Hari ibihamya bifatika ko u Burundi na Uganda bafitanye umugambi mubisha ku buyobozi bw’u Rwanda
Uganda n’ u Burundi bashyigikiye byimazeyo ivuka ry’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, RNC (Rwanda National Congres) buyobowe na Gén Kayumba Nyamwasa.
Ubutegetsi buriho mu Burundi bwo bushyigikiye byimazeyo by’umwihariko guha ubushobozi umutwe w’iterabwoba FDLR (Forces Democratique de Libération du Rwanda).
Indorerezi zisesengura ibijyanye na Politiki mu Karere basanga bamwe mu bategetsi b’ibyo bihugu by’Akarere banyura ku ruhande ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cyabo imbere, bakoresha amayeri yo kunyuranya n’u Rwanda kuko rugerageza gusiba icyuho rugana ku iterambere bikaba bihabanye kure n’abatarwifuriza amahoro hirya no hino.
Generali Gervais Ndirakobuca bahimba Ndakugarika, uvuga rikijyana mu butegetsi bw’u Burundi ku isonga
Umutwe w’iterabwoba wa FDLR umaze iminsi mu mahugurwa i Burundi naho RNC igakorera imyitozo muri Kivu [ RDC ] n’i Bugande.
Intagondwa za FDLR zishinzwe umutekano usesuye wihariye wa Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza
Ese Perezida Nkurunziza ntacyizere n’umutekano agifitiye ingabo ze kuburyo asigaye yitabaza interahamwe kuko kugeza ubu yabahaye n’indangamuntu z’u Burundi kandi bashyirwa no mu gisirikari kumugaragaro , aya makuru yagiye hanze avuzwe n’umwe mu bari bashinzwe umutekano wa Perezida, abitangariza igitangazamakuru cyitwa Téle Renaissance cyo mu Burundi.
Umuntu yakwibaza, icyaba cyari cyazanye Perezida Museveni mu gihe giherutse i Kigali.
Ikinyamakuru cyitwa Bwiza ku wa 06 Mutarama 2018 cyavuze ko u Burundi ku bufatanye n’u Bugande imyitozo ikomeje ku rubyiruko rw’Abanyarwanda batoragura hirya no hino mu impunzi ziherereye mu Bugande.
Izo nkambi zahindutse ihahiro ry’ishyaka rya RNC ishyigikiwe na serivice y’ubutasi ya gisirikari [ CMI ] bakora ubukangurambaga ku rubyiruko kugira ngo bayoboke aho bakorera imyitozo y’inyeshyamba ziyobowe na RNC yahagize icyicaro, bamwe bari muri Kongo Kinshasa mu Intara ya Sud Kivu, mu misozi yo mu Minembwe igoye kugerayo, abandi bakaba bari mu Intara y’Iburasirazuba bwa Nile mu Buganda.
Ese Museveni azajya ku rugamba kurwanya u Rwanda n’umuhungu we Maj. Gén Muhozi Kaneirugaba (iburyo) atabishyigikiye n’ibintu bitumvikana.
Hari abibaza impamvu yo gushwana kubari bafitanye ubumwe n’ibisanira by’ubushuti bw’ibihugu u Rwanda n’u Bugande
Amakuru aturuka mu inkambi y’imyitozo y’ibanga mu Burasirazuba bwa Nile i Buganda agaragaza ko u Burundi, binyuze ku bubasha bwatanzwe na Gén. Prime Niyongabo [ Umugaba w’Ingabo] Major Jeneral w’Ingabo z’u Burundi, ko agemura ibiryo, intwaro n’ibikoresho, n’uko atanga imiti akabigeza mu nkambi z’imyitozo, ashyigikira kandi akakirwa n’Inzego z’ubutasi z’igihugu cy’Ubugande (CMI)’’, nk’uko byakomeje kuvugwa ko inzego z’ubutasi z’u Bugande zifite uruhare runini n’inshingano haba mu mitegurire y’izo nyeshyamba ziyobowe na Kayumba Nyamwasa uyoboye RNC. Bidasubirwaho, u Burundi bushishikajwe no gukora mujisho ingabo z’u Rwanda, gufasha no gukorana umuhate w’intambara ku barwanya u Rwanda barimo na FLN ya Calixte Nsankara.
Ikibi kurushaho, ni Ubutegetsi bw’u Bugande ku bufatanye n’inzego z’ubutasi, bakomeje gushimuta Abanyarwanda muri Uganda no kubakorera iyica rubozo , ari nako bayobya urubyiruko rw’abanyarwanda batuye mu inkambi z’impunzi za Nyakivale na Bweyale, Kiryandongo bagomba kwinjira mu inyeshyamba za RNC.
Ku isonga ry’abacura uwo mugambi hari Major Habib Mudathir ndetse na Capt Charles Sibo kuko ari bo bajyana urubyiruko mu inkambi z’imyitozo mu Burasirazuba bwa Nile i Buganda buherereye mu Majyaruguru y’u Buganda mu inguni ihana umupaka n’Amajyepfo ya Sudani.
Amakuru avuga ko indi nkambi y’imyitozo ya gisirikari ya RNC iherereye mu misozi igoranye miremire ya Minembwe muri Kongo, ikaba iyobowe n’ubutegetsi bukuru bwa gisirikari witwa Kanyemera Claude, Ruhinda Boso ndetse na Karemera Alex. Uwo uheruka akorana bya hafi akavugana n’umuhuzabikorwa mukuru ushinzwe ibikorwa bijyanye n’ibikoresho n’imitegurire ya gisirikari.
Ibyiciro bitandukanye bihuje umugambi ari byo FDLR bashyigikiwe bahereye mu Burundi
Umuntu ashobora kwibaza isano iri hagati ya FDLR na RNC, iki ni ikibazo umuntu wese ashobora kwibaza, gusa byarabaye ko uwo mutwe wa FDLR udacana uwaka n’umututsi bisungana, ariko bo bashyigikiwe na Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ndetse n’abategetsi bakuru b’I Burundi naho RNC ishyigikiwe na Museveni wanze urunuka ubuyobozi bw’u Rwanda.
Iyu mutwe dasanzwe wa FDLR wagiye mu Burundi ikubutse mu inkambi ya gisirikari ya FDLR y’I Kilembwe, Minembwe na Kafulo, barinjiye bashyirwa mu ingabo z’u Buruindi ku wa 01 Kanama 2015 ku butumire bwa Gén Ndakugarika mu gihe yari ahitwa Uvira mu Intara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iryo tsinda ry’interahamwe + FDLR riherereye mu inkambi ya Muzinda, inkambi ya Mujejuru ndetse n’abashinzwe kurinda igihugu bita BSP (Garde Republicaine) bakaba bayobowe na Lt Col Sefu Bora, Barukwege Léonard ndetse n’uwitwa Lukusa Salif.
FDLR
Abo uko ari batatu bahoze mubarindaga Habyarimana [ GP] ni bo bategetsi bashinzwe kurinda Perezida Pierre Nkurunziza, nk’uko byemejwe n’igitangazamakuru Télé Rénaissance cy’I Burundi nyuma y’uko bibajijwe n’umwe mu abasirikari barindaga Nkurunziza akaba atarashatse kwigaragaza kubera umutekano we bwite.
