) ashobora kwisanga mu kaga nyuma y’uko iwe hapfiriye Umuntu muburyo budasobanutse

Ubwanditsi 10 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru