• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

  • Bombori bombori muri RNC: Serge Ndayizeye nawe yeretswe umuryango   |   08 Jun 2026

  • Ku bw’impamvu z’umutekano, umwiherero w’ikipe y’igihugu, Amavubi wari kubera muri Morocco wimuriwe mu Misiri   |   03 Jun 2026

  • APR FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi batatu barimo Aliou Souané, Mamadou Sy na Mahamadou Lamine Bah   |   03 Jun 2026

  • Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze   |   03 Jun 2026

  • Mozambique izatanga amafaranga yo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu butumwa bw’i Cabo Delgado   |   02 Jun 2026

 
You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Ubwanditsi 29 Sep 2018 UBUKERARUGENDO

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko mu mezi ane ashize ni ukuvuga hagati ya Gicurasi na Kanama 2018, umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho 983,333 by’amadolari ugereranyije n’igihe nk’iki cya 2017.

RDB yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu inanyomoza amakuru avuga ko yagabanyie ibiciro byo gusura ingagi mu birunga, bikava ku 1500$ bikagera ku 1,050 $.

Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika (AP), byari byatangaje ko igiciro cyo gusura ingagi cyagabanuweho 30% mu Ugushyingo kugeza muri Gicurasi, kugira ngo ba mukerarugendo biyongere kuko bagabanutse.

RDB yibukije ko ubwo igiciro cyo gusura ingagi cyatangazwaga muri Gicurasi umwaka ushize, yongeyeho ko abazajya basura izindi parike zirimo Nyungwe na Akagera nibura mu gihe cy’iminsi itatu basuye n’ingagi, bazajya bagabanyirizwa 30%.

Ikindi ni uko abantu bazajya baba baje mu nama bagasura ingagi mbere cyangwa nyuma yayo bazajya bagabanyirizwa kugera kuri 15%.

Ibi byari mu buryo bwo kureshya ba mukerarugendo gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera n’iya Nyungwe, ntibyatewe n’igabanuka ry’abasura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Iki kigo cyanahakanye ibyanditswe ko kuzamura igiciro cyo gusura ingagi byateje igihombo, aho ba bakerarugendo bigira muri Uganda kuzisura kuri make ndetse ngo n’abayobora ba mukerarugendo n’abakora muri rwego rwo kwakira abashyitsi ntacyo bakinjiza kubera izamurwa ry’igiciro cyo gusura ingagi.

RDB ihamya ko kongera igiciro cyo gusura ingagi bitagagabanuye umusaruro yinjizaga ahubwo byazamuye umusaruro ku buryo bugaragara.

Itangazo rigira riti “Umusaruro wiyongereye nyuma yo gutangaza ibiciro bishya mu 2017, byatumye ugera kuri 4% mu 2017 ugereranyije na 2016.”

Ikomeza ivuga ko mu mezi y’Ugushyingo kugeza muri Gicurasi habayeho igabanuka rito ry’inyungu ariko mu yandi mezi hari kuboneka ukwiyongera kuziba iryo gabanuka.

Itangazo rivuga ko ‘hagati ya Gicurasi na Kanama 2018, RDB yinjije amadolari y’Amerika 983,333 y’inyongera ugeranyije na 2017 mu gihe nk’iki. Dufite icyizere ko bizakomeza bityo.’

Ni ukuvuga ko ari inyongera y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri 853 041 377.

Raporo iheruka ya RDB yagaragaje ko mu 2017 abantu 94 000 basuye pariki z’igihugu, bakinjiza miliyoni 18.7 $ mu musaruro wose w’ubukerarugendo ariko Pariki y’Ibirunga yihariyemo 90%, yo yasuwe n’abantu 36 000.

2018-09-29
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Ingoro yo ku Mulindi w’Intwari igiye gutangira kumurikirwamo amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu

Ubwanditsi 08 Jan 2020
Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Ubwanditsi 09 May 2017
U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

U Burusiya Na Isiraheli Ntibivuga Rumwe Ku Ndege Yabwo Yahanuwe

Ubwanditsi 19 Sep 2018
Uganda Airlines igiye gutangirira ingendo mu bihugu bitatu mu Karere mugihe ivugwamo politiki ishaje ya Museveni

Uganda Airlines igiye gutangirira ingendo mu bihugu bitatu mu Karere mugihe ivugwamo politiki ishaje ya Museveni

Ubwanditsi 25 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Uko  ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho
ITOHOZA

Burundi: Uko ikigo cya gisirikare cya Mukoni cyatewe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Ubwanditsi 24 Jan 2017
Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside
POLITIKI

Senateri Tito yavuze ku budasa bwagaruriye u Rwanda umucyo nyuma ya Jenoside

Ubwanditsi 17 Apr 2018
Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya
IMIKINO

Apotre Gitwaza yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya mbere ‘Mana kiza bene wacu’ arimo Kanyombya

Ubwanditsi 03 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru