Kuva mu mezi make ashize abantu batandukanye by’umwihariko abakurikira imbuga nkoranyambaga zivuga cyane ku birebana n’ingendo, bakomeje kwibaza ku ndege yakozwe n’uruganda Embraer rwo muri Brazil.
Abatari bake bakomeje kwibaza ku byihariye kuri iyi ndege ya Embraer E190-E2, yasizwe irangi ku buryo uyibonye wagira ngo n’ifi nini ya ‘Shark’ izwiho kugira amenyo ateye ubwoba.
Iyi ndege yahawe akazina ka ‘Profit Hunter’ yitezweho guhigika indege nto za Airbus A220 zakozwe ku bufatanye na Bombardier.
Izi zombi zisa n’izihanganye ku isoko nyuma y’uko mu minsi ishize Sosiyete y’Abanyamerika itwara abantu n’ibintu mu ndege ya JetBlue Airways itumije indege 60 za A220, zizayigeraho mu 2020, zikazasimbura izo mu bwoko bwa E2 yari isanzwe ikoresha.
Embraer isanzwe ikora indege nto ariko ntiyacitse intege, kuko yiteze ko udushya dukoranye na E190-E2, turimo amadirishya manini tuzatuma yigarurira isoko ndetse igakundwa n’abagenzi.
Visi perezida w’Ishami rishinzwe imenyekanishabikorwa muri Embraer Commercial Aviation, Rodrigo Silva e Souza, yatangarije CNN Travel ko impamvu iyi ndege bayihaye amadirishya manini ari ukugira ngo urumuri rurusheho kwinjiramo imbere.
Umwanya ushyirwamo ibikapu by’abagenzi, hejuru y’aho baba bicaye wongerewe kugera kuri 40%, kandi abagenzi bicara bisanzuye ku buryo bagira ngo bari mu ndege nini.
Nubwo ariko ngo abari muri iyi ndege bashobora kumva ari nini bitewe n’uburyo yisanzuye, ngo iracyafite umwihariko w’indege zikorwa na Embraer, kuko nta mwanya wo hagati ifite bivuze ko uyirimo yicara yegereye idirishya cyangwa ku ruhande rw’inzira inyurwamo (aisle). Ifite imyanya 114.
Mu rwego rwo gufasha abagenzi kugenda bicaye neza ntawe ubangamira undi kandi ngo hari uburyo intebe z’iyi ndege zishobora gushyirwamo zisumbanye.
Uretse imiterere y’imbere, indege ya E190-E2, inakoresha amavuta make ndetse imbaraga nyinshi zashyizwe mu guharanira ko ikoresha uburyo butuma idahumanya ikirere.
Indege ya mbere ya E190-E2 ariko idafite ariya mabara ayiha ishusho ya ‘Shark’ yashyikirijwe sosiyete ya Widerøe ikorera muri Norvège aho kugeza ubu imaze kugira eshatu zitwara abantu muri iki gihugu.
Flight Global ivuga ko sosiyete zikomeye zo muri Amerika nka SkyWest, Alaska Airlines, Spirit na United ari zimwe mu zamaze kugaraza ko zifuza kugura indege za E2.
Sosiyete ya AerCap isanzwe igurisha indege ku nguzanyo ku masosiyete ari hirya no hino ku Isi nayo yamaze gutumiza indege za E2 zigera kuri 20 zirimo izo mu bwoko bwa E190-E2 na E195-E2 ijyamo abantu 146.