• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bizimana Djihad yasezeye Al Ahli yo muri Libya yari amazemo umwaka, Hakim Sahabo mu nzira zimujyana mu Bugereki   |   31 Jan 2026

  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Editorial 03 Dec 2018 UBUKERARUGENDO

Kuva mu mezi make ashize abantu batandukanye by’umwihariko abakurikira imbuga nkoranyambaga zivuga cyane ku birebana n’ingendo, bakomeje kwibaza ku ndege yakozwe n’uruganda Embraer rwo muri Brazil.

Abatari bake bakomeje kwibaza ku byihariye kuri iyi ndege ya Embraer E190-E2, yasizwe irangi ku buryo uyibonye wagira ngo n’ifi nini ya ‘Shark’ izwiho kugira amenyo ateye ubwoba.

Iyi ndege yahawe akazina ka ‘Profit Hunter’ yitezweho guhigika indege nto za Airbus A220 zakozwe ku bufatanye na Bombardier.

Izi zombi zisa n’izihanganye ku isoko nyuma y’uko mu minsi ishize Sosiyete y’Abanyamerika itwara abantu n’ibintu mu ndege ya JetBlue Airways itumije indege 60 za A220, zizayigeraho mu 2020, zikazasimbura izo mu bwoko bwa E2 yari isanzwe ikoresha.

Embraer isanzwe ikora indege nto ariko ntiyacitse intege, kuko yiteze ko udushya dukoranye na E190-E2, turimo amadirishya manini tuzatuma yigarurira isoko ndetse igakundwa n’abagenzi.

Visi perezida w’Ishami rishinzwe imenyekanishabikorwa muri Embraer Commercial Aviation, Rodrigo Silva e Souza, yatangarije CNN Travel ko impamvu iyi ndege bayihaye amadirishya manini ari ukugira ngo urumuri rurusheho kwinjiramo imbere.

Umwanya ushyirwamo ibikapu by’abagenzi, hejuru y’aho baba bicaye wongerewe kugera kuri 40%, kandi abagenzi bicara bisanzuye ku buryo bagira ngo bari mu ndege nini.

Nubwo ariko ngo abari muri iyi ndege bashobora kumva ari nini bitewe n’uburyo yisanzuye, ngo iracyafite umwihariko w’indege zikorwa na Embraer, kuko nta mwanya wo hagati ifite bivuze ko uyirimo yicara yegereye idirishya cyangwa ku ruhande rw’inzira inyurwamo (aisle). Ifite imyanya 114.

Mu rwego rwo gufasha abagenzi kugenda bicaye neza ntawe ubangamira undi kandi ngo hari uburyo intebe z’iyi ndege zishobora gushyirwamo zisumbanye.

Uretse imiterere y’imbere, indege ya E190-E2, inakoresha amavuta make ndetse imbaraga nyinshi zashyizwe mu guharanira ko ikoresha uburyo butuma idahumanya ikirere.

Indege ya mbere ya E190-E2 ariko idafite ariya mabara ayiha ishusho ya ‘Shark’ yashyikirijwe sosiyete ya Widerøe ikorera muri Norvège aho kugeza ubu imaze kugira eshatu zitwara abantu muri iki gihugu.

Flight Global ivuga ko sosiyete zikomeye zo muri Amerika nka SkyWest, Alaska Airlines, Spirit na United ari zimwe mu zamaze kugaraza ko zifuza kugura indege za E2.

Sosiyete ya AerCap isanzwe igurisha indege ku nguzanyo ku masosiyete ari hirya no hino ku Isi nayo yamaze gutumiza indege za E2 zigera kuri 20 zirimo izo mu bwoko bwa E190-E2 na E195-E2 ijyamo abantu 146.

Mu kuyimenyekanisha bayisiza amarangi atuma igira ishusho nk’iya ‘Shark’

Utabanje kwitegereza neza wagira ngo n’ifi ya ‘Shark’

Iyi ndege yitezweho guhangana ku isoko na A220 ya Airbus

Banafite indi yasizwe amarangi asa n’ay’igisamagwe

2018-12-03
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Ubwo imyaka 8 y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza azaba arangiye, aya amasezerano ntazongerwa – Ibyayaranze

Editorial 19 Nov 2025
Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Rwandair irakomereza ingendo i Harare na Cape Town

Editorial 13 Feb 2018
Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Editorial 29 Sep 2018
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Editorial 07 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye
Mu Rwanda

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Editorial 12 Jul 2018
Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?
ITOHOZA

Umubonano wa Kayumba na Nkurunziza i Ngozi uhatse iki ?

Editorial 25 Aug 2016
MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame
Mu Rwanda

MARASA Umubano Hotel Kigali wishes a Happy Birthday H.E. Paul Kagame

Editorial 23 Oct 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru