• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

  • Kugarura Sylvain Ekenge ku mwanya w’ubuvugizi bwa FARDC byashimangiye ko Tshisekedi ashyigikiye imvugo z’urwango zibasira Abatutsi   |   28 Sep 2026

  • Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero   |   28 Sep 2026

  • Volleyball: Ikipe y’u Rwanda yageze i Kigali nyuma yo gusoza imikino y’Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tunisia   |   27 Sep 2026

  • AMAFOTO : Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino Amavubi yatsindiyemo Liberia 3-1   |   25 Sep 2026

You are at :Home»INKURU ZAKUNZWE CYANE»Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Umuraperi Meek Mill yavuye muri Gereza

Ubwanditsi 25 Apr 2018 INKURU ZAKUNZWE CYANE

Umuraperi Meek Mill wari uherutse kwandikira urukiko asaba guhindura icyemezo rwafashe rumuhamya ibyaha, yarekuwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Mata 2018.

Meek Mill ubusanzwe witwa Robert Rihmeek Williams yatawe muri yombi tariki ya 6 Ugushyingo 2017, afunzwe aryozwa kuba yaranze kurangiza igihano yahawe cyo gukora imirimo ifitiye igihugu akamaro ndetse agasohoka mu rugo rwe yari yarategetswe kugumamo akajya gukora ibitaramo.

CNN yatangaje ko Meek Mill yarekuwe by’agateganyo n’Urukiko Rukuru rwa Pennsylvania. Nyuma yo gusohoka mu buroko, uyu muraperi ukomoka muri Philadelphia yanditse kuri Instagram ashimira Imana n’abantu bose bamubaye hafi mu gihe yari amaze afunzwe.

Yanditse ati “Ndashaka gushimira Imana, umuryango wanjye, inshuti, abanyunganira mu mategeko, itsinda ryanjye rya Roc Nation ririmo Jay Z, , Desiree Perez, inshuti yanjye nziza Michael Rubin. Abafana banjye, Urukiko rukuru rwa Pennsylvania n’abandi bose banyeretse urukundo no kunshyigikira muri iki gihe cyari gikomeye.”

Yongeyeho ati “Aya mezi atanu yari ibihe bibi cyane, amasengesho, kunsura, kumpamagara, amabaruwa n’ibindi byose mwankoreye byamfashije gukomeza kugira icyizere.”

Meek Mill yashimangiye ko ibibazo yaciyemo byo gufungwa mu buryo bw’amaherere nta cyaha kigaragara yakoze ahubwo akazira ‘imikorere mibi ya Polisi’, ngo agiye gukoresha izina afite abirwanye mu buryo bwose bushoboka.

Uyu muhanzi yari afungiwy muri gereza yo mu Mujyi wa Chester wo muri Leta ya Pennsylvania, mu minsi mike ishize yatumyeho abunganizi be mu by’amategeko asaba urukiko ko rwamurekura.

Umuraperi Meek Mill n’umwunganizi we

Muri 2016, Mill yategetswe kumara iminsi 90 adasohotse mu rugo, abirengaho ndetse ku itariki ya 5 Kamena 2016, yagiye mu gitaramo Beyonce yise ‘Formation Tour’, cyabereye i Philadelphia ari na bimwe mu byo aryozwa no kudakora imirimo ifitiye igihugu akamaro uko bikwiye. Yakatiwe gufungwa imyaka ibiri kugera kuri ine.

Yafunzwe inshuro ebyiri muri 2017, muri Werurwe yafatiwe kuri St. Louis International Airport aryozwa guhangana n’abakozi babiri b’ikibuga cy’indege; muri Kanama nabwo yafatiwe i New York aryozwa kuba yaratwaye moto atambaye ingofero, ibintu ubutabera bwavugaga ko byashoboraga gushyira mu kaga ubuzima bwe.

Muri gereza, Meek Mill ngo yari umwe mu bagaragazaga imyitwarire myiza

Yaherekejwe n’inshuti ze Michael Rubin na Kevin Hart ahita ajya kureba umukino wa Basketball

Meek Mill yasubiye mu buzima busanzwe nyuma yo kuva muri Gereza

2018-04-25
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ese noneho Museveni arava kw’izima ko ibibazo atera u Rwanda byashyizwe mu maboko y’abagabo!

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Ubwanditsi 11 Mar 2020
Angola:  Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna

Angola: Inama hagati ya Museveni na Perezida Kagame yanzuye ko inama itaha izabera kumupaka wa Gatuna

Ubwanditsi 02 Feb 2020
Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Uganda: Haravugwa itabwa muri yombi ry’uwagize uruhare mu iyicwa rya AIGP Andrew Kaweesi

Ubwanditsi 31 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha
Amakuru

Ababiligi bemerera abagizi ba nabi gukorera politiki ku butaka bwabo amateka azabarega ubufatanyacyaha

Ubwanditsi 30 Sep 2022
Uganda: Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano
POLITIKI

Uganda: Nyuma yaho bamwe mu badepite banze amafaranga bahawe ngo bahindure Itegeko Nshinga abandi bakomeje kuyatangamo impano

Ubwanditsi 08 Nov 2017
Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD
Mu Mahanga

Ndayishimiye Eric yasobanuye ko yavogerewe n’ ishyaka PSD

Ubwanditsi 17 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru