• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubuhamya bwa Harerimana waje kwisanga mu ngabo za Kayumba Nyamwasa

Ubwanditsi 13 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Harerimana Jean Paul ni umunyarwanda w’imyaka 31 uvuka mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Karambi mu Kagari ka Gasovu.

Ni umwe mu banyarwanda bisanze mu gisirikare cy’umutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa RNC, ahabwa imyitozo amezi abiri akuwe mu gihugu cya Uganda.

Harerimana yagiye muri Uganda tariki 28 Mutarama 2019 agiye gusura bashiki be bo kwa se wabo batuye i Muwembe, birangira yisanze mu ngabo za Rudi z’umugabo bakunda kwita Jean Michel, ariko bikaba byari ukujijisha kuko ngo zari iza RNC ya Kayumba Nyamwasa. [ Reba Video ] Abatawe muri yombi.

Ikibigaragaza ngo ni uko mu bari baziyoboye harimo Kayumba Rugema mwishywa wa Kayumba Nyamwasa. Muri izi ngabo ngo Rugema afite ipeti rya Colonel mu gihe yavuye mu ngabo z’u Rwanda akiri ku ipeti rya Caporal.

Rugema Kayumba wari Caporal.

Harerimana asobanura uburyo yaje kwisanga muri izo ngabo yagize ati “Naragiye ndabasura igihe cyo kugaruka cyegereje nza kumva ko imipaka ifunze mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri, nibwo umuntu w’umuturanyi yambwiraga ko afite ahantu acukura amabuye y’agaciro ngo mu gihe ntegereje ko imipaka ifungurwa naba ngiyeyo nkaba nkora. Nagiyeyo nsanga ibyo yari anjyaniye si byo ahubwo nisanze ndi mu mahugurwa ya gisirikare mu gihugu cya Congo aho bita ku Kabindi muri Rutshuru.”

Harerimana yageze muri Congo muri Werurwe uyu mwaka, atangira guhabwa imyitozo ya gisirikare ku gahato amezi abiri ashize bajyanwa mu birindiro ari naho yaje gutorokera.

Imyitozo yakozwe n’abantu 75, barimo abanyarwanda, abanye-Congo n’abanya-Uganda.

Ati “Batubwiraga ko ari igisirikare cya Rudi gifite intego yo kujya kubohora abanyarwanda.”

Ngo batozwaga n’abantu bavuga Igifaransa, abandi bakabasemurira mu Kinyarwanda.

Ngo intego y’icyo gisirikare, bababwiraga ako ari iyo kuza gukuraho ubutegetsi mu Rwanda.

Ati “Ngo icyo gisirikare cyari kigamije kuza gukuraho ubutegetsi bwabohoje abanyarwanda. Abandi bakundaga kutuganiriza ni abatwigishