• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

  • Ntacyasaza Turahirwa Moses cyatuma Urumogi Rumushora mu Kiguri cy’Urwango   |   06 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Ni kuki Museveni akomeje kugaragaza Kayumba nk’inkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda

Editorial 31 Jan 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Mu nkuru yasohotse mu kinyamakuru cya Leta ya Uganda, The New Vision yasohotse ku wa Gatandatu  taliki 26 Mutarama 2019 cyanditse inkuru  igaragara ku rupapuro rwa 18 igira iti, ‘’ Abayobozi b’Uturere  ni uruvange rw’abasirikare n’inkoramutima z’Ishyaka riri ku butegetsi.”

Mur’izo nkoramutima z’ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda Kayumba Nyamwasa akaba ariwe wagaragajwe wenyine. Mu ifoto igaragaza Kayumba Nyamwasa atemba itoto, Ikinyamakuru The New Vision cyanditse ku birebana n’umwirondoro we mu nshamake ugararagara utya, ‘’ Faustin Kayumba Nyamwasa yari icyegera cyidasanzwe cy’uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gulu ho mu Majyaruguru ya Uganda”, mbere yuko gikomeza kurondora indi myanya Kayumba Nyamwasa  yarimo muri Uganda ndetse no mu Rwanda.

Muri iki cyiciro cy’abigeze kuba ibyegera by’ibisonga byari bishinzwe kuyobora Uturere, ni kuki Kayumba Nyamwasa ariwe wagaragajwe gusa, kuki The New Vision ariwe yanditseho, kandi nyamara hari abindi bari ibyegera by’ibisonga byari bishinzwe kuyobora Uturere banganyaga ubushobozi, ndetse no kubumurusha ? Ibi ntabwo byaba ari uruhurirane gusa, nkuko bitangazwa n’abasesenguzi basomye  inkuru yacu iheruka.

SOMA  INKURU : Impamvu Kayumba Akomeje Kuba Umwizerwa Wa Museveni

Hakaba haravutse  ibindi bibazo nyuma iyi nkuru ikimara gusohoka mu Kinyamakuru cya Leta ya Uganda.

Kimwe muri ibi, kitari ibanga, n’uko kuba Kayumba Nyamwasa akuriye Umutwe w’iterabwoba ugamije kugarura imvururu z’intambara mu Rwanda.  Isi yose izi ko umutwe wa Nyamwasa RNC ari umutwe w’iterabwoba, ushishikajwe no kwinjiza mu inyeshyamba abarwanyi, mu rwego rwo kurwanya guverinoma igendera ku matwara ya demokarasi yatowe n’abaturage ku bwiganze bw’amajwi ari hejuru ya 90%.

Ibirego Kayumba aregwa Raporo ya Loni iherutse gusohoka yabigaragaje mu buryo burambuye, izindi raporo  zagaragaje ko abagize umutwe wa RNC, FDLR, Interahamwe n’ibisigisisgi bya Ex. FAR bahuriye Kampala mu Ukuboza n’ibyegera bya Perezida Museveni. Ku ngingo y’ibyigwa, hari ukwiga ukuntu hashyirwaho uburyo bunoze bwo guhuza ibikorwa by’izo nyeshyamba mu rwego rwo kurwanya URwanda.

Ibi bikaba byaratangajwe n’icyegera cy’ushinzwe ubutasi muri FDLR, Ignace Nkaka  uzwi nka LaForge Bazeye Fils , ibi akaba yarabivuze ubwo yarimo guhatwa ibibazo n’inzego z’iperereza  zo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iki kikaba ari ikimenyetso simisiga kigaragaza ko Leta ya Museveni na Kayumba Nyamwasa bafite uruhare n’imikoranire mu bikorwa bigamije  guhungabanya umutekano w’URwanda, ndetse n’ukuntu ubwo butegetsi bwa Museveni na Kayumba ari amazi n’ifu.

Ntibitangaje ko ikinyamakuru The New Vision cya Leta ya Uganda  cyirimo gutaka Kayumba nk’inkoramutima y’ishyaka NRM ryiza?  n’ubwo benshi barimo gutangara. Ariko ni uburyo bugaragarira buri wese ko Museveni arimo gukora Propaganda za Kayumba Nyamwasa muri NRM no gutegura abayobozi bayo n’abanyauganda kwerekwa Kayumba nk’umuntu w’ingirakamaro wakoreye Uganda cyane kurusha u Rwanda, bityo abanyauganda bakaba bakwiye kumuyoboka.

Kayumba Nyamwasa

Ikindi n’uko Museveni aziko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro nshya zita muri yombi Kayumba Nyamwasa n’abandi bayobozi bari ku ruhembe rw’umutwe w’abarwanyi uzwi nka P5 wisuganyiriza mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo uzahungabanye u Rwanda.

Museveni akaba ashobora kuba arimo gutegura abanyauganda uburyo bwo kuba yahungishiriza Kayumba muri Uganda nk’umuntu wakoreye NRM,aho kugirango atabwe muri yombi n’u Rwanda.

Raporo y’impuguke za Loni yagaragaje ko Kayumba akorera ingendo nyinshi muri RDC na Uganda, asura ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro.

Kayumba na P5 bivugwa muri raporo ko bamaze gukora batayo eshatu; iyitwa Alpha, Bravo na Delta, buri imwe igizwe n’abarwanyi basaga 120, bose bavuga ko bashaka kubohora u Rwanda. Ariko amakuru Rushyashya ikura muri Kongo n’uko abo barwanyi kuri ubu basubiranyemo ubaze umubare w’abahungiye mu Burundi, inkomere, abahunze inzara n’ abadeserce, kuri ubu P5 na Kayumba ntibasigaranye inyeshyamba zigera no kuri 70.

URwanda  rwagaragaje kenshi ku birebana n’ibikorwa bya Nyamwasa na RNC. Guverinoma y’Urwanda ikaba yarakomeje kujya ibigaragariza Guverinoma ya Uganda binyuze mu nzego za Dipolomasi. Kigali ikaba yari ifite gihamya, kandi na n’ubu gihamya ikaba igihari ko Uganda iri ku isonga mu gutera ingabo mu bitugu RNC, ari nako  ibaha inkunga, ndetse no kuborohereza mu bikorwa byose byabo, byose bigamije kugarura ubwicanyi  no gusenya u Rwanda .

Uganda  ikaba yaragiye ibihakana, kandi nyamara inshuro nyinshi,  URwanda rwagiye rugaragaza ibimenyetso ko Uganda ibikora. Urugero n’uko urubyiruko rw’Abanyarwanda rwafashwe na polisi ya Uganda ahitwa Kikagati  ku mupaka ugabanya URwanda na Tanzania, aho rwavuze ko rwerekezaga mu nkambi RNC itoreza inyeshyamba muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Bakaba baragenderaga ku byangombwa by’ibihimbano bahawe n’urwego rw’iperereza muri Uganda [ CMI ] bityo biza gutera amakenga abari bashinzwe abinjira n’abasohoka bakabata muri yombi.

Muri uko guhatwa ibibazo, bavuze ko ari inzego za Museveni, zishinzwe ubutasi bwa gisirikare zabahaye ibyo byangombwa by’ibihimbano, amafaranga y’urugendo n’ubundi bufasha. Biriya byose ni ibimenyetso bifatika, byagaragajwe na Leta y’URwanda.  Ikindi kandi n’uko iyo izo nyeshyamba za RNC ziri IKampala, zifatwa nk’abandi banyacyubahiro bose baturutse mu  bindi bihugu.

Birazwi neza ko Tribert Rujugiro wahunze igihugu ari umwe mu batera inkunga y’amafaranga RNC, kandi akaba n’umufatanya bikorwa mu bucuruzi hagati ya murumuna wa Museveni Salim Saleh . Uwo murumuna we afite imigabane ingana na 15% mu ruganda rwa Rujugiro rw’itabi ruri ahitwa Arua ho mu Majyaruguru ya Uganda.

Ibi byose ni ibimenyetso bigaragaza ko ubutegetsi bwa Museveni bukora ibishoboka kugirango buhungabanye ubuyobozi bw’URwanda, mu nyungu zabwo na Kayumba, haba mu buryo buziguye, cyangwa se butaziguye, ibi kandi bikaba  binemezwa n’inzobere y’inararibonye ku mibanire y’igihugu cya Uganda n’URwanda.

“Kuba rero ikinyamakuru The New Vision  cyaranditse iyi nkuru igaragaza Nyamwasa nk’inkoramutima y’ishyaka NRM nziza mu maso y’abaturage ba Uganda, n’ubwo nyamara  arimo gutegura ibikorwa by’iterabwoba ku Rwanda bigaragaza ko Museveni yijanditse mu bikorwa bya RNC,” bikaba bitazamugwa amahoro.

Bikaba rero byigaragaza ko kuba ikinyamakuru cyarashyize mu nyandiko zacyo Nyamwasa muri bamwe basobanukiwe n’ingegabitekerezo y’ishyaka riri ku butegetsi muri Udanda NRM , ari uburyo bwo kumucengeza mu mitwe y’abaturage ba Uganda, ni nko kumukundisha rubanda ndetse no kumwamamaza”.

“Ibi bikaba byigaragaza, gutaka isura ya Kayumba Nyamwasa muri Uganda, kandi ntibyapfa gukorwa bidahawe umugisha n’inzego zo hejuru,” Inzego ziri IKampala.

2019-01-31
Editorial

IZINDI NKURU

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Editorial 26 Mar 2025
Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Urukundo rwa Sarah Kagingo na Salim Saleh rwamuhesheje itike yo gukurira ubukangurambaga mu itangazamakuru rirwanya u Rwanda

Editorial 25 Nov 2019
Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Tshisekedi yateye utwatsi ibyo gutera u Rwanda, yivuguruza mu bibazo bya M23 ndetse agaruka no kuri Luvumbu

Editorial 23 Feb 2024
Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Menya Aphrodis Matuje, watojwe ingengabitekerezo ya Jenoside na Thomas Nahimana afataho icyitegererezo

Editorial 15 Apr 2022

prev
next

3 Ibitekerezo

  1. Lille
    January 31, 20191:14 pm -

    Kayumba uwo azanyura he ? HEJURI? hASI? mU KIRERE? dEMOKARASI? iNTAMBARA? HEHE?

    Subiza
  2. Cornerstone
    January 31, 20196:29 pm -

    Ayubusa numwana wumunyarwanda, aliko m7 atekereza ko Uganda ali akarima ke koko…
    Nyamara nabonye na Bashir wa Soudan wali warigenje abaturage batangiye kumurya isataburenge. Icyo nzi cyo haba kayumba m7 yiyegereje kuko yakoreye NRM Kuko arwanya RPF bibagiwe ko RPF igifite benshi bakiyikunda kdi bali ba caders bakomeye Kayumba na M7 cg Salim saleh ntibagiwe .
    Ibiriho nemera nuko abagande cg uwariwe wese waterurwanda yayoberwa inkuba imukubise.
    Uretse kuba benshi mu mpunzi zabohoje Rwanda zavuye Uganda ,.( benshi bazi ko alibo bafashe Rwanda) ngira mbibutse ko Rwanda yubatswe na benshi mu nkotanyi twali amahanga yose, Zaïre, Burundi, TZ, nayandi mahanga ya kure ya gds lacs . Sasa rero uzatera u rwanda amenye ko amateka azisubiramo kuko twese tuzabahuriraho, ubu mfite 44 ans, murumva ko ngikomeye, ko imbeho yibirunga ntacyo yantwaye ubu noneho amakote nibindi bishyuha byo biruzuye.
    Ubu ndi reserve force, muzibeshye gusa ndabona na winter yaha ibwota masimbi imeze nabi. Nzaza kubakoreraho vocation mbamene imitwe in real apana ama games nirirwaho kubera urubura rwambujije akazi.

    Subiza
  3. Btwenge
    January 31, 20199:15 pm -

    ARIKO BURIMUNSI
    KAYUMBA NYAMWASA
    UZIYUKO ARIMWE MUMUSHAKIRA
    ABAYOBOKE IYO AHORA
    MUBINYAMAKURU
    ABANTU BIBAZA UWO KAYUMBA NIMUNTUKI WATITIJE ABATEGETSI
    BURWANDA NAJYE MPORA NIBAZA
    KURI KAYUMBA. UHORA MUNINYAMAKURU BYURWANDA
    MBABAZE. KAYUMBA UWO
    ATUNZIKI. AFITIKI KIBABUZA GUSINZIRA. KUKO BIRAGARAGARA
    YUKO MUMUTÎYA. MWAMUZÀYE SE
    NKA WAWUNDI WA FDLR
    NABANDI MUHORA MUZANA
    HARABURIKI.
    NGAHO NIMUKOMEZE
    MUMWAMAMAZE
    NAHO WOWE RERO COR’OSTONE
    NTAMUYOBOZI NUMWE
    WARUKWIRIYE KWIBAZA YUKO
    IGIHUGU ARI AKARIMAKE
    NTAGO ARI M7 GUSA
    NABANDI BOSE CYANE CYANE
    ABO MURI AFRICA

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru