• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

  • Ububabare bwa RPA/F bwashibutsemo icyizere n’agaciro; Mufulukye Fred   |   05 Jul 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda bazahagararira Zone V muri Afrobasket 2019

Ubwanditsi 17 Jun 2019 HIRYA NO HINO, IMIKINO

Ikipe y’Abangavu ba Uganda yaraye ibonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 16 (Afrobasket U-16) izabera mu Rwanda muri Kanama 2019 nyuma yo gutsinda iya Tanzania mu wundi mukino wahuje amakipe yombi kuri uyu wa Gatanu amanota 78-36.

U Rwanda rwakiriye iyi mikino y’Akarere ka Gatanu yatangiye ku wa Mbere, rufite itike yo gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cya Afurika cy’Abangavu batarengeje imyaka 16 kuko na cyo kizabera i Kigali guhera tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 4 Kanama 2019.

Tanzania na Uganda zayitabiriye ngo zishakemo ikipe izahagararira Akarere muri iyo mikino itegerejwe muri Kanama 2019.

Aya makipe yahuriye mu mukino wa kabiri, wari uwa nyuma kuri Tanzania yuzuzaga imikino ine muri iri rushanwa mu gihe Uganda yo yakinaga uwa gatatu.

Muri uyu mukino wabereye kuri Petit Stade ku wa 14 Kamena 2019, Uganda yasubiriye Tanzania ku nshuro ya kabiri, iyitsinda amanota 78-36, ishimangira kubona itike yo gukina FIBA Africa U-16 izabera i Kigali n’ubwo isigaje umukino umwe ihuramo n’u Rwanda.

Maria Najjuma wa Uganda yatsinze amanota 35 muri uyu mukino, mugenzi we Aber Lamutu Shillah atsinda 21 mu gihe Sailepu Anna wa Tanzania yatsinzemo amanota 17.

Gutsinda uyu mukino byafashije Uganda kugira amanota atandatu mu mikino itatu imaze gukina idatsindwa ndetse ikatisha itike yo guhagararira Akarere ka Gatanu kuko Tanzania ifite amanota ane mu mikino ine yakinnye.

Iyi mikino irasozwa kuri uyu wa Gatandatu, aho u Rwanda rwa kabiri n’amanota ane mu mikino itatu ruhura na Uganda mu mukino wa kabiri hagati y’amakipe yombi, uteganyijwe saa 17:00 muri Petit Stade i Remera. Uganda yari yatsinze u Rwanda amanota 63-55.

Ikipe y’Igihugu y’Ingimbi na yo irakina na Uganda mu wundi mukino wa kabiri uba saa 19:00, aho igomba kuwutsinda cyangwa igatsindwa ku kinyuranyo kiri munsi y’amanota 60 kugira ngo yizere kuzakina imikino ya nyuma ya Afrobasket 2019 izabera mu Mujyi wa Praia muri Cap-Vert.

U Rwanda rwari rwatsinze Uganda amanota 96-36 mu mukino wabaye ku wa Gatatu.

Abangavu b’u Rwanda n’aba Uganda barahurira mu mukino usoza imikino ya Zone V kuri uyu wa Gatandatu

Uganda yabonye itike yo gukina Afrobasket 2019 izabera i Kigali

2019-06-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Umuhango w’irahira rya Macky Sall, Kagame n’abandi baperezida 18 bitabiriye irahira rye

Ubwanditsi 02 Apr 2019
FIBA Africa U-16 Zone V:  U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

FIBA Africa U-16 Zone V: U Rwanda ruratangirira kuri Tanzania

Ubwanditsi 10 Jun 2019
Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Amakipe atarimo Amavubi yamenye uko azahura muri CHAN ya 2025 izakinwa muri Kanama

Ubwanditsi 16 Jan 2025
Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Jimmy Gatete yagarutse mu Rwanda azanywe no gufungura inyubako y’imyidagaduro yiswe “Kigali Universe”

Ubwanditsi 07 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi
Mu Mahanga

Abakuru ba Polisi z’u Rwanda na Uganda barebeye hamwe iby’ubufatanye bw’impande zombi

Ubwanditsi 22 Oct 2016
Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi
Mu Mahanga

Imodoka ya Polisi igenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga itegerejwe mu karere ka Rusizi

Ubwanditsi 15 Nov 2016
ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita
Mu Rwanda

ITANGAZAMAKURU : RMC yahagaritse umunyamakuru Niyonambaza Assoumani imwambura n’ikarita

Ubwanditsi 01 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru