Ambasade y’u Rwanda mu Budage, yatangaje ko umunsi uhuza Abanyarwanda uzwi nka Rwanda Day wahawe itariki nshya, ukazabera mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage ku wa 5 Ukwakira 2019.
‘Rwanda Day’ ni umunsi umaze kumenyerwa nk’uhuza Abanyarwanda bo mu gihugu, ababa mu mahanga n’inshuti z’u Rwanda, bagahuzwa n’intego imwe yo kuganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu cyabo.
Ambasade y’u Rwanda mu Budage yatangaje ko uyu munsi uteganyijwe ku wa 5 Ukwakira 2019.
Mbere byari byatangajwe ko Rwanda Day 2019 yari kuzaba ku wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019, mu Mujyi wa Bonn mu Budage.
Itangazo riheruka gushyirwa ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu gitondo cyo ku wa 14 Kanama 2019, ryemeje ko itariki Rwanda Day yari kuzaberaho yimuwe Abanyarwanda n’inshuti zabo zizamenyeshwa indi.
Kuva mu 2010, Rwanda Day yasize amateka akomeye mu mpande zose z’Isi, yaba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi aho imaze kubera.
Ni ibihe biba bidasanzwe byatangiye mu Ukuboza 2010 nubwo uyu munsi utari wakiswe Rwanda Day, aho Perezida Kagame yahaye impanuro Abanyarwanda basaga 2400 baba mu Bubiligi; abashishikariza ko bakwiye ‘kwiyizera aho gutegereza ak’i muhana’.
Ni umunsi ukoranyiriza hamwe Abanyarwanda mu mahanga wahawe inyito ya Rwanda Day ku nshuro ya mbere muri Kanama 2011 i Chicago muri Leta ya Illinois muri Amerika, ukoranya abasaga 4000.
Kuva mu 2011, Rwanda Day imaze kubera i Chicago, Boston na Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Paris mu Bufaransa, i Toronto muri Canada, i Londres mu Bwongereza, i Amsterdam mu Buholandi, i San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Rwanda Cultural Day), i Ghent mu Bubiligi, none uyu mwaka yerekeje mu Mujyi wa Bonn mu Burengerazuba bw’u Budage.
Kuri izi nshuro zose, abitabira uyu munsi w’imbonekarimwe bagira amahirwe yo guhabwa impanuro zitandukanye na Perezida Paul Kagame.