• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Kwiga ku busabe bwa ICC bwo gufata Bashir byaba ari uguta igihe – Mushikiwabo

Ubwanditsi 16 Jul 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda aravuga ko u Rwanda rutata umwanya rwiga ku busabe bwa ICC bwo guta muri yombi Perezida Bashir.

Madame Louise Mushikiwabo yabwiye abanyamakuru, kuri uyu Kane, ko Perezida wa Sudan, Omar El Bashir, azitabira Inama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) nta nkomyi.

Ni nyuma y’iminsi ibiri Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rusabye u Rwanda gufata Bashir utegerejwe i Kigali, mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize AU izaba kuwa 16 Nyakanga.

Mushikiwabo yizera ko abarega Bashir ibyaha bya Jenoside byakorewe mu Ntara ya Darfur bafite amikoro ahagije yo kumufata, ku buryo badakwiye gutegereza ko afatirwa mu Rwanda.

Yavuze ko Bashir, kimwe n’abandi bantu bose batumiwe na AU, “azaza i Kigali, yakiranwe ubwuzu kandi acungirwe umutekano n’u Rwanda nk’igihugu cyakiriye inama ya AU.”

Yibukije ko u Rwanda rutashyize umukono ku masezerano ya Roma yashyizeho ICC mu mwaka wa 2002, ati “Rero ntidutegetswe kugira uwo duta muri yombi.”

-3285.jpg

Perezida wa Sudan, Omar El Bashir

“Ubusabe ICC yatwoherereje mu minsi ibiri ishize isaba ko duta muri yombi Bashir ni ubwo kudutesha igihe, dufite byinshi byo kwigaho ku buryo kubwigaho byaba ari uguta igihe.”

Minisitiri Mushikiwabo yunzemo ati “Icya mbere hari ubucamanza mpuzamahanga, icya kabiri hari politiki. Icyo navuga ni uko ubucamanza mpuzamahanga burimo politiki nyinshi. U Rwanda rero nk’igihugu cya Afurika yunze ubumwe turubahiriza ibyemezo byose bifatwa n’uyu muryango wacu. Uyu muryango rero ukaba warasabye akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye, ko abakuru b’igihugu igihe bari mu kazi batorewe n’abaturage babo bafite ibyaha baregwa, bagomba guhabwa ubudahangarwa kugeza igihe bavuriye mu mirimo.”

Kuba Bashir aregwa ibyaha bya Jenoside na ICC ndetse mu Rwanda hakaba harabaye Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko bitatuma u Rwanda rwanga kumwakira, kuko “ibyo ntabwo biburanirwa muri izi nama z’uyu muryango wacu wa Afurika yunze ubumwe.”

Yunzemo ati “Twebwe nk’u Rwanda mbere yo kubahiriza urukiko tudafite aho duhuriye kuko twebwe ntabwo urwo rukiko twigeze turwemera, ntabwo turi abanyamuryango barwo, turubahiriza cyane amabwiriza y’abakuru b’ibihugu ba Afurika.”

Ku banyepolitiki benshi bo muri Afurika barimo na Madame Mushikiwabo, intero ni imwe: ICC si urukiko mpuzamahanga, ni urukiko wagira ngo rwashyiriweho gukurikirana Abanyafurika gusa.

ICC ijya kujyaho yari ishyigikiwe n’ibihugu bya Afurika byinshi kuko 34 muri byo byashyize umukono ku masezerano ya Rome yayishyizeho, ariko ubu bimwe birashaka kuyisohokamo.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko kimwe mu bintu by’ibanze bizigirwa mu nama y’abakuru b’ibihugu ari ukureba uburyo ibihugu bishaka kwikura muri ICC byabishyira mu bikorwa.

Yasobanuye ko gushaka kwikura muri ICC ku bihugu bya Afurika biyirimo bidasobanuye ko abaperezida ba Afurika bashaka kwimakaza umuco wo kudahana, avuga ko ikibazo cya ICC ari uko ibogama igakurikirana Abanyafurika gusa.

Kuri Minisitiri Mushikiwabo, ibihugu bya Afurika bikwiye guteza imbere urukiko nyafurika akaba ari rwo rujya ruburanisha abanyabyaha bo muri Afurika, aho gukomeza kuburanishwa n’urukiko rukoreshwa kinyepolitiki.

-3284.jpg

Minisitiri Mushikiwabo Louise

Aha yatanze urugero ku rukiko rwo muri Senegal ruherutse gukatira igifungo cya Burundu Hissene Habre wahoze ari Perezida wa Tchad, nyuma yo guhamywa ibyaha by’ubwicanyi no gufata ku ngufu ubwo yayoboraga icyo gihugu mu 1982-1990; uyu akaba ari we muperezida wa mbere w’igihugu cyo muri Afurika waburanishijwe n’urukiko rwo mu kindi gihugu.

2016-07-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

RGB yagize icyo ivuga kubasha gusenga shitani

Ubwanditsi 29 Mar 2016
PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

PL irizihiza imyaka 25 igihanganye n’urukuta rwa Mitali

Ubwanditsi 09 Jun 2016
Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Rtd Col Camille Karege yavuze ko Rtd Brig Gen Rusagara yatinze gufungwa

Ubwanditsi 20 Feb 2016
Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Peter yasobanuye byinshi ku isenyuka rya P Square

Ubwanditsi 27 Oct 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa
Amakuru

Perezida Kagame yasoje Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19, asaba abayobozi kwirinda gukora ubusa

Ubwanditsi 24 Jan 2024
Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi
SHOWBIZ

Umunyamakuru Rutamu Joel yasezeye mw’itangazamakuru nkuko yabivuze,yerekeje iburayi

Ubwanditsi 30 Jul 2018
Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda
ITOHOZA

Urutonde rw’abatanze umusanzu wo gutera u Rwanda

Ubwanditsi 08 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru