• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Myugariro Imanishimwe Emmanuel watandukanye na AEL Limassol yo muri Chypre yerekeje mu ikipe ya Chennaiyin FC yo mu Buhinde   |   11 Aug 2026

  • Rayon Sports yaguze myugariro w’Umunya-Côte d’Ivoire, Mohamed Ouattara wakiniye Wydad Casablanca, Simba SC na Al Hilal   |   10 Aug 2026

  • Kuki Jean Bosco Gasasira yapfuye umuryango we ukabimenya nyuma y’icyumweru?     |   09 Aug 2026

  • Inganda z’inzoga zitujuje ubuziranenge nk’Ibyuma zarimo ibibazo byinshi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage   |   09 Aug 2026

  • AMAFOTO: Amateka aranditswe, bisabye imyaka 28 ngo Rayon Sports itware CECAFA Kagame Cup ya kabiri mu mateka yayo   |   07 Aug 2026

  • Jambo ASBL yongeye kwerekana ko ari umuvugizi wa FDLR, ntiyifuza ko uyu mutwe wamburwa intwaro ku ngufu   |   07 Aug 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Nyaruguru: Umutekano warakajijwe hirindwa abakongera kubaca mu rihumye

Ubwanditsi 12 Jul 2018 Mu Rwanda

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko nyuma y’ibitero byahagabwe bikibasira abaturage mu minsi ishize, hafashwe ingamba zikomeye zirimo gukaza umutekano mu gihe hagishakishwa abakoze ubwo bugizi wa nabi.

Mu ijoro ryo ku wa 19 Kamena 2018, abantu bataramenyekana bitwaje imbunda, barashe abantu mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru bicamo babiri abandi barakomereka. Icyo gihe bakomerekeje n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge batwika n’imodoka ye.

Nyuma yaho ku Cyumweru tariki ya 1 Nyakanga 2018, mu Mudugudu wa Cyumuzi, Akagari ka Ruhinga, abaturage bongeye guterwa n’abitwaje imbunda babasahura imitungo irimo ibiribwa, amatungo magufi, imyenda n’amafaranga.

Ibyo bitero bibiri byabaye nyuma y’uko tariki ya 10 Kamena 2018 amabandi yitwaje intwaro yari yateye mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru akomeretsa abaturage abatwara n’imitungo irimo amafaranga, televiziyo, inkweto n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, avuga ko nyuma y’ibyo bitero hafashwe ingamba zikomeye zijyanye n’umutekano, birinda ko byazasubira kandi hashakishwa n’ababigizemo uruhare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nyakanga 2018, Habitegeko yagize ati “Uko ubu bihagaze, ku bufatanye bw’Ingabo z’Igihugu n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage, abo bantu twarabahashyije turabirukana baragenda basubira iyo bavuye.

“Bitwazaga ririya shyamba rya Nyungwe kuko muzi ko rihana umupaka n’igihugu cy’i Burundi bashobora kuba ari naho bazaga baturuka muri ariya mashyamba y’i Burundi kubera ko umutekano waho hafite ibibazo byaho bishobora guha icyuho n’abo bagizi ba nabi, bakitwaza ishyamba nijoro bagahungabanya umutekano wacu”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru yakomeje avuga ko abagabye ibyo bitero bataramenyekana neza, ariko bikekwako ari abasize bakoze ibyaha mu Rwanda birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje agira ati “Ntabwo bamenyekanye kuko ni abantu baza basesera, abo dukeka bavuye muri iki gihugu bakoze ibyaha bitandukanye, hari abagiye bahunga kubazwa Jenoside yakorewe abatutsi bakoze, murabizi ko hari abagiye bahunga bagatorongera muri ayo mashyamba ya za Congo.”

“Abo rero batashejwe gukomeza kwica abantu, hari abagiye bakoze ibyaha bitandukanye barimo abagiye bahunga ubutabera bakatiwe n’inkiko gacaca, hari abagiye ari abajura. Abo bose nibo dukeka ko bafite uwo mutima wo kuba bagaruka bagahungabanya umutekano”.

Habitegeko akomeza avuga ko bagikurikirana kugira ngo hamenyekane abo bantu kuko iyo bateye baza bihishahisha.

Abaturage ubu baratuje

Meya Habitegeko avuga ko nyuma yo gucibwa mu rihumye n’abagizi ba nabi inshuro zirenga ebyiri bagatera abaturage, hafashwe ingamba ku buryo ubu hari umutuzo ndetse n’ibikorwa by’iterambere bikomeje.

Yagize ati “Uko umutekano uhagaze, umeze neza abaturage baratuje, Ingabo z’Igihugu zirinze imipaka kandi ziryamiye amajanja ku buryo nta kindi gishobora kuba cyaduca mu rihumye ngo cyongere gihungabanye umutekano w’abaturage bacu. Abaturage nabo bahagaze neza bahagurukiye kwirindira umutekano no gutanga amakuru kugira ngo uwahirahira akaba yagaruka kubahungabanya babe bamugaragaza”.

Polisi y’u Rwanda, ku wa 2 Nyakanga 2018, yatangaje ko abari baraye bagabye igitero cyo gusahura abaturage mu Karere ka Nyaruguru baturutse mu Burundi, bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe riri hagati y’ibihugu byombi, ari na yo nzira baciye basubira mu gihugu cyabo.

Muri iryo tangazo hari ahagira hati “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki”.

Polisi yasabye abaturage gukomeza ubufatanye n’Inzego z’Umutekano bahanahana amakuru kugira ngo abo bagizi ba nabi bamenyekane.

2018-07-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu

Jay Polly yakatiwe igifungo cy’amezi atanu

Ubwanditsi 24 Aug 2018
Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye  muri Uganda  bagaruwe mu Rwanda

Abanyarwanda barenga 100 bari basuhukiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda

Ubwanditsi 13 Jul 2016
U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

U Rwanda rwatsinze Nigeria mu bagabo n’abagore mu mikino yo guhatanira igikombe cya Afurika mu mukino w’intoki wa Volleyball

Ubwanditsi 14 Sep 2021
Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Amafoto – Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende ukinira ikipe ya APR FC yerekeje mu gihugu cya Maroc

Ubwanditsi 01 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka
Amakuru

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Ubwanditsi 18 Nov 2020
Rwanda Cycling Cup 2018 iratangira hibukwa Byemayire Lambert [ Ingengabihe ]
IMIKINO

Rwanda Cycling Cup 2018 iratangira hibukwa Byemayire Lambert [ Ingengabihe ]

Ubwanditsi 24 Mar 2018
Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye
ITOHOZA

Uganda yamuritse igitanda Kagame yararagaho mu mashuri yisumbuye

Ubwanditsi 26 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru