• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Ubwanditsi 12 Jul 2018 Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko nyuma y’ibitero byahagabwe bikibasira abaturage mu minsi ishize, hafashwe ingamba zikomeye zirimo gukaza umutekano mu gihe hagishakishwa abakoze ubwo bugizi wa nabi.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi barakomereka. Icyo gihe bakomerekeje n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.

Nyuma yaho ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, abaturage bongeye guterwa n’abitwaje imbunda babasahura imitungo irimo ibiribwa, amatungo magufi, imyenda n’amafaranga.

Ibyo bitero bibiri byabaye nyuma y’uko tariki ya 10 Kamena 2018 amabandi yitwaje intwaro yari yateye mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru akomeretsa abaturage abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko nyuma y’ibyo bitero hafashwe ingamba zikomeye zijyanye n’umutekano, birinda ko byazasubira kandi hashakishwa n’ababigizemo uruhare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018, Habitegeko yagize ati “Uko ubu bihagaze, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, abo bantu twarabahashyije turabirukana baragenda basubira iyo bavuye.

“Bitwazaga ririya shyamba rya Nyungwe kuko muzi ko rihana umupaka n’igihugu cy’i Burundi bashobora kuba ari naho bazaga baturuka muri ariya mashyamba y’i Burundi kubera ko umutekano waho hafite ibibazo byaho bishobora guha icyuho n’abo bagizi ba nabi, bakitwaza ishyamba nijoro bagahungabanya umutekano wacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yakomeje avuga ko abagabye ibyo bitero bataramenyekana neza, ariko bikekwako ari abasize bakoze ibyaha mu Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Ntabwo bamenyekanye kuko ni abantu baza basesera, abo dukeka bavuye muri iki gihugu bakoze ibyaha bitandukanye, hari abagiye bahunga kubazwa Jenoside yakorewe abatutsi bakoze, murabizi ko hari abagiye bahunga bagatorongera muri ayo mashyamba ya za Congo.”

“Abo rero batashejwe gukomeza kwica abantu, hari abagiye bakoze ibyaha bitandukanye barimo abagiye bahunga ubutabera bakatiwe n’inkiko gacaca, hari abagiye ari abajura. Abo bose nibo dukeka ko bafite uwo mutima wo kuba bagaruka bagahungabanya umutekano”.

Habitegeko akomeza avuga ko bagikurikirana kugira ngo hamenyekane abo bantu kuko iyo bateye baza bihishahisha.

Abaturage ubu baratuje

Meya Habitegeko avuga ko nyuma yo gucibwa mu rihumye n’abagizi ba nabi inshuro zirenga ebyiri bagatera abaturage, hafashwe ingamba ku buryo ubu hari umutuzo ndetse n’ibikorwa by’iterambere bikomeje.

Yagize ati “Uko umutekano uhagaze, umeze neza abaturage baratuje, Ingabo z’Igihugu zirinze imipaka kandi ziryamiye amajanja ku buryo nta kindi gishobora kuba cyaduca mu rihumye ngo cyongere gihungabanye umutekano w’abaturage bacu. Abaturage nabo bahagaze neza bahagurukiye kwirindira umutekano no gutanga amakuru kugira ngo uwahirahira akaba yagaruka kubahungabanya babe bamugaragaza”.

Polisi y’u Rwanda, ku wa 2 Nyakanga 2018, yatangaje ko abari baraye bagabye igitero cyo gusahura abaturage mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu Burundi, bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe riri hagati y’ibihugu byombi, ari na yo nzira baciye basubira mu gihugu cyabo.

Muri iryo tangazo hari ahagira hati “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki”.

Polisi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’Inzego z’Umutekano bahanahana amakuru kugira ngo abo bagizi ba nabi bamenyekane.

2018-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

AS Kigali yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru y’abagore 2021-22

Ubwanditsi 21 Mar 2022
Gasana Janvier yakuwe ku buyobozi bwa REB

Gasana Janvier yakuwe ku buyobozi bwa REB

Ubwanditsi 15 Feb 2018
Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Polisi y’u Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda

Ubwanditsi 14 Nov 2017
Uganda : Amafaranga Obong yari  kuzashyinguranwa  akayaha Imana  nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Uganda : Amafaranga Obong yari kuzashyinguranwa akayaha Imana nka Ruswa ageze mu Ijuru yaburiwe irengero

Ubwanditsi 12 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi
Mu Rwanda

Perezida Trump yahagaritse abamugiraga inama mu by’ubucuruzi

Ubwanditsi 17 Aug 2017
IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw
UBUKUNGU

IMF yemereye u Rwanda inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 22 Frw

Ubwanditsi 17 Jan 2018
U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano
INKURU NYAMUKURU

U Rwanda rwasabye Uganda ibisobanuro ku ifungwa ry’Abanyarwanda n’imitwe ishaka guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 20 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru