• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Umuco wa Nkombo, umwihariko washimishije abitabiriye FESPAD

Ubwanditsi 04 Aug 2016 Mu Mahanga

Abaturage bo mu Karere ka Rusizi barasabwa guteza imbere umuco wihariye bafite ukomoka ku batuye Nkombo, udashobora kuboneka ahandi mu Rwanda.

Ibi babisabwe n’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Ikurikiranabikorwa muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco, Uwiringiyimana Callixte. Hari ku wa 3 Kanama 2016, mu birori by’Iserukiramucyo Nyafurika ry’Imbyino (FESPAD) byabereye mu Karere ka Rusizi.

Uwiringiyimana yasobanuye ko mu Rwanda hari abahanzi batandukanye ariko ubuhanzi bwabo bukaba bushingiye mu kwigana iby’abandi, nyamara i Rusizi ngo haboneka imbyino n’indirimbo z’umwihariko zabateza imbere baramutse babikoze neza bitari mu kajagari, akaba yabasabye kubikora kinyamwuga.

Yagize ati “Uyu munsi hari abacuranzi batandukanye ariko bashingiye ku gukopera iby’abandi. Rusizi yo ifite umwihariko: twavuga nk’impano zo ku Nkombo zihariye mu gihugu hose, ntekereza ko bazikoresheje neza nta kajagari, byabafasha mu iterambere rishingiye ku muco.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, na we yashimangiye ko aka karere karimo umuco ushobora kuba ishingiro ry’iterambere ry’abaturage bahereye ku “Basamyi” ba Nkombo bigatuma akarere kaba nyabagendwa kurushaho mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Harerimana akomeza avuga ko ibyo bishoboka kuko hari umuhanzi Marchale watangiye guteza imbere umuco w’Abanyenkombo, ubu akaba arimo kuwugaragaza hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo, agahera aho akangurira urubyiruko kubyutsa impano ibarimo.

Yagize ati “Abari hano mwabonye ko hari umuco ushobora kuba ishingiro ry’iterambere ryacu bigatuma akarere kaba nyabagendwa duhereye ku Basamyi ba Nkombo. Ni umwihariko w’akarere kacu mu gihugu, imbyino zabo n’ibihangano tugomba kubikoresha mu iterambere, mu bukerarugendo n’ahandi.”

Bamwe mu batuye ikirwa cya Nkombo bavuga ko bahuriye ku muco wabo wihariye ariko ngo ntubyazwa umusaruro kuko bategerwa kugira ngo babashe gukomeza kuvumbura ubuhanzi bubarimo. Basaba ko ubuyobozi bwabafasha kugira ngo bagire imikorere myiza bave mu kajagari.

Abitabiriye FESPAD bishimiye ibyo birori kuko baboneyemo imico itandukanye batari bazi.

-3501.jpg

Bafite umwihariko wo gucinya akadiho

-3502.jpg

Bamwe mu bitabiriye FESPAD mu karere ka Rusizi, harimo Abasamyi ba Nkombo, Itorero Amasata, umuhanzi Marchale, Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Amis de Jeune n’abandi.

KT

2016-08-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Minisiteri y’Ubuzima yashikirijwe ibitaro bya Polisi bya Kacyiru

Ubwanditsi 27 Apr 2016
Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Romeo Dallaire wayoboraga MINUAR mu gihe cya Jenoside yakiriwe na Gen Kabarere

Ubwanditsi 13 May 2016
Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Ubwanditsi 23 Feb 2017
u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

u Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa mbere muri Afrika mu bijyanye no kugendera ku mategeko

Ubwanditsi 15 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga
Amakuru

U Rwanda rukomeje kuba isangano ry’isi, binyuze mu marushanwa mpuzamahanga

Ubwanditsi 10 May 2021
Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize
UBUKERARUGENDO

Umusaruro wo gusura ingagi wiyongereyeho hafi miliyoni 853 Frw mu mezi ane ashize

Ubwanditsi 29 Sep 2018
Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite
Mu Rwanda

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

Ubwanditsi 17 Aug 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru