• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2026, APR FC izatangira ihura na Gor Mahia, Rayon Sports izisobanura na KVZ SC yo muri Zanzibar   |   11 Jul 2026

  • Harimo n’abazandikwa bishyuye Miliyoni Ebyiri, FERWAFA yashyizeho amabwiriza mashya yo kwandikisha abakinnyi n’abatoza muri BK Pro League 2026/2027   |   09 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza mukuru wa APR FC, Abderrahim Taleb, yongereye amasezerano y’umwaka umwe   |   07 Jul 2026

  • Kwigira Nyoninyinshi kwa Habyarimana yavuze ko bashakira amahoro abantu bose naho yahe yo kajya   |   07 Jul 2026

  • Kuvanaho Ingamba z’Ubwirinzi byaba ari Ubwiyahuzi   |   07 Jul 2026

  • Raporo ivuga ko FDLR yigabyemo ibice bitatu by’ingenzi ari byo FDLR-FOCA, FDLR-RUD na FDLR-FPP   |   06 Jul 2026

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha ko Bobi Wine agiye kwicwa n’u Rwanda

Ubwanditsi 10 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Inzego z’ubutasi za Uganda zatangiye gukwirakwiza ibihuha by’uko umunyapolitiki Robert Kyagulanyi uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Bobi Wine, yaba agiye kwicwa n’u Rwanda. Ibi bakaba babinyujije kuri Titus Seruga, umwe mu bikoresho by’ingenzi bya leta mu gukwirakwiza icengezamatwara no kuyobya rubanda hifashishijwe amakuru y’ibinyoma.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook, uyu mukozi w’inzego z’ubutasi za Uganda (CMI na ISO) ukorera mu Bubiligi, yashinje u Rwanda kuba ruteganya kwivugana icyamamare Bobi Wine, Umunyapolitiki kuri ubu utinywe cyane n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni.

Ubusanzwe ngo ibyatangajwe na Seruga byari bikwiye gufatwa nk’ibyatangajwe nk’uwatorotse Butabika, cyangwa mu kindi kigo cyose cyita ku barwayi bo mu mutwe, ariko ngo ibyo atangaza abitamikwa n’inzego z’ubutasi za Kampala kandi ntibikwiye gufatwa nk’ibyoroshye nk’uko iyi nkuru dukesha Virungapost ikomeza ivuga.

Ikibazo rero ngo umuntu yakwibaza ni iki: Kuki ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) cyangwa Urwego rushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) baba bategetse uyu mugabo guhanura iyicwa rya Kyagulanyi?

Isesengura ku bimaze iminsi bitangazwa na Seruga kuri Bobi Wine ngo rigaragaza ko yakomeje gukora ibishoboka ngo ahuze Depite Kyagulanyi n’ubutegetsi bwa Kigali. Mu kwezi gushize Seruga akaba yaratangaje ko u Rwanda rutera inkunga Bobi Wine n’ubukangurambaga bwe bwose! Seruga yanavuze ko Kigali iha Bobi Wine amafaranga yo guha abantu bapfushije!

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko ibi byasekeje benshi ndetse abashyigikiye Depite Kyagulanyi benshi bakajya kuri facebook bakamagana iki gikoresho cya CMI. Bamubwiye ko abashyigikiye Kyagulanyi atari muri Uganda gusa ahubwo no ku Isi hose, bafite ubushobozi bwo gukusanya amafaranga arenze n’ayahagije yo gushyigikira ubukangurambaga bw’umuyobozi wabo.

Igikomeje kwibazwa rero n’ukuntu uyu mukozi wa CMI mu minsi mikeya yaje gutangaza ko u Rwanda rushaka kwica umuntu yari akomeje kwemeza ashikamye ko icyo gihugu kirimo kumutera inkunga? Ntabwo bisobanutse. Ngo ntabwo bisobanutse ukuntu u Rwanda rwashaka kwica umuntu Seruga yitaga igikoresho cyarwo ngo kugirango Museveni agaragare nabi!

Ku rundi ruhande, umusesenguzi wavuganye n’urubuga dukesha iyi nkuru asanga ibitangazwa na Seruga ko u Rwanda rwaba rushaka kwivugana uyu mudepite wo muri Uganda biteye amakenga cyane kuri Bobi Wine. Ngo wasanga ahubwo inzego zihubuka za Perezida Museveni zaba zigiye kugerageza kongerera kumugirira nabi.

Ngo inshuro ya mbere hari mu mwaka ushize muri Arua ubwo habaga amatora agamije gushaka umudepite uzasimbura Ibrahim Abiriga. Ngo nta muntu uzibagirwa ubugizi bwa nabi abashinzwe umutekano wa Perezida Museveni bakoreye abaturage bo muri Arua. Bobi Wine yari ari muri aka karere kimwe na Francis Zaake wo muri Mityana n’abandi bagiye kwamamaza umukandida bari bashyigikiye.

Umwuka wari mubi icyo gihe kuva umutwe ushinzwe kurinda Perezida Museveni (SFC) ukigera muri uyu mujyi wo mu Majyaruguru ya Uganda. Icyakurikiyeho abaturage bumvise ni urusaku rw’amasasu. Abasirikare bo muri SFC bari bamaze kurasa ku modoka ya Bobi Wine yari iparitse hafi ya hotel yari acumbitsemo.

Abasirikare bo muri SFC icyo gihe barashe umushoferi wa Bobi Wine witwa Yassin Kawuma bamusiga avirirana amaraso kugeza apfuye akicaye mu mwanya wa shoferi. Byavuzwe ko ayo masasu yarashwe uyu mushoferi ubundi yari agenewe Bobi Wine ariko habaho kwibeshya ku mushoferi we. Icyo Gihe Robert Kyagulanyi yararokotse ariko iyicarubozo yakorewe nyuma yaho ryo ntiyabashije kuricika dore ko byarangiye agiye no kwivuriza hanze y’igihugu.

“Aba bantu ntabwo bari abantu na gato,” uyu ni Bobi Wine ubwo yandikaga ari ku gitanda cy’ibitaro byo muri Amerika yoherejwemo nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko abazi neza Perezida Museveni bazi ko atajya aruhuka icyo ashaka atarakigeraho. Ngo aracyari inyuma y’ubuzima bwa Bobi Wine ukurikije ibitangazwa na Seruga.

Uyu mugabo yanagiye kure mu butumwa yatambukije ku itariki ya 02 muri uku kwezi kwa Nzeri anemeza ko Inzego z’ubutasi za Israel (Mossad) n’iz’Abafaransa nazo zemeza ko u Rwanda ruri gupangira Bobi Wine. Umuntu umwe akibaza impamvu CMI cyangwa ISO byanategetse Seruga gutangaza ibi bintu.

Isesengura ryoroshye rikaba rivuga ko iteka iyo CMI cyangwa ISO bishaka kwambura ubuzima umuntu ukomeye muri Uganda, babanza kwica umuntu mbere yo kugerageza guhuza urupfu rwe n’u Rwanda, ariko kuri iyi nshuro bwo babanje kubikora (kugerageza guhuza urupfu rwe n’u Rwanda) nk’uko byemezwa n’umwe mu babikurikiranira hafi.

Umwanzuro wa Seruga ku butumwa bwe yanyujije kuri facebook kandi ngo ni ikindi kimenyetso cy’ubujiji n’ubushobozi bukeya bw’ibikorwa by’icengezamatwara by’inzego z’ubutasi za Uganda nk’aho yagize ati: “Raporo yo mu cyumweru gishize yahuje Pilato (izina Seruga akunze gukoresha avuga Perezida w’u Rwanda) n’ubwicanyi amagana muri Uganda no muri East Africa,”

Inkuru igakomeza igira iti: “Nta wundi muntu wigeze wumva ubwo bwicanyi amagana.”

Umusesenguzi akavuga ko nibakomeza bagakora ubundi bugizi bwa nabi bwo kwica indi nzirakarengane y’Umugande bazaba birasheho n’iyi karibure (Caliber) y’Icengezamatwara.

2019-09-10
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Gufotora mu ndege byaciwe! Urw’amenyo kuri Sosiyete y’indege muri Uganda kubera gutanga amatike yandikishijwe intoke, no kugabura agatogo mu ndege, bakayirukamo

Ubwanditsi 28 Aug 2019
Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mihindagurikire y’ibihe muri Afurika irimo kubera muri Kenya

Ubwanditsi 05 Sep 2023
Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Abayobozi bakuru basaga 10 ba RNC, bamaze gutandukana na Kayumba kubera indanini n’ubujura

Ubwanditsi 06 Dec 2019
Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Umunyamabanga Mukuru wa FPR yahaye Interahamwe ibihumbi 800 Frw ngo zihungishe abana be

Ubwanditsi 15 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye
IMIKINO

Miroplast FC yananiwe kugera ku kibuga, Rayon Sports itahana amanota idakinnye

Ubwanditsi 28 May 2018
Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura
IMIKINO

Nigeria yahaye Abanyafurika na Lionel Messi kumwenyura

Ubwanditsi 23 Jun 2018
Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye  agahigo
IMIKINO

Man United 4-0 Feyenoord: Rooney umaze iminsi akomerwa n’abafana yaciye agahigo

Ubwanditsi 25 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru