• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Miss Carine Rusaro yashyingiwe

Miss Carine Rusaro yashyingiwe

Ubwanditsi 14 Feb 2016 Mu Mahanga

Utamuliza Rusaro Carine wabaye Nyampinga mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (Miss Campus 2007) yashyingiwe n’umusore bamaze igihe bakundana witwa Fio Logan Mpayana.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gashyantare 2016 habaye ubukwe bwa Kinyarwanda, bwo gusaba no gukwa; Miss Rusaro arakobwa, anambikwa impeta na Mpayana imbere y’umuryango.

Miss Rusaro asanzwe amenyerewe nk’umwe mu bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa ya Miss Rwanda. Uretse ibi, Miss Rusaro yagiye akora akazi k’ubujyanama mu marushanwa ya ba nyampinga yakurikiyeho mu gihe yari akiri umunyeshuri muri iyi Kaminuza no mu gihe yari akimara kuyivamo.

Utamuliza Rusaro Carine yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2009, aba n’uwa gatandatu ku isi mu marushanwa ya “Miss Tourism Queen International 2008” yabereye mu Bushinwa.

Ubusanzwe iri kamba rya Miss Tourism Queen International ribarirwa mu marushanwa ane ya mbere akomeye ategurwa ku rwego rw’Isi. Icyo gihe mu bihugu 115 byaryitabiriye biturutse ku migabane yose y’Isi, Rusaro Carine, wari uhagarariye u Rwanda yabashije kuhegukana umwanya wa kabiri nk’umukobwa ugaragara neza kurusha abandi “Miss Elegance”.

Ubwo yigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda Miss Carine yahagarariye urubyiruko rw’u Rwanda mu Nteko y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Ni umwe mu bakobwa bazi ibijyanye no kumurika imideli, aho akorana n’amasosiyete menshi mu kwamamaza no guuhitamo imyambaro iberanye n’ibirori. Ajya anafasha mu buryo bwihariye bw’imyambarire bamwe muri ba nyampinga igihe baba bagiye guserukira u Rwanda muri amwe mu marushanwa y’ubwiza n’imideli.

Kuri ubu, Miss Carine ni umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda, aho mu byo ashinzwe harimo kwita kubagana izi ngoro no kubasobanurira amateka y’u Rwanda.

-2095.jpg

-2094.jpg

-2093.jpg

-2092.jpg

Nyuma yo kwiga icyiciro cya 2 cya Kaminuza mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, Utamuliza Carine yize icyiciro cya 3 cya Kaminuza (Masters) mu Bwongereza mu gashami k’ibinyabuzima (Biologie), ayasoza mu 2011.

2016-02-14
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ndayishimiye mu mayira abiri ku ngabo ze ziri muri Congo nyuma yuko Rubaya ifashwe

Ubwanditsi 24 May 2024
Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda  ari  i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga ku ishoramari, 2016 Global African Investment Summit (TGAIS).

Ubwanditsi 06 Sep 2016
Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Abisunga ibigarasha n’abajenosideri ngo bararwanya u Rwanda bazakomeza gukama ikimasa.

Ubwanditsi 31 May 2023
Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Guverinoma yatangije ku mugaragaro ishyirwa ry’utugabanyamuvuduko mu modoka

Ubwanditsi 27 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye
HIRYA NO HINO

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Ubwanditsi 02 Apr 2019
Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa
Amakuru

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Ubwanditsi 08 May 2024
Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase
Amakuru

Perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ugomba kunyurwa n’iterambere ricagase

Ubwanditsi 13 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru