Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko hari ibikorwa birimo gukorwa n’Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR by’uburozi bw’inka, bikorerwa mu ishyamba rya Virunga muri iki gihugu.
Mu itangazo ryasohowe na Gen. Ychaligonza Nduru Jacques uyobora ingabo ziri mu gikorwa cyiswe Sokora II kigamije kwirukana no kwambura intwaro imitwe yose yitwara gisirikare, ryagaragaje ko ingabo za leta zatahuye ibi bikorwa muri uku kwezi.
Hari mu mukwabo zakoreye mu gace ka Kamatembe ku musozi wa Nyamulagira mu ishyamba rya Virunga.
Ati “Muri uyu mukwabo byatahuwe ko FDLR yashyize ibikorwa byayo muri aka gace kose ka Nyamulagira, ibyinshi byahise byangizwa n’ingabo za leta.”
Ikinyamakuru actualite cyatangaje ko ingabo za leta zasanze inka ibihumbi bibiri muri iri shyamba, bikekwa ko ari iza FDLR umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Muri Gashyantare uyu mwaka FARDC yashinje FDLR kwica inyamanswa ziri muri aka gace.
FDLR kandi irashinjwa kuba ariyo yishe abaturage 30 mu mezi abiri ashize mu Majyaruguru ya Nyiragongo.
Pariki ya Virunga igizwe n’amashyamba ndetse n’amoko y’inyamanswa atandukanye, ariko ibikorwa bibyibasira bikomeje kuba byinshi bikozwe n’abaturage ndetse n’imitwe y’inyeshyamba.