• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»UBUKUNGU»I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

I&M Bank na BRD zagurijwe miliyoni 24 z’amayero zo gushyigikira ishoramari ry’abikorera

Ubwanditsi 20 Feb 2018 UBUKUNGU

I&M Bank-Rwanda na Banki itsura Amajyambere y’u Rwanda (BRD), zasinye amasezerano y’inguzanyo angana na miliyoni 24 z’amayero yatanzwe na Banki y’ishoramari y’u Burayi (EIB); akazazifasha gushyigikira ishoramari ry’abikorera mu Rwanda.

Aya masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa Kabiri, arimo miliyoni 10 z’amayero zahawe I&M Bank n’izindi miliyoni 15 z’amayero zahawe BRD, bikiyongeraho ubufasha mu bya tekiniki buzatuma iyi nguzanyo ikoreshwa neza.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya EIB muri Afurika, Aziya na Amerika y’Amajyepfo, Maria Shaw-Barragan, yavuze ko atari ubwa mbere bashyigikira abikorera mu Rwanda, bityo kuba bakomeje kubikora ni ikimenyetso cy’uko byagenze neza mbere.

Yongeyeho ko hazibandwa ku bigo bito n’ibiciriritse bifite imishinga y’ubuhinzi, ubwubatsi, uburezi, inganda, ubukerarugendo n’ubwikorezi, kuko kubishyigikira ari ingenzi mu guhanga imirimo no kongera ubukungu n’iterambere muri rusange.

Yagize ati “Dushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse kuko ni igicumbi cyo guhanga imirimo ndetse n’umuyoboro utuma abaturage bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.”

Mu 2008, EIB yari yagurije BCR yaje guhinduka I&M Bank, amayero angana na miliyoni eshatu; mu 2014 yongera kuyiguriza andi angana na miliyoni umunani z’amayero yo gutera inkunga imishinga itandukanye ibyara inyungu.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank, Robin Bairstow, yavuze ko iyi nguzanyo izatuma abashoramari bato n’abaciriritse hirya no hino mu gihugu bagerwaho bagahabwa amahugurwa n’inguzanyo zibateza imbere.

Yagize ati “Izatuma twongera abagerwaho na serivisi z’imari, kugabanya ikiguzi cy’inguzanyo ari nacyo cy’ingenzi mu bijyanye no guteza imbere ubukungu bw’igihugu. Ikindi ni ubufasha mu bya tekiniki bizongera umubare w’abasaba inguzanyo kuko tuzanabasha kugera mu bice byose by’igihugu tugatanga amahugurwa.”

Nyuma yo gusinya amasezerano, Umuyobozi Mukuru wa BRD, Eric Rutabana, yavuze ko iyi nguzanyo izatuma iyi banki ishyira mu bikorwa umukoro ifite wo gushyigikira ubucuruzi buto n’ubuciriritse kubera akamaro bufite mu iterambere ry’ubukungu, guhanga imirimo, kongerera agaciro umusaruro no kugabanya ingano y’ibitumizwa mu mahanga igihugu gitangaho amadevize menshi.

Yagize ati “Miliyoni 15 z’amayero agiye gufasha ishoramari ryacu mu bucuruzi buto n’ubuciriritse, by’umwihariko twibanda mu by’ibanze bigize ubukungu birimo; inganda, ubuhinzi, ingufu no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga.”

EIB imaze imyaka 40 ikora ibikorwa mu Rwanda. Mu myaka itandatu ishize gusa, yatanze inguzanyo ya miliyoni 87 z’amayero zahawe amabanki y’imbere mu gihugu ashyigikira ibigo by’ubucuruzi bito n’ibiciriritse. Iyi nguzanyo yatanze uyu munsi yitezweho guhanga nibura imirimo 3000 mu Rwanda.

Banki y’ishoramari y’u Burayi (EIB) ishyigikira ishoramari mu bihugu 28 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Gusa no hanze yawo igerayo kuko 10% by’ibikorwa byayo biri mu bihugu 150 by’ahandi ku Isi yose, ni ukuvuga Miliyari umunani z’amayero ku mwaka, amenshi akaba ashorwa ku mugabane wa Afurika.

Mu myaka 10 ishize EIB yatanze miliyari zirenga 7.9 z’amayero mu ishoramari ry’abikorera muri Afurika.

2018-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo  [ VIDEO ]

Morgan Freeman yasobanuye u Rwanda nk’Indorerwamo y’Amahoro n’Ubwiyunge amahanga yakwirebeyemo [ VIDEO ]

Ubwanditsi 17 May 2017
Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi icyatumye u Rwanda rushora imari mu ikoranabuhanga

Perezida Kagame yabwiye abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi icyatumye u Rwanda rushora imari mu ikoranabuhanga

Ubwanditsi 12 Jul 2018
Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Kigali yemerewe kwakira inama ikomeye y’ubukungu muri Afurika yaberaga i Genève mu Busuwisi

Ubwanditsi 17 Aug 2018
Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Icyayi cy’u Rwanda ntikizongera kwitiranywa n’ibindi byayi

Ubwanditsi 20 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu
POLITIKI

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu

Ubwanditsi 18 Jun 2018
Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, akomeje imyiteguro n’abakinnyi bose bahamagawe
Amakuru

Amavubi yitegura guhura na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026, akomeje imyiteguro n’abakinnyi bose bahamagawe

Ubwanditsi 18 Mar 2025
Rtd. Capt. Safari  Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ VIDEO ]
INKURU NYAMUKURU

Rtd. Capt. Safari Patrick Arishinganisha nyuma yo gutanga amakuru y’ibyagwiririye urugo rwe [ VIDEO ]

Ubwanditsi 20 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru