• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»ITOHOZA»Abdallah Akishuri na Tomas Nahimana mu bikorwa by’ubutekamutwe

Abdallah Akishuri na Tomas Nahimana mu bikorwa by’ubutekamutwe

Ubwanditsi 03 Aug 2016 ITOHOZA

Abdallah Akishuri wiyita umunyapolitiki utajya uregama mu ishyaka runaka, ubwambere yabanje muryo bita FPP- Urukatsa ubwo yari amaze iminsi abeshya abantu ko afite abayoboke ko kandi rikorera mu Rwanda ko rinahafite abayoboke benshi.

Iri shyaka ubusanzwe nta bayoboke ryigeze uretse uwitwa Abdallah Akishuri wenyine n’abo yihimbiye amazina avuga ko bagize komite y’ishyaka rye akaba ariwe Perezida waryo.

Ubu rero yifatanyije n’umutekamutwe ruharwa wihaye Imana ( Padiri ) Nahimana Tomas, niwe bari gufatanya guteka iyo mitwe haba hagamijwe kwereka abazungu ko Abdallah Akishuri nka Perezida w’iri shyaka, ayigikiye Nahimana kuba Perezida wa Repubulika.

Abdallah Akishuri yahoze mu Rwanda kugeza hafi mu 2007 aho yagiye ahunze amakimbirane yari mu muryango wa ATRACO akaba icyo gihe yari umushoferi wa Twegerane.

Mu minsi yashize uyu mugabo mu rwego rwo gushaka abo asahura yaricaraga agategura inyandiko akayita itangazo ry’inama ngirwashwanama y’ishyaka FPP –Urukatsa, ubundi akabeshya ko yateraniye mu Rwanda.

Uyu mutwe yigeze kuwukina ku itariki ya 22 Ukuboza 2013 maze asohora iryo tangazo yasinyeho ku giti cye arangije abeshya ko ari ibyemezo by’inteko y’ishyaka ryabo ryateraniye mu Ndorwa mu majyaruguru y’u Rwanda.

Muri iryo tangazo yabeshye ko iri shyaka rifitanye imikoranire n’andi mashyaka nyamara nta shyaka na rimwe yigeze abana naryo. Iryo yari yagerageje n’ishyaka rya Gasana Anastase naryo ryanze gukorana n’umuntu umwe wiyitirira ishyaka nyamara nta bayoboke agira.

Gasana Anastase ajya kumwangira yamusabye kuzana komite ye yose bagasinyana amasezerano y’ubufatanye Abdallah Akishuri arababura, Gasana ahita amubwira ko atakorana n’umuntu ku giti cye ko icyo ashaka ari ishyaka bakorana naryo.

Iyi mitwe ntiyagarukiye aho kuko yagiye no kuyitekera Rukokoma mu ihuriro ry’amashyaka naryo ryasenyutse nawe amubwira ashaka gukorana n’ishyaka apana umutekamutwe nka Abdallah Akishuri.

Tugarutse ku iri tangazo yigeze gusohora ku giti cye yongeye kubeshya ko afite ingabo ndetse aziha amapeti.

Izo ngabo yise “Amacumu acanye ” zigera kuri 4 muri iyi nyandiko akaba avuga ko zizafata igihugu. Ubu rero izi ngabo ngo nizo zizarindira umutekano Padiri Tomas nagera mu Rwanda, zikanamufasha gufata igihugu.

Abantu bibaza uburyo ingabo 4 zafata igihugu bikabayobera dore ko nta ntwaro zifite uretse ibigambo gusa bidafite aho bishingiye.

-3490.jpg

Abdallah Akishuri

Iyi mitwe yose Akishuri ayiteka agamije gushakisha amaramuko dore ko byamufashije ubwo yasohoraga iriya tract yise itangazo ritagira cashet na sinyatire cyangwa logo y’ishyaka bigatuma abashaka kuva mu birwa bya Mayotte aho yari agiye gupfira yishwe n’inzara kubera kubura impapuro z’ubuhunzi, agahungira mu Bufaransa, aho amaze igihe.

Ku cyumweru 31/7/2016, Abdallah Akishuri yagaragaye yicaranye na Thomas Nahimana bakoresheje meeting i Bruxelles mu Bubiligi.

Paidi yasobanuye ko azajya mu Rwanda mu kwezi kwa 11 kwiyamamaza ngo asimbure Prezida Paul Kagame umwaka utaha wa 2017.

-3491.jpg

Niba ari ukuza gukorera politique mu Rwanda ku bwange numva nta kibazo, ariko kuza kwiyamamaza ngo azabe Perezida byo ni ugusetsa imikara!!! Uretse ko mu Rwanda rw’ubu ntawe uhejwe, biramenyerewe ko haba amatora anyuze mu mucyo. Ariko se sinumvise ko hari itegeko rivuga ko uwiyamamaza agomba kuba amaze mu Rwanda nibura imyaka 2. Twizere ko atazasubika urugendo rwe naho ubundi, ndumva bishyushye!

Cyiza Davidson

2016-08-03
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Intambara ikomeye  hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera

Intambara ikomeye hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera

Ubwanditsi 30 Jan 2017
RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

RD-Congo : Urupfu rwa Semahurungure wakoreraga Kayumba Nyamwasa rutumye Colonel wa FARDC atoroka

Ubwanditsi 09 Jan 2020
Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Ubwanditsi 31 Oct 2017
B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

B’ Ambasaderi bavuyeho nabi kurusha abandi

Ubwanditsi 17 Aug 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan
POLITIKI

Perezida Kagame yagizwe umuturage w’icyubahiro wa Abidjan

Ubwanditsi 20 Dec 2018
Congo – Brazza yiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana Abakoze Jenoside babarizwayo
POLITIKI

Congo – Brazza yiyemeje kongera imbaraga mu gukurikirana Abakoze Jenoside babarizwayo

Ubwanditsi 08 Apr 2019
Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru