• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

U Bubiligi bugiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Ubwanditsi 08 Apr 2019 POLITIKI

Minisitiri w’Intebe w’ubwami bw’u Bubiligi, Charles Michel, yatangaje ko mbere y’uko uku kwezi kwa Mata 2019 kurangira, inteko ishinga amategeko y’Ububiligi izaba yamaze gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside.

Yabivugiye i Kigali, mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kwibuka aba basirikare 10, Minisitiri Michel yabanje gusoma amazina y’abasirikare bose b’Ababiligi biciwe muri Camp Kigali, nyuma avuga n’amazina y’abanyamuryango babo bari baje kubibuka.

Minisitiri Michel yavuze ko abana b’Ababiligi biciwe mu Rwanda mu gihe cya Jenoside bishwe mu buryo bw’agashinyaguro, na cyane ko bari bamaze amasaha arenga ane barwana n’ingabo zabarushaga ubwinshi n’ibikoresho.

Yavuze ko abasivile b’Ababiligi bibuka abo basirikare, ariko bakanibuka imbaga y’Abatutsi bishwe bazira akarengane muri Jenoside.

Yavuze ko uko u Bubiligi bwunamira aba basirikare, ari n’uburyo bwo kubaka icyizere ko Jenoside nta handi izongera kuba ku isi.

Minisitiri Michel, yavuze ko mu rwego rwo guca umuco wo kudahana, bitarenze uku kwezi kwa Mata inteko ishinga amategeko izaba yamaze gutora itegeko rihana abapfobya n’abahakana Jenoside.

Ati” Ndabizeza ko mbere y’uko uku kwezi gushira, inteko ishinga amategeko y’u Bubiligi izaba yamaze gutangaza itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside”.

Minisitiri Michel kandi yasabye Ababiligi n’Abanyarwanda bitabiriye umuhango wo kwibuka abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda, ko ubuzima bw’abo basirikare bukwiye kubabera urumuri mu buzima bwa buri munsi.

Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, wifatanyije n’abandi bayobozi mu kunamira abasirikare b’Ababiligi, yavuze ko abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe i Kigali ku munsi wa mbere wa Jenoside, bishwe bari baje mu Rwanda ngo batange umusanzu wabo mu kugarura amahoro.

Ati “Tuzahora twibuka iteka umuhate wabo n’ubwitange mu kurwanya ikibi”.

Minisitiri Ngirente yavuze ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, u Rwanda rwahisemo kureba ahazaza heza h’abaturage barwo.

Yongeyeho ko kwibuka abasirikare b’Ababiligi biciwe mu Rwanda ari kimwe, ariko ko hakwiye no gukomeza gushyira imbaraga mu mibanire y’ibihugu byombi n’abaturage babyo.

Ati “Kwibuka aba basirikare b’Ababiligi biciwe i Kigali muri Jenoside ni kimwe mu byo tugomba kubakorera, ariko igikomeye cyane tubagomba ni ugukomeza umubano uri hagati y’abaturage b’ibihugu byacu, ndetse n’umubano uri hagati y’ibihugu muri rusange”.

Carine Lotin, umuvandimwe wa Lieutenant Thierry Lotin umwe mu basirikare baguye muri Camps Kigali, yavuze ko n’ubwo bimubabaza iyo aje kwibuka umuvandimwe, ariko ngo aterwa imbaraga no kubona uko Abanyarwanda babuze imbaga y’abantu babyirengagije bagaharanira kwiyubaka.

Ati “Mwarababaye cyane kuturusha. Abaturage b’u Rwanda bagaragaje umuhate n’ubushake bwo kureba imbere. Ibyo rero mbibona nk’ibintu by’ingenzi cyane, ndetse no mu muryango wacu ni ibyo twahisemo. Turababaye nk’uko namwe mwese mubabaye, ariko birakwiye ko tureba imbere, kugira ngo dukomeze kwiyubaka no kubaka ibintu byiza”.

Carine Lotin kandi yatangaje ko yashimishijwe no kuba igihugu cye kigiye gutora itegeko rihana icyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside, kuko ari imwe mu nzira zo gukumira ko hari ahandi yakongera kuba, ariko no guhana abagihembera ingengabitekerezo yayo hirya no hino ku isi.

Abasirikare 10 b’Ababiligi biciwe mu Rwanda bari bagize batayo (bataillon) ya kabiri y’abakomando, bakaba barishwe mu gitondo cya tariki ya 07 Mata 1994.

Inkuru ya KT

2019-04-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

“Tshisekedi niwe ufite urufunguzo rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa na FDLR bubera mu burasirazuba bwa Congo” Perezida Kagame

Ubwanditsi 06 Mar 2024
U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

U Rwanda ku mwanya wa kabiri ku Isi mu kugira abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro

Ubwanditsi 28 Sep 2018
Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Polisi yasimbuje Umuvugizi maze CP Kabera JB Ahabwa inshingano nshya

Ubwanditsi 30 Aug 2023
RDC yongeye kugaragaza ko itifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo

RDC yongeye kugaragaza ko itifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo

Ubwanditsi 05 Apr 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside
ITOHOZA

Igipolisi cya Malawi cyongeye guta muri yombi Murekezi ukekwaho Jenoside

Ubwanditsi 08 Dec 2016
Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese
HIRYA NO HINO

Waba ushaka kwigarurira umutima w’umukobwa mukundana ? Kora ibi bintu wirebere ukuntu akwimariramo wese

Ubwanditsi 25 May 2017
Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015
Mu Mahanga

Miliyari 210 zaburiwe irengero mu ngengo y’imari ya 2014-2015

Ubwanditsi 08 May 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru