• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona

Rayon Sports yaraye yegukanye igikombe cya cyenda cya shampiyona

Editorial 25 May 2019 IMIKINO

Nyuma y’urugendo rukomeye mu mwaka w’imikino wa 2018/19, Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya cyenda aho igiheruka yacyegukanye mu 2017.

Rayon Sports yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego bine ku busa mu mukino w’ishiraniro wabereye ku kibuga cya Nyakarambi ibifashijwemo na ba rutahizamu ba Michael Sarpong na Ulimwengu Jules.

Umukino watangiye amakipe yombi akina umupira utaryoheye ijisho kuko nta n’imwe yabashaga guhererekanya hasi kubera imiterere y’ikibuha ahubwo igakina imipira miremire yo mu kirere.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 25 w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Ulimwengu Jules wateranye umupira myugariro wa Kirehe FC, Nzabonimpa Prosper mbere yo kuroba umunyezamu Musoni Theophile.

Cyari igitego cya 18 uyu rutahizamu w’umunyarwanda ariko ukomoka mu Burundi yari atsinda muri uyu mwaka wa Shampiyona. Gusa ibi bitego byose si ko yabitsinze ari muri Rayon Sports kuko yayigezemo mu gice cya kabiri cya shampiyona avuye muri Sunrise.

Habura iminota itanu ngo igice cya mbere kirangire, Nzabonimpa yakoze umupira n’ukuboko mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Ruzindana Nsoro atanga penaliti yinjijwe neza na rutahizamu w’umunya-Ghana, Michael Sarpong.

Mu gice cya kabiri, nabwo Rayon Sports yakomeje gusatira ishaka intsinzi ari nako yakoraga amakosa menshi kubera igitutu cyo kwirinda kwishyurwa bibiri yari yatsinze.

Ku munota wa 74, Ulimwengu yongeye kubona inshundura atsinda igitego cye cya 19 cya shampiyona ku mupira waturutse iburyo, uhinduwe na Manzi Thierry nawe watangaga umupira wa gatanu wavuyemo igitego muri uyu mwaka w’imikino.

Kuri Ulimwengu cyari igitego cya 19 atsinze muri uyu mwaka w’imikino muri shampiyona.

Umunya-Ghana Michael Sarpong yujuje ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gufata icyemezo acenga abakinnyi babiri ba Kirehe FC, areba uko umunyezamu Musoni ahagaze, amutera mu nguni ntiyabasha kugera ku mupira.

Mu minota y’inyongera, Sarpong yujuje ibitego 16 muri shampiyona y’uyu mwaka nyuma yo gufata icyemezo acenga abakinnyi babiri ba Kirehe FC, areba uko umunyezamu Musoni ahagaze, amutera mu nguni ntiyabasha kugera ku mupira, umukino urangira ari 4-0.

Wari umukino wa 18 iyi kipe ikinnye idatsindwa iri mu maboko y’Umunya-Brésil, Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo ‘’Robertinho kuko yaheruka gutsindwa na Police FC tariki 21 Ukuboza 2018.

Gutsinda uyu mukino byafashije Rayon Sports kuzuza amanota 69, yegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino 2018/19 hakibura umunsi umwe ngo shampiyona igere ku musozo. APR FC ya kabiri n’amanota 62 ntabwo yashyikira Rayon Sports mu mikino ibiri isigaje.

Nubwo Rayon Sports itwaye igikombe, yahuye n’ibihe bikomeye byo kubura abakinnyi b’imena yari yatangiriranye umwaka.

Barimo Umurundi Shabban Hussein ‘’Tchabalala’’ werekeje muri Baroka United yo muri Afurika y’Epfo, Umunya-Mali Ismailla Diarra werekeje muri Algeria muri CA Bordj Bou Arréridj, Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir berekeje muri Oman, Muhire Kevin waguzwe na Misr Lel Makasa yo mu Misiri ndetse na Usengimana Faustin werekeje muri Kuwait mu ikipe ya Khaitan Sporting Club nyuma agakomereza muri Buildcon yo muri Zambia.

Hari kandi myugariro Mugabo Gabriel werekeje muri KCB Sports Club, umunyezamu Ndayishimiye Jean Luc ‘’Bakame’’ wahagaritswe bikarangira aguzwe na AFC Leopards yo muri Kenya, Mukunzi Yannick waguzwe na Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu muri Suède na Rwatubyaye Abdul waguzwe na Kansas City Football Club yo nyuma agakomereza muri Colorado Springs Switchbacks FC yo mu cyiciro cya kabiri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika na Bimenyimana Bonfils Caleb werekeje ku mugabane w’u Burayi.

Rayon Sports yujuje ibikombe icyenda by’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yaherukaga kwegukana shampiyona mu 2017. Ibindi bikombe bya shampiyona yatwaye ni ibyo mu 1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004 na 2013.

APR FC ni yo imaze kwegukana shampiyona y’u Rwanda inshuro nyinshi, aho iyifite inshuro 17.

2019-05-25
Editorial

IZINDI NKURU

Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Wari uziko Arsenal ariyo kipe ifite igikombe cya shampiyona gikoze muri zahabu?

Editorial 30 Jan 2018
REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka muri Volleyball 2024

REG VC, Police VC, Kepler VC na APR VC yabonye itike yo gukina imikino ya kamarampaka muri Volleyball 2024

Editorial 06 May 2024
Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Ikipe ya Etincelles yahagaritse umuvuduko wa AS Kigali, Police FC isubira Musanze FC, Mukura VS ikomeza kujya habi.

Editorial 11 May 2021
Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Amakipe abiri y’umupira w’amaguru mu Rwanda yahagaritswe umwaka

Editorial 08 Sep 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mpayimana Philippe yashinze ishyaka
ITOHOZA

Mpayimana Philippe yashinze ishyaka

Editorial 05 Nov 2018
Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational
SHOWBIZ

Habiba yerekeje i Burayi guhatanira ikamba rya Miss Supranational

Editorial 17 Nov 2017
Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda
UBUKERARUGENDO

Mu basuye Pariki y’Akagera umwaka ushize, 48 % ni Abanyarwanda

Editorial 22 Jan 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru