Nyuma y’ uko itsinda ry’inzobere za Loni ryiga ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rishyikirije akanama gashinzwe umutekano raporo ku bushakashatsi zakoze yiswe ‘Midterm report of the Group of Experts on the Democratic Republic of the Congo’ ,ishinja ishyaka RNC n’ impuzamashyaka P5, gucura umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Theogene Rudasingwa yumvikanye agira icyo avuga kuri iyi raporo asa n’uburira RNC na P5 kuri radio ye Ishakwe.
Yagize ati : “Ntabwo ari igikangisho ntabwo ari no kuvuga ibyo tutazashobora gukora , nagirango mbasabe baruce barumire … nimba atari ibyo , muminsi iri imbere …uretse no kubishyira hanze …ukuri ko tuzi tuzagenda tukubwire izo mpuguke nibi bihugu byose harimo nicyo Kayumba atuyemo, South Africa , n’ibi bindi bagenda babeshya nk’ u Burundi ,Uganda ,Tanzaniya n’ ibindi…”.
Rudasingwa Theogene muri iyi minsi basigaye bita “nyamujyiyobijya” yasubizaga Raporo ishinja ishyaka RNC n’ impuzamashyaka P5, guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ni nyuma yaho muri iyi minsi hasohotse inkuru zivuga kw’ ibaruwa Rudasingwa Theogene yandikiye Museveni avuga ku kibazo cy’u Burundi ndetse n’ibihugu byo mu karere, benshi mu bayibonye bakurikiranira hafi ibya politiki bemeza ko Nkurunziza uri ku isonga mu guhungabanya umutekano muri kano karere, ashobora kuba yamaze kwibonera umuvugizi ndetse n’ushinzwe kuzahura isura nziza ye.
Muriyo baruwa Rudasingwa ashinja Museveni kuba atarasuzumanye ubushishozi ibaruwa ya Nkurunziza, akavuga ko Museveni yirengagije amateka y’u Burundi haba mbere y’ubukoloni ndetse na nyuma yaho, kimwe mu bituma ibiganiro mu Burundi bitagira aho bigera.
Abanditsi Alex Grobman na Michael Shermer mu gitabo cyabo Guhakana amateka (Denying history) bavuga ko uburyo bwiza abwo kubeshya imashini ivumbura ababeshyi (lie detector machine) ari ukwizera ikinyoma ubwawe ku buryo n’umubiri wawe utagutenguha ubwawo. Ibi nibyo bizwi cyane kuri Rudasingwa, umubeshyi kabuhariwe wabigize umwuga.
Muri 2014 ubwo hasohokaga ya documentaire ya BBC (untold story) Jane Corbin wayikoze yabjije Rudasingwa ati: ese iyo indege ya Habyarimana idahanurwa jenoside yari kuba? Rudasingwa yasubije ko iyo Habyarimana aza kudapfa jenoside itari kuba. Iki cyonyine kigaragaza uruhande Rudasingwa aherereyemo ndetse n’uburyo adahwema gushaka kugoreka amateka y’u Rwanda.
Abantu bashingira kuri ibi binyoma bya Rudasingwa baribaza ese ni iki azavuga kirenze ibyo Itsinda ry’inzobere za Loni zikora iperereza ku mutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryashyikirije Komite y’akanama gashinzwe umutekano raporo y’ibyo zabonye.
Raporo yagaragaje amazina yabamwe mubashinzwe kwinjiza abarwanyi bashya muri RNC ku isonga ni umugabo witwa ‘Rashid’ uzwi nka “Sunday/Sunde Charles”. Ni we tumanaho ry’ibanze hagati y’abinjizwa, aho bajyanwa n’abayobozi babo (by’umwihariko umunyamulenge witwa Nyamusaraba uba i Bijabo muri Kivu y’amajyepfo.
Uyu “Rashid yishyura ingendo z’abanyamahanga binjijwe mu mutwe bavuye mu bindi bihugu, kugera bageze munzu ye i Bujumbura. abahageze, basabwe gutanga ibintu byose bafite birimo nk’indangamuntu, amafaranga na telefoni, ubundi bitegura kujya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.” Nkuko iyi raporo ivuga.
Iyo raporo inagira iti “Abahoze ari abarwanyi babajijwe babwiye iri tsinda ko bajyanwaga n’abantu baziranye cyangwa bene wabo ba kure. Babaga bizera ko bagiye kubona imirimo i Bujumbura. Abenshi babaga baturuka mu Burundi, mu Rwanda na Uganda.” Nibura umuntu umwe niwe waturutse muri Malawi. Abahoze ari abarwanyi babwiye itsinda ko abenshi bakiri no muri Bijabo, baturutse muri Kenya, Repubulika ya Tanzania, Afurika y’Epfo na Mozambique.”
Raporo ivuga ko uwo mutwe wagabanyijwemo batayo eshatu, iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe ikaba igizwe n’abarwanyi bagera kuri 120. Ibi se niba Theogene Rudasingwa ashakira amahoro aka karere kuki atabivuze mbere. Ibya Rudasingwa nyamujyiyobojya ni ukwikirigita agaseka.
Emmy
Ahaaaa ubu se ibyazavuga nibiki?ukuri ko guhari kandi kumaze kumenyekana; namahanga yabikoreye ubucukumbuzi akabishyira ahagaragara!!! gusa ngo ukuri guca mu ziko ntigushya. Komeza imihigo Rwanda yacu maze utere imbere ubutitsa abana bawe tuzagukorera kandi Imana yaguhanze iguhozeho uburinzi ijoro namanywa.Ni bavuge natwe dukore.Qui seme le vent recolte la tempete.
Igihe
Amasega aragwira koko, sinzaveba Kagame wabibeshyeho, ibi byaba bagabo ku bwanwa n’amabyya gusa binyibutsa abagabo benshi barongora mumiryango ikennye, nyamugore yamenyera kurya kucyuya cya mugabo we, bwakwira ku buriri ati sheri ko twasezeranye ivangura mutungo wanyanditse no kuli konte ya banki ! Sibyo honey ? Kandi uretse n’ubunebwe bwa nyamugore burya ngo yagezaho aba icyomanzi bitewe namafaranga ya nyamugabo.
Umugabo numujinya wumurandura nzuzi ati, aliko urabizi ? Guhera ubu ndaguhimye sinzongera kugukenera ukundi , uzaba hano uzisangiza, nzakugaburira .
Byatatinze nyamugore arahukana, umugabo yanze kumuha imbabazi
Bazibaza
Ntabwo yabishobora kuko nta makuru abifiteho.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Bazibaza
Ni ukwirarira uriya ntacyo azi.!!!!!!!!!!!!!.
Bazibaza
Ni ukugirango bamukenere bajye kumureba abace amafaranga nta kindi.