Uwari umukuru w’itsinda ry’umutwe w’ingabo zidasanzwe zirinda umukuru w’igihugu muri Uganda ” the Special Forces Command “SFC, Jenerali Majoro. Don Nabasa, yirukanywe kuri uwo mwanya, asimburwa n’uwari ushinzwe ingabo zirwanira mu kirere Jenerali Majoro. James Birungi. Amakuru ava Uganda avuga ko Jenerali Majoro. Don Nabasa yoherejwe mu ishuri.
Jenerali Majoro James Birungi
Ku wa mbere taliki ya 11 Gashyantare 2019, Jenerali Majoro. Don Nabasa wafatwaga nka Bagosora wo kungoma ya Habyarimana wayoboye u Rwanda, yasubiye muri Propaganda isanzwe ikoreshwa n’abanyapolitiki barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Uganda, Philemon Mateke na Kutesa ibyo batwerera igihugu cy’URwanda, Kampala yahisemo kujya igerekaho ibyayinaniye byose.
Itangazamakuru rikaba ryarashyize ahagaragara ibyo uwo Majoro Jenerali. Nabasa yavuze, aho yagize ati, “Hari abari hanze y’igihugu bashishikajwe no guhungabanya Uganda, ariko kandi banacura umugambi wo kuvanaho ubutegetsi. Abo bantu bo hanze y’igihugu bararebera, kandi ntibifuza ko twatera imbere!”
Mu mvugo yuje ubusahiranda, uyu mujenerali yagize ati, “Dufite Peteroli ahangaha hakaniyongeraho ubwiza bw’igihugu, ituze iterambere akarusho umutegetsi w’imboneka rimwe. Wenda bakaba batekereza ko umutegetsi w’imboneka rimwe aribyo byaba bibateza kavuyo.”
Abari bakimara kumva iyo mbwirwaruhame basigaye bumiwe ariko banishima mu mitwe. Ingabo za UPDF ntizigomba kwivanga kuvuga imbwirwaruhame ya politike, cyane cyane iyo ari Propaganda cyangwa se imvugo zuje ubusahiranda (sycophantic utterances). Ibyo bihabanye n’itegeko Nshinga ry’igihugu cya Uganda kimwe n’amategeko agenga ingabo za Uganda, Uganda People’s Defense Forces (UPDF). Kandi nyamara, Nabasa agaragara nkaho abigira abizi ko arimo kwica itegeko rigenga ingabo.
Yari abizi neza ko Umujenerali atakavuga bene ariya magambo yo guhakirizwa kandi abizi neza ko arimo kwica nkana amategeko agenga umwuga we, iki nacyo akaba ari ikindi cyimenyetso simusiga cyigaragaza ukuntu bariya bantu bashinzwe umutekano barimo Brig Kandiho wa CMI, bakomeje kuroha mukaga gakomeye Museveni nkuko ba Col. Bagosora bo kwa Habyarimana mbere ya jenoside yakorewe abatutsi [ 1994] bacuze umugambi wo kuroha u Rwanda mu icuraburindi bakarasa indege ya Habyarimana kugirango bashore ingabo mu bwicani babone uko bakora Coup d’etat. Ariwo mugambi abashinzwe umutekano muri Uganda bari gucurira Museveni.
Mu by’ukuri biragaragaza ukuntu ubutegetsi bwa National Resistance Movement (NRM) muri rusange buri mu marembera, ikimenyetso simusiga n’akavuyo hamwe no kudakurikiza amategeko ,” nk’uko bigaragarira buri wese.
Mu by’ukuri kuba Jenerali ntibishobora gutuma Don Nabasa arengera amategeko; ahubwo byakabaye bimuzitira kutayarengaho bityo akaba intangarugero ku zindi ngabo yari akuriye mu rwego rwo kujya zubahiriza amategeko.