Perezida Paul Kagame yavuze ko Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasizuba (EAC) uhagaze neza muri iki gihe, kabone n’ubwo harimo utubazo duke ibihugu bikwiye kuganiraho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 8 Mata 2019, umunyamakuru wo muri Kenya yabajije Perezida Kagame niba kuba nta muperezida n’umwe wo muri EAC waje kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 atari ikimenyetso ko uwo muryango uri mu bibazo by’amakimbirane, ariko Perezida Kagame aramuhakanira.
Kagame yamusubije agira ati “EAC ubu imeze neza n’ubwo habamo ibibazo uvuga ko nta zibana zidakomanya amahembe.”
Yakomeje avuga ko n’iyo abo baperezida baza kwifatanya n’u Rwanda bitari kuba bivuze ko nta kibazo gikeneye kuganirwaho gihari.
Gusa, Perezida Kagame yibukije ko ibihugu bya EAC byaje kwifatanya n’u Rwanda mu kwibuka, bitandukanye n’ibyo uwo munyamakuru yavuze, kuko ngo byagiye bihagararirwa mu buryo bumwe cyangwa ubundi n’ubwo abaperezida batiyiziye ubwabo.
Yatanze urugero ko nka Tanzania yahagarariwe na Minisitiri w’Intebe wayo naho Uganda ikohereza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Ati “Rero ibyo si byo washingiraho uvuga ko EAC iri mu bibazo, EAC imeze neza kuko n’ubusanzwe tujya duhura tukaganira ku bibazo dufitanye tukabishakira umuti.”
Perezida Kagame yabajijwe by’umwihariko ku mubano w’u Rwanda na Uganda, maze asubiza ko icyo kibazo afite icyizere ko na cyo kizakemuka.
Ati “Nk’uko nahoze mbivuga, ibibazo hagati y’ibihugu bizahoraho. Ni byo hari ibibazo tugomba gukemura hagati yacu na Uganda kandi tuzakomeza kureba uko tubikemura atari kubikemurira mu itangazamakuru.”
Perezida Kagame yavuze ko itangazamakuru rifite uburenganzira bwo kumenya ibirimo kuba ariko ko bazajya bariha amakuru uko baganira kuri icyo kibazo.
Ati “Ibyo turimo kuganiraho byose biri mu itangazamakuru, gusa hari ibyo tutaravuga mu itangazamukuru kuko itangazamakuru rirasa n’iririmo kuremereza ikibazo, bityo rero ndashaka kuba ncubije icyo cyuka simbivugeho byinshi kugeza igihe bizabera ngombwa ko nongera kubivugaho.”