Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahaye imbabazi imfungwa za politiki zigera kuri 700 ziganjemo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari barafunzwe na Joseph Kabila yasimbuye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Tshisekedi yatanze izi mbabazi asohoza ibyo yari yijeje abantu ubwo yageraga ku butegetsi, ko azarekura izi mfungwa mu minsi ye 100 ya mbere.
Mu barekuwe n’imbabazi za Perezida Tshisekedi harimo Firmin Yangambi wari wahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, yari yakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2009.
Tshisekedi kandi yarekuye Frank Diongo umwe mu bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi wari warakatiwe imyaka itanu y’igifungo.
Tshisekedi yatsinze amatora yo ku wa 30 Ukuboza 2018, aba perezida wa mbere ugiye ku butegetsi binyuze mu matora kuva iki gihugu cyahabwa ubwigenge n’Ababiligi mu myaka 60 ishize.
Yagiye ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila wayoboye iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro imyaka 18.
Tshisekedi utaravugaga rumwe n’ubutegetsi bwe yijeje abaturage ko agiye gushyira imbaraga mu butabera no kurwanya ruswa muri iki gihugu.
Mu ntangiro za Werurwe nibwo yatangaje abagize guverinoma, abayobozi b’inzego za gisirikare n’abahagarariye iki gihugu mu mahanga n’izindi nzego zitandukanye.
Ikindi kintu gikomeye yijeje abaturage ni uko agiye gukorana byihariye n’abahunze igihugu ku mpamvu za politiki kugira ngo bagaruke mu gihugu cyabo.
Yabishimangiye ubwo yari yagiriye uruzinduko mu gihugu gituranyi cya Congo-Brazzaville, ahamagarira ibihumbi by’abanyepolitiki bari mu buhungiro kugaruka mu rugo avuga ko buri wese akenewe mu rugamba rwo kubaka RDC.