Umunyarwanda witwa Esdras Butare, ushinzwe kwinjiza abantu muri FDLR mu igisirikari cy’u Burundi, abajijwe iki kibazo yashubije ko ari igitonyanga cy’imitwe ya FDLR binjije mu Burundi ku wa 01 Kanama 2015 mu gihe Ndimurwimo JP, Kwizera Léonard, Habarugira Benjamin, Hatungimana, Gilbert, Bayubahe, Barukwege, Pascal, Habarugira, Bahati, Lukusa, Salif, Masabo Egide, Hakizimana Ildephonse, Bahati Juma, Madef Bénoit, Byamungu Victor, Habimana, Kwizera Léonard, Nsabimana Barekebavuge Bosco, Sefu Bora na Kananga Luka. Ayo mazina ntabwo yari asanzwe ariyo bitwaga, bamwe, bayahawe y’inyongera igihe bahabwaga akarangamuntu k’u Burundi kugira ngo binjizwe mu girisirikari cy’u Burundi, nkuko uwo musirikari yakomeje abivuga.
Uwo musirikari yavuze ko amwe mu amazina akomeye ari yo Alain Guillaume Bunyoni, Pascal Barandagiye, Marius Ngendabanka, Ndakugarika, Gahomera, Willy Nyamwitwe, Audace Nduwumunsi, Wakenya, Steve, umuyobozi w’urwego rw’iperereza, boherezaga interahamwe kwinjizwa mu gisirikari cy’u Burundi.
Bizwi ko kuva kera, ubutegetsi bwa FDLR bwisunze abari abategetsi babo, buri kompanyi ya gisirikari mu Burundi y’abantu 140 hagomba byanze bikunze interahamwe ifite umwanya wa Komanda wungirije, ibyo ni ibyavuzwe n’umwe mu basobanukiwe neza imiterere iriho ya gisirikari mu Burundi yerekana ko uko guhuza bishobora kuba umutwaro uremereye w’ibitero ku Rwanda.
Bitewe n’imyitozo ya gisirikari ihoraho ya FDLR mu Burundi n’inkambi y’imyitozo ya RNC mu Buganda no muri Kongo Kinshasa, bigaragara ko hari isano riri hagati y’ibyo bihugu, icya kabiri, kuba kandi hari umubare w’abafaransa mu mushinga ucukura Peteroli muri ako gace kose k’ amajyaruguru y’uburengerazuba bwa Uganda ntabwo byakoroshya urwikekwe ruhembera mu karere ku batifuriza u Rwanda ibyiza.
Ni irihe somo umuntu yabikuramo?
Abasesenguzi mu bijyanye na Politiki y’Akarere basanga ko Museveni akina umukino mubi we kimwe na mugenzi we w’u Burundi bafite igisirikari kitari icyo umwuga kidafite disipuline, abo ni abasesenguzi batashatse gushyira hanze amazina yabo, ‘‘kandi Museveni azongera kwitoza mu mwaka wa 2021 mu buryo atagikunzwe no kwemerwa n’Abagande. Ashishikajwe no kubyutsa imvururu n’urwikekwe hagati y’u Rwanda n’u Burundi, kugira ngo akomeze kugundira ubutegetsi, nkuko bivugwa n’abo basesenguzi.
Kayumba na Perezida Museveni
Undi musesenguzi ashima imyitwarire y’u Rwanda muri iki kibazo n’ubunyamwuga mu Ingabo z’u Rwanda [ RDF ] kuko ari intangarugero mu buyobozi bwa Perezida Paul Kagame ukunzwe muri iki gihe. Akaba adashobora kwihanganira abahungabanya umutekano n’imbaraga zakoreshejwe ku iterambere ry’igihugu.
Ku rundi ruhande, abo RNC yihererana ibizeza ibitangaza n’ubundi ni abari badashobotse mu myitwarire myiza iranga umunyarwanda, Kayumba nabo bari kumwe ntabwo bafite kuzagera ku itsinzi y’urugamba, nkuko byagiye bigarukwaho n’abasesenguzi ba Politiki, kuko bagiye berekana urwango ruhemberwa na Perezida Museveni ku nyungu ze bwite n’ubucuti n’uwigeze kuba jenerali Kayumba Nyamwasa akitandukanya n’ubuyobozi bwo mu Rwanda, icyo gusa n’ ikimenyetso cyo gutsindwa kandi ko adashobora kurota yatsinda urugamba.