• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Ubwanditsi 21 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tariki ya 17 Mata uyu mwaka ni bwo RwandAir yatangiye ingendo zayo zerekeza i Kinshasa, aho yakiranwe ibyishimo bikomeye.

Perezida Paul Kagame avuga ko kuri ubu umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo uhagaze neza, aho ashimangira ko kuva aho Perezida Felix Tshisekedi agiriye ku butegetsi hari byinshi  byiza bimaze gukorwa.

Bikubiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa TAZ, umunyamakuru yamubajije niba nyuma y’aho yitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi, niba bizatuma umubano w’ibihugu byombi uzarushaho gutera imbere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Perezida Kagame yavuze ko hari ibimaze gukorwa bishimishije, aho yatanze urugero rwa Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir kuri ubu ikorera ingendo zihuza Kigali na Kinshasa, ikintu avuga ko ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwari bwaranze.

Yagize ati “Nk’urugero, twasabye Perezida Kabila ko isosiyete yacu ya RwandAir yazajya ikora ingendo ziva i Kigali zijya Kinshasa, ariko yarabyanze. Ntabwo nigeze menya impamvu yabyo. Byari  ibya politiki. Ku butegetsi bya Tshisekedi, bemeye  izo ngendo z’indege. Ubu abayikoresha ni benshi cyane. Buri gihe indege ihora yuzuye, ku buryo tudafite izihagije. Icyo ni ikerekana  ikintu kiza. Ubu turi gutegura ubufatanye mu by’umutekano ku buryo twarwanya abahungabanya umutekano w’ibihugu byacu baciye ku mipaka yacu.”

Bamwe mu bayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umutekano bagiye iKinshasa gutsura umubano

Mu minsi ishize Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yasabye kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame akaba yavuze ko ashyigikiye icyo gitekerezo, aho asanga byagira akamaro gakomeye.

Yagize ati “Ndatekereza ko ari ikintu kiza. Igihe igihugu cyo muri Afurika gisabye kujya mu muryango nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntekereza ko ari ikintu twakwishimira, kuko ari inyungu tuba tugize nk’igihugu ndetse n’akarere muri rusange.”

Perezida Kagame yanabajijwe ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi, avuga ko iyo ikibazo gihari hatabura kuba ingaruka haba mu bukungu no mu bucuruzi ndetse n’ahandi.

Avuga ko ibibazo ntaho bitaba ku isi hose, ariko biza bikagera bikanarangira.

Yashimangiye ko byose biterwa na Leta ya Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse ikanafunga, ikanabahohotera bikabije.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose bukagaragariza Leta Uganda ibyo bibazo ariko ntigire icyo ibikoraho.

2019-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

“U Rwanda rutewe ishema no kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare 2025 yagenze neza kurusha uko byari byitezwe” – Perezida Kagame

Ubwanditsi 29 Sep 2025
Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Tshisekedi na Kamerhe bishyize hamwe mu rugamba rwo guhatanira gusimbura Perezida Kabila

Ubwanditsi 26 Nov 2018
Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y’Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara

Ubwanditsi 08 Jan 2025
Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ibinyoma bishinja M23 kwica abaturage byambitswe ubusa

Ubwanditsi 11 Aug 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza
Amakuru

Ibimenyetso by’uko umubano w’umuhanzi Bruce Melodie na Coach Gael umufasha udahagaze neza

RUSHYASHYA 29 Jun 2026
Uganda: Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa arasabwa kwegura kubera ruswa
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Ministiri w’ububanyi n’amahanga Sam Kutesa arasabwa kwegura kubera ruswa

Ubwanditsi 23 Nov 2017
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?
ITOHOZA

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

Ubwanditsi 18 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru