Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga, Kagame Paul, yakoze impinduka muri bamwe mu bayobozi b’ingabo, aho Maj Gen Emmanuel Bayingana yagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere.
Maj Gen Bayingana yasimbuye Maj. Gen. Charles Karamba uherutse kugirwa ambasaderi muri Tanzania, asimbuye Eugene Segore Kayihura wimuriwe muri Afurika y’Epfo.
Itangazo rya RDF ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa 2 Nzeri 2019, rivuga ko Brig Gen Vincent Nyakarundi we yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikari (Military Intelligence).
Col Andrew Nyamvumba we yagizwe Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi n’Iterambere rya gisirikari muri Minisiteri y’Ingabo. Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zitangira gukurikizwa mu gihe itangazo risohokeye.
Brig Gen Nyakarundi yari Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada, yasimbuye Col Andrew Nyamvumba.
Col Andrew Nyamvumba yagizwe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere muri Minisiteri y’Ingabo.
Gen Maj Emmanuel Bayingana ni muntu ki ?
Gen Maj Emmanuel Bayingana yakoze imirimo itandukanye mu ngabo z’igihugu, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi wa ZIGAMA CSS , uyu mwanya yawugiyeho m’ Ukwakira 2018 asimbuye Gen Maj Albert Murasira wagizwe Minisitiri w’ingabo asimbura Gen James Kabarebe.
Maj. Gen Bayingana mbere y’ uko agirwa Umuyobozi wa Zigama CSS yari asanzwe ari umuyobozi wungirije w’Itorero ry’igihugu.