• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • U Rwanda rwegukanye ibikombe bibiri bya Men’s IHF Trophy Africa/Zone 5 mu batarengeje imyaka 18 na 20   |   09 May 2026

  • Urukiko rwanzuye ko Nyuma y’imyaka 18, iperereza kuri Agathe Kanziga rigiye gukomeza   |   06 May 2026

  • Umukinnyi mwiza wa w’umwaka wa BK PRO LEAGUE azegukana imodoka ya miliyoni 15 Frw, Uko ibihembo bizatangwa   |   06 May 2026

  • Perezida Kagame yashimye Arsenal FC yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League   |   05 May 2026

  • Al Ahly SC yegukanye CAVB Men’s Club Championship 2026, Police VC na REG zegukana imidali yo ku rwego rwa Afurika i Kigali   |   03 May 2026

  • POLICE VC yanditse amateka, ihurira na Al Ahly SC ku mukino wa nyuma wa CAVB Men’s Club Championship 2026   |   02 May 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu

David Himbara ari gukwirakwiza inyandiko z’ibinyoma k’u Rwanda, abifashijwemo na Museveni kuri ubu babanye nk’Amazi n’Ifu

Ubwanditsi 20 Feb 2019 ITOHOZA

Amakuru agera kuri Rushyashya aravuga ko hari gukwirakwizwa ibaruwa David Himbara yandikiye Perezida wa Uganda, Yoweri  Kaguta Museveni amusaba gushyiraho Komisiyo y’iperereza ku ishimutwa,inyuruzwa n’iyicwa ry’Abanyarwanda basaga 50 kuva mu 2008 kugeza 2015.

Ikinyamakuru bwiza cyanditse ko  yateyeho akajisho kuri iyo baruwa ko  Himbara yagaragaje urutonde rw’amazina 50 y’Abanyarwanda avuga ko bashimuswe, banyurujwe,bishwe ndetse n’igihe byabereye.

Aragira ati “ Ndabasaba Nyakubahwa Perezida [ Museveni] gushyiraho Komisiyo yiga ku ishimutwa, inyuruzwa n’iyicwa ry’Abanyarwanda basaga 50 hagati ya 2008 na 2015. Ngira ngo nyakubahwa Perezida wakwemera ko ari ugutakaza ikiremwamuntu kubabaje mu buryo ubwo ari bwo bwose. Nabashije gukusanya lisiti y’Abanyarwanda nifashishije inkomoko z’amakuru zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “  Iyi lisiti ndakeka ko yumvikana. Nta gushidikanya ko Leta yanyu ifite ishusho yisumbuye y’ibihombo byacu mu gihugu cyanyu. Mbaye mbashimiye ko muzamkemura iki kibazo.”

Muri iyi baruwa kandi Dr Himbara  yemeza ko nta shyaka abarizwamo, akavuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akaba ari nayo mpamvu yatumye yandikira Perezida Museveni iyi baruwa ifunguye. Kandi buri wese aziko Himbara ari umuyoboke w’ishyaka rya Kayumba Nyamwasa RNC, akaba n’igikoresho cya Rujugiro Tribert mu gukwirakwiza Propaganda ze ndetse niza RNC.

Hashize igihe kinini Uganda igaragara mu bikorwa binyuranye bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda, ikindi gihamya cyagaragaye ni uko Perezida w’iki gihugu cy’igituranyi we ubwe avugana kuri telefoni na David Himbara utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Gihamya n’Inyandiko igaragara mu Kinyamakuru The Standards cyo muri Kenya, ivuga ko uyu mugabo uba muri Canada avugana na Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni, kuri telefoni. Museveni ngo yabwiye Himbara ko akunda inyandiko ze cyane cyane izo ashyira kuri Facebook na Blog zinenga ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubusanzwe Himbara azwi nk’umwanditsi w’ibitabo, ni umuntu urambukirwa no kwandika cyane ku buryo yaba ku mbuga nkoranyambaga no kuri za blog ahozaho inyandiko nshya zisebya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Izi nyandiko ntaho ziba zihuriye n’ukuri kw’ibibera mu Rwanda ku buryo abaruzi neza bashobora kubitangira ubuhamya, aho iki kinyamakuru kivuga ko uyu murongo we ushobora kuba ariwo wakuruye Museveni.

Ibitekerezo bya Himbara muri izi nyandiko ntibitana kandi no kugaragaza nabi Perezida Paul Kagame; ibintu bituma hibazwa impamvu Museveni yakururwa nabyo.

Ibikorwa birimo RwandAir, Kigali Convention Centre, za hotel z’inyenyeri eshanu, imishinga yo kubaka imihanda, imishinga y’amashanyarazi, umushinga wo kubaka Ikibuga cy’Indege cya Bugesera hamwe n’indi igaragaza iterambere ry’u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi, ni byo Himbara ahora ahanze amaso abireba mu yindi ndorerwamo.

Byageze n’aho umwe mu bantu babona ibyo yandika kuri Facebook yibaza niba ikintu cyamushimisha [Himbara] ari nko kuba abanyarwanda bose batuye muri Nyakatsi.

Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko nubwo haba nta gikorwa remezo na kimwe kiri mu Rwanda, Himbara adashobora kunezerwa ngo areke kuruharabika.

We n’itsinda bakorana ngo bafite intego imwe ari yo kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda bifashishije buri kimwe cyose gishoboka nk’ibikorwa by’iterabwoba, icengezamatwara no gusakaza amakuru y’ibinyoma bizeye ko bishobora kuzabageza aho bafata ubutegetsi.

Himbara ni umwe mu bakomeye muri RNC, umutwe w’iterabwoba uyobowe na Kayumba Nyamwasa udahwema kwigamba ko uzatera u Rwanda, ndetse mu minsi ishize wagiye uhungabanya umutekano binyuze mu bikorwa byo gutera za grenade mu masoko zigahitana abagore n’abana b’inzirakarengane mu gihe abandi benshi bakomeretse.

RNC ifite kandi inkambi y’imyitozo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Kivu y’Amajyepfo ishyigikiwe na Guverinoma y’u Burundi.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko imikorere ya RNC izwi na buri wese ndetse na Museveni ubwe azi uburyo uyu mutwe washakishije abantu bo kujya mu myitozo yawo bakuwe mu nkambi y’impunzi mu Burengerazuba bwa Uganda ku bufasha bw’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare cya Uganda (CMI) ku itegeko ryari ryatanzwe na Museveni.

Amakuru avuga ko Himbara afitanye amasezerano na Tribert Rujugiro umwishyura buri kwezi ku bw’icengezamatwara riharabika Guverinoma y’u Rwanda aba yakoze. Ikindi kandi ni uko ibimenyetso byabonywe n’iki kinyamakuru byerekana neza ko Rujugiro ariwe wagejeje Himbara kuri Museveni.

Abantu benshi bibuka neza uburyo mu 2015 Himbara yishyuye $140 000, mu 2016 yishyura $120 000, mu 2017 ho kugeza kugeza ku wa 20 Nyakanga yari amaze gutanga $60 000, yose hamwe akangana na $440 000, ni ukuvuga arenga miliyoni 372 Frw.

Aya mafaranga uyu mugabo yayishyuye ikigo Podesta Group gikorera i Washington, D.C ashaka uburyo yazajya imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe Amerika kuvuga ku Rwanda.

Nyuma yaho bwo yashatse kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada maze abanyarwanda bari muri iki gihugu baramukomanyiriza basaba ko ubusabe bwe butakwakiwa.

Iki kinyamakuru gisobanura ko Museveni na Rujuguro bafite ikintu kimwe basa n’aho bahuriyeho ari cyo kubona u Rwanda nk’umwanzi. Ngo umuntu ukurikira neza ubutegetsi bwa Museveni cyane imbaraga ashyira mu guhungabanya u Rwanda azi neza ko Rujugiro, umwe mu baterankunga b’imena ba RNC ari umuntu wisanga muri Uganda.

Rujugiro afitanye umubano wa hafi na Salim Saleh, murumuna wa Museveni. Saleh ni umunyamigabane mu bikorwa by’itabi bya Rujugiro muri Uganda. Inyandiko z’Ikigo gishinzwe kwandika ibigo by’ubucuruzi muri Uganda zerekana ko Saleh afite imigabane ingana na 15% muri ubwo bucuruzi bwa Rujugiro.

Umuryango wa Rujugiro nk’umuhungu we, inshuro nyinshi utemberera muri Uganda aho uhabwa umutekano ukomeye urimo abapolisi bawuherekeza aho ugiye hose. Ibi binakorerwa kandi Sgt (rtd) Claude Ndatinya ukorana ubucuruzi na Rujugiro uherekezwa n’abapolisi bafite imbunda. Ibintu ubusanzwe bikorerwa abantu bake muri Uganda.

Abakurikiranira hafi umubano w’u Rwanda na Uganda, bagaragaza ko icengezamatwara rya Himbara yifashije ibinyamakuru birimo Soft Power ya Sarah Kagingo ukora mu Biro bya Museveni, Chimp Reports n’urukuta rwa Facebook rw’uwitwa Titus Seruga na Gareth Ofungi kuri Twitter, ryamaze gufatwa nk’ibya CMI n’Urwego rushinzwe umutekano imbere mu gihugu, ISO, ibintu bigaragara nk’aho RNC na Uganda bakorana na CMI na ISO mu gushaka guhungabanya u Rwanda.

Ibimenyetso kuri iyi mikoranire kandi ngo ni ikintu kigaragarira amaso ya buri umwe. Ingero zitangwa ni uburyo umwaka ushize abanyarwanda 46 bafashwe bafite ibyangombwa by’inzira bya Uganda ariko by’ibihimbano bahawe na CMI kugira ngo babashe kubona uko basohoka igihugu bajya mu nkambi y’imyitozo ya gisirikare ya RNC i Minembwe.

Na Perezida Museveni ubwe yivugiye ko yari azi ko abo bantu bari bagiye mu myitozo ku bufasha bwa CMI, aho yagize ati “itsinda ry’abanyarwanda batwawe bagiye kunyuzwa muri Tanzania n’u Burundi berekeje muri Congo’.

Museveni yakomeje avuga ko bavugaga ko bagiye mu bikorwa by’amasengesho ‘ariko ubwo babazwaga, byagaragaye ko ibyo bari bagiyemo atari ibikorwa nyobokamana, byari ibindi bindi’.

Gusa nubwo ku wa 25 Werurwe 2018 yavuze ibi, Guverinoma ye mu gihe gishize yarekuye aba bantu nta n’igikorwa kibayeho cyo kumenyesha u Rwanda. Nyuma yo kubarekura barongeye banyuzwa ahandi baza kugera muri Kivu y’Amajyepfo muri Minembwe, iryo tsinda ryaje gukurikirwa n’irindi ry’abascouti naryo ryinjije urubyiruko rwinshi  mu mutwe wa Kayumba Nyamwasa.

 

2019-02-20
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Canada : David Himbara yakomanyirijwe

Ubwanditsi 31 Oct 2017
Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda

Kaminuza ya Cambrigde yatsimbaraye ku cyemezo cyo guha urubuga Judi Rever, kabuhariwe mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyamara uyu munyakadadakazi ashobora kwicuza icyatumye yishyira ku karubanda

Ubwanditsi 21 Apr 2021
Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Abanzi b’Igihugu bikomye bikomeye Ikinyamakuru Rushyashya n’umuyobozi wacyo

Ubwanditsi 12 Mar 2016
Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Mu kugaragaza kurenga umurongo, urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cya Uganda CMI gushimuta no kwicurubozo umunyarwanda ukorera LONI

Ubwanditsi 06 Jul 2019

2 Ibitekerezo

  1. Nkunda igihugu
    February 20, 20192:12 pm -

    Igikuru nuko ibyo bakora byose bigaragara vuba, kandi abanyarwanda bitewe n’amateka ashaririye twanyuzemo, ntitwarangazwa n’abantu bamwe bari munyungu zabo. M7 nawe ucuruza igihugu cye aho kwita ku mibereho yabagituye umunsi uzaba umwe maze bamwirukane kubuyobozi. Ni kenshi acika Besigye ariko abanywatabi bo ntazabakira mu wa 2021

    Subiza
  2. Gakire
    February 23, 20192:59 pm -

    Ngo babanye nk’amazi n’ifu?!! Mbega ikinyarwanda hano! None ko amazi abangamira ifu ayibuza ubuhumecyero (guhumura, kuremba ku mazi) n’ifu bikaba bityo ubwo ushatse kuvuga iki ? Ubu buhanga bwanyu burarenze !!

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame  aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane
UBUKUNGU

Perezida Kagame aherutse guhabwa igihembo cy’umunyafurika w’umwaka wateje imbere ubukungu kuri uyu mugabane

Ubwanditsi 03 Dec 2018
Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center
Mu Mahanga

Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Kigali Convention Center

Ubwanditsi 08 Jul 2016
Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?
INKURU NYAMUKURU

Wari uzi ko Arsenal ari yo yasabye u Rwanda kurwamamaza ?

Ubwanditsi 20 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru