• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

  • Kayumba Nyamwasa ubu ahanze amaso amasekedi ya Tshisekedi   |   28 Sep 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Abenshi bakekaga ko RwandAir nigera i Kinshasa izaraswa- Perezida Kagame yagize icyo abivugaho

Ubwanditsi 21 Jun 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Tariki ya 17 Mata uyu mwaka ni bwo RwandAir yatangiye ingendo zayo zerekeza i Kinshasa, aho yakiranwe ibyishimo bikomeye.

Perezida Paul Kagame avuga ko kuri ubu umubano w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo uhagaze neza, aho ashimangira ko kuva aho Perezida Felix Tshisekedi agiriye ku butegetsi hari byinshi  byiza bimaze gukorwa.

Bikubiye mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Budage kitwa TAZ, umunyamakuru yamubajije niba nyuma y’aho yitabiriye umuhango wo gushyingura Etienne Tshisekedi, niba bizatuma umubano w’ibihugu byombi uzarushaho gutera imbere.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame

Perezida Kagame yavuze ko hari ibimaze gukorwa bishimishije, aho yatanze urugero rwa Sosiyete y’indege y’u Rwanda, RwandAir kuri ubu ikorera ingendo zihuza Kigali na Kinshasa, ikintu avuga ko ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwari bwaranze.

Yagize ati “Nk’urugero, twasabye Perezida Kabila ko isosiyete yacu ya RwandAir yazajya ikora ingendo ziva i Kigali zijya Kinshasa, ariko yarabyanze. Ntabwo nigeze menya impamvu yabyo. Byari  ibya politiki. Ku butegetsi bya Tshisekedi, bemeye  izo ngendo z’indege. Ubu abayikoresha ni benshi cyane. Buri gihe indege ihora yuzuye, ku buryo tudafite izihagije. Icyo ni ikerekana  ikintu kiza. Ubu turi gutegura ubufatanye mu by’umutekano ku buryo twarwanya abahungabanya umutekano w’ibihugu byacu baciye ku mipaka yacu.”

Bamwe mu bayobozi b’Igihugu n’abashinzwe umutekano bagiye iKinshasa gutsura umubano

Mu minsi ishize Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yasabye kwinjira mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Kagame akaba yavuze ko ashyigikiye icyo gitekerezo, aho asanga byagira akamaro gakomeye.

Yagize ati “Ndatekereza ko ari ikintu kiza. Igihe igihugu cyo muri Afurika gisabye kujya mu muryango nk’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, ntekereza ko ari ikintu twakwishimira, kuko ari inyungu tuba tugize nk’igihugu ndetse n’akarere muri rusange.”

Perezida Kagame yanabajijwe ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda na Uganda urimo agatotsi, avuga ko iyo ikibazo gihari hatabura kuba ingaruka haba mu bukungu no mu bucuruzi ndetse n’ahandi.

Avuga ko ibibazo ntaho bitaba ku isi hose, ariko biza bikagera bikanarangira.

Yashimangiye ko byose biterwa na Leta ya Uganda itera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ndetse ikanafunga, ikanabahohotera bikabije.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda rwakoze ibishoboka byose bukagaragariza Leta Uganda ibyo bibazo ariko ntigire icyo ibikoraho.

2019-06-21
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Afrika y’Epfo: Min. Lindiwe Sisulu yongeye kuvuga ku kazi we na mugenzi w’u Rwanda bahawe ko kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Africa y’epfo

Ubwanditsi 13 Nov 2018
Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Ubwanditsi 11 Sep 2019
Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Madame Jeannette Kagame yagizwe umudamu w’indashyikirwa muri Afurika

Ubwanditsi 30 Sep 2018
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Mbere tariki ya 28 Mutarama 2019

Ubwanditsi 29 Jan 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umunyabugeni yagaragaje abayobozi babatiza mu ndangagaciro z’ubutwari abatifuriza ibyiza u Rwanda
Mu Mahanga

Umunyabugeni yagaragaje abayobozi babatiza mu ndangagaciro z’ubutwari abatifuriza ibyiza u Rwanda

Ubwanditsi 25 Jan 2016
Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe wa Autriche yageze mu Rwanda

Ubwanditsi 07 Dec 2018
Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru
POLITIKI

Minisitiri Kaboneka yakomoje ku mpinduramatwara mu kurwanya ubukene mu itangazamakuru

Ubwanditsi 21 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru