• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abari abayobozi bakuru muri FDLR, La Forge Fils Bazeye n’ Abega bagejejwe imbere y’Urukiko

Abari abayobozi bakuru muri FDLR, La Forge Fils Bazeye n’ Abega bagejejwe imbere y’Urukiko

Ubwanditsi 08 Apr 2019 INKURU NYAMUKURU

Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara na Nkaka Ignace uzwi nka La Forge Fils Bazeye bari mu mutwe wa FDLR, bagejejwe imbere y’Urukiko kugira ngo baburane ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

JPEG - 53.3 kb
Le Fotge Fils Bazeye ni we wari umuvugizi wa FDLR.

Laforge bazeye Fils amazina ye y’ukuri Ignace Nkaka, yari asanzwe avugira umutwe wa FDLR FOCA , urwanira mu mashyamba ya Congo n’ushinzwe ubutasi batawe muri yombi tariki 16 Ukuboza 2018,  n’ingabo za Congo FARDC, nyuma ubuyobozi bwa Congo bubashyikiriza u Rwanda.

Ni amakuru yamenyekanye  uwo munsi kuwa 16 Ukuboza, atangajwe n’ingabo za Congo nyuma y’imirwano zagiranye n’abarwanyi ba FDLR ahitwa Rugari muri Kibumba, umujyi uri ku birometero 30 uvuye mu mujyi wa Goma werekeza Rutshuru.

Amakuru agera kuri Rushyashya, avuga ko Ignace Nkaka yatawe muri yombi ahitwa Bunagana kuwa 16 Ukuboza hamwe na Lt Col Theophile uzwi nka Abega  wari ukuriye ishami rishinzwe iperereza muri FDLR FOCA bava mu gihugu cya Uganda.

Nsekanabo Jean Pierre uzwi nka Abega Kamara

Byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana,  bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza 2018, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Aba bombi kandi  bari mu itsinda ryagiye i Kampala guhura na RNC, babifashijwemo n’umwe muri Guverinoma ya Uganda, Philemon Mateke, ngo bumvikane ku bufatanye bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Nsekanabo ngo yagiye ahura na Mateke inshuro eshatu ahitwa i Kisoro bareba uko yazabahuza na RNC, Ubwo bafatwaga ngo bahawe ubutumwa na Jenerali witwa Umega, wabatumye guhura na RNC, bageze Kisoro bakirwa n’uwitwa Tito wabajyanye i Kampala bagahurira muri hoteli bahujwe na Minisitiri Mateke.

Philemon Mateke, wanga Abatutsi urunuka

Laforge bazeye Fils, avuka mu karere ka Nyabihu mu cyahoze ari komini Karago muri Segiteri Nanga, mu 1994 akaba yari umunyeshuri muri Kaminuza ya Nyakinama, aho yavuye ahungira Kibumba mu cyahoze ari Zaire, yatahutse mu Rwanda ariko 1998 yiyunga n’umutwe wa ALIR ajya mu ishami ry’abakora politiki.

Laforge bazeye Fils na mugenzi we bashinjwa kuba mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, kugira uruhare mu bikorwa bya FDLR, kugambana no gushishikariza abandi gukora ibikorwa by’iterabwoba, kugirana umubano na leta y’amahanga bigamije gushoza intambara, icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga no kurema umutwe w’ingabo utemewe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byaha babikoze nyuma ya 1994 ubwo Ex-FAR yahungiraga muri RDC, igashinga imitwe igamije guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.

Kuri uyu wa mbere saa yine nibwo abaregwa bagejejwe mu cyumba cy’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo maze Umucamanza atangiza iburanisha aho Nsekanabo yunganiwe na Me Dukeshimana Beata naho Bazeye Nkaka akaba yari kunganirwa na Me Munyendatwa Milton, ariko ntiyabonetse asaba ko ahamagarwa bakumva aho ageze ariko birakorwa ntiyitaba telefoni igendanwa nkuko bitangazwa na Igihe.com

Bazeye yasabye ko ategerezwa ariko ubushinjacyaha buvuga ko utategereza umuntu utitaba busaba ko yiburanira cyangwa urubanza rukimurwa.

Nyuma y’uko urukiko rwari rumaze kwanzura ko urubanza rwimurwa, umwunganizi wa Bazeye yahise aza ababuranyi bemera ko urubanza rukomeza.

Bazeye kandi akekwaho icengezamatwara rigamije kwangisha u Rwanda mu mahanga, binyuze mu kinyamakuru ’Ijwi rya rubanda’ yabereye umwanditsi mukuru mu 1998, byamuzamuye akaba umuvugizi; inyandiko zigenewe abanyamakuru yasohoye, ibiganiro yatanze avuga ko barwanya u Rwanda.

Hari kandi itangazo ryo ku wa 7 Gashyantare 2016 yasinye avuga ko ubwicanyi bwabaye ahitwa Miliki bwatewe na Leta y’u Rwanda ndetse ko abo baturage bicwa n’Iingabo z’u Rwanda, byose bigamije kwangisha leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Ku cyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, Bazeye yavuze ko yagiye muri FDLR, ihari ariko yasanze atari ko yitwa ahubwo afasha mu kuyishinga.

Kuri Abega Nsekanabo Jean Pierre, akurikiranyweho ubufatanyacyaha mu bwicanyi FDLR yagiye igaba yaba mu Rwanda cyangwa ahandi. Nk’umwe mu basirikare bakuru yabigizemo uruhare nubwo mu ibazwa rye yavuze ko nta cyagabwe mu Rwanda yagiyemo.

Yemera ko hari ibitero byagabwe na FDLR, ko hari icyagabwe mu 2012 muri Bisate na Kabatwa cyari kiyobowe na Gen. Gakwerere, icyagabwe Bugeshi n’icyo mu 2018 cyagabwe i Busasamana muri Rubavu.

Ubushinjacyaha buvuga ko nk’uwari mu rwego rw’iperereza yabibazwa kuko ibyo bitero bigabwa hagendewe ku makuru.

Umucamanza yabajije Bazeye niba yari ashyigikiye gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko bari bumvise ko RNC ifite gahunda y’imishyikirano na leta y’u Rwanda, ibibazo bigakemuka nta ntambara.

Gusa yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda aganira n’abantu batandukanye bakamwereka aho igihugu kigeze, ibitekerezo byo kurwanya ubutegetsi byamuvuyemo kera.

Bazeye yemeye icyaha cy’icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga, avuga ko iyo urwanya ubutegetsi ushaka uko amahanga yabubona nabi. Yagize ati “Iki cyaha ndacyemera. Ndagisabira imbabazi”.

Bazeye wabaye Umuvugizi wa FDLR mu 2010, yavuze ko atashoboraga kwivanga mu bikorwa bya gisirikare yaba mu gutegura ibitero no gushaka ibijyanye nabyo.

Mu kwiregura, Abega Nsekanabo yahereye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko ashingiye ku mirimo yari ashinzwe nta gitero na kimwe yagiyemo ndetse n’amakuru atuma bigabwa yatangagwa n’abandi.
Yavuze ko ’ibitero bya gisirikare bya FDLR, bigabwa mu ibanga cyangwa ishami runaka rikagaba igitero ritabajije abakuru’.

2019-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Uganda: Umupasiteri ari gutanga uburozi yita umuti uvura indwara zirimo Sida

Ubwanditsi 19 May 2019
Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Nyuma yo gutera abanyarwanda za Grenade, Kayumba Nyamwasa akomeje kuvugwa mu bikorwa by’ubugizibwa nabi no gushimuta abantu Kampala

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ese Evariste Ndayishimiye ajya yibuka ko ari Umukuru w’Igihugu?

Ubwanditsi 18 Mar 2025
Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Uganda: Gen Kale Kayihura Mu Nzira Zerekeza Mu Rukiko Nyuma Y’amezi Asaga Abiri Afunze

Ubwanditsi 23 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique
Mu Rwanda

Abapolisi b’u Rwanda bahawe inshingano zo kurinda Minisitiri w’intebe wa Centrafrique

Ubwanditsi 07 Apr 2016
Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane
Amakuru

Komite Nyobozi ya FERWAFA yemeje ko shampiyona y’ikiciro cya Kabiri mu bagabo 2021-2022 izakinwa mu matsinda abiri aho kuba ane

Ubwanditsi 23 Oct 2021
Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon
Mu Rwanda

Ban Ki-Moon yiyamye leta n’abatavuga rumwe nayo muri Gabon

Ubwanditsi 05 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru