• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

  • Ukwiyubaka kudasanzwe kwa APR FC na Rayon Sports zitegura CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali mu mpera za Nyakanga 2026   |   05 Jul 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano
Ingabire Victoire akabaye icwende ntikoga...

Akabaye icwende ntikoga : Ingabire Victoire yafatiwe mu cyuho ashakisha ingabo zo guhungabanya umutekano

Ubwanditsi 12 May 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri iki gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gicurasi 2019, niho amakuru yasakaye kumbuga nkoranyambaga ko  Ingabire Victoire wari warahawe imbabazi na Perezida Kagame,  yaguwe gitumo ubwo yari mu nama yo gushakisha abayoboke  ndetse n’ingabo zo guhungabanya umutekano.

Umugambi we wamenyekanye kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Gicurasi ubwo yitabiraga inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU Inkingi.

Iyi nama yabereye mu ibanga  mu mudugudu wa Nyakarambi II, akagali ka Ruhanga, Umurenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe, ahazwi nka Sun City Motel,  mu Ntara y’Uburasirazuba. Iyo nama yari iyo gushishikariza urubyiruko n’abandi bahoze mu ngabo za tsinzwe kujya mu mutwe w’iterabwoba ugizwe n’ubwoko bumwe gusa.

Muri Nzeri umwaka ushize nibwo Ingabire yafunguwe ku mbabazi we n’abandi bagororwa basaga 2000 bahawe na Perezida Paul Kagame.

INKURU BIFITANYE ISANO:

Ingabire Victoire Si Umunyapolitiki, Icyo Akwiye Kwitwa Ni Umugore Ukunda Ubugome

Yafashwe mu 2010 nyuma aza gukatirwa gufungwa imyaka 15 nyuma yo guhamywa ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Ubuhamya bwabitabiriye inama 

Mu buhamya bwabo bagabo bavuga ko  abantu 22 aribo bari bitabiriye, batumiwe n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.

Bakihagera, bahawe icyo kunywa n’aho kwicara, mu gihe gito Ingabire na we aba arahageze atangira avuga ingingo ziraganirwaho.

Umwe mu bari bitabiriye inama wahishuye amakuru, yavuze ko yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye ariko abaha gasopo yo kutamuzanira abatutsi.

Yagize ati “Yatubwiye ko ashaka abanyamuryango b’ishyaka rye, ko yifuza ko natwe turijyamo tukanamufasha gushaka abandi bantu. Icyakora yaduhaye ibwiriza rimwe, ngo ntimuzane abatutsi kuko simbakunda, mwibande mu bahutu cyane cyane abahoze mu ngabo.”

Uwo mutangabuhamya yakomeje avuga ko kubyihanganira byamunaniye agahitamo kubimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Ati “Ingabire naramubajije nti kuki ushaka bahutu gusa? Arambwira ngo ‘abatutsi bo bamerewe neza’. Namusubije ko nta mpamvu y’ivangura kubw’ibyo njye ntari kumwe na we.”

Abitabiriye iyo nama bemeza ko Ingabire yababwiraga ko bamushakira by’umwihariko urubyiruko rw’Abahutu rutagira akazi kandi bakibuka kumuha umwirondoro wa buri munyamuryango mushya barajya bandika.

Undi musore w’imyaka 18 witabiriye iyo nama, yavuze ko yahageze yakererewe ariko aza gusanga Ingabire atararangiza ijambo.

Mubyo yiyumviye n’amatwi ye harimo kubasaba kujya mu mutwe w’iterabwoba.

Yagize ati “Ni ubwa mbere nari mbonye Ingabire amaso ku maso. Yatubwiye ko atwifuza ngo tujye mu mutwe w’iterabwoba, ngo arashaka gushinga igisirikare gikomeye.”

Uyu musore yamubajije uburyo umuntu utarageze mu ishuri nka we (uwo musore) yajya mu gisirikare, undi amwizeza ko nta kibazo.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bamaze kumenyeshwa ibiri kuba, barahagobotse baburizamo uwo mugambi.

Nyuma yo guhagarika iyo nama, Ingabire Victoire yahise ajya mu binyamakuru mpuzamahanga avuga ko ubuyobozi bwamubujije gukora inama.

2019-05-12
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Amatora muri RPF : Paul Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman n’amajwi 99.9%

Ubwanditsi 16 Dec 2017
RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

RDC: Général Kahimbi wari ukuriye iperereza rya gisirikare “yapfuye yiyahuye”

Ubwanditsi 08 Mar 2020
Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ingabo z’u Rwanda zifite inshingano zidasanzwe zo kurindira umutekano Perezida wa Centrafrique kugera ku muturage wo hasi no gukumira ibitero by’inyeshyamba

Ubwanditsi 21 Jan 2021
Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Kuki Kutesa ateza urujijo ku byo u Rwanda rushinja Uganda

Ubwanditsi 18 May 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet
IKORANABUHANGA

Perezida Kagame ayoboye Inama ya Komisiyo y’Umurongo Mugari wa Internet

Ubwanditsi 07 May 2018
BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo
UBUKUNGU

BNR yongeye kugabanya inyungu amabanki aherwaho inguzanyo

Ubwanditsi 28 Dec 2017
Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya
Amakuru

Nyuma y’imyaka itanu ari umuvugizi wa APR FC, Kazungu Claver ntakiri kuri uyu mwanya

Ubwanditsi 19 Jul 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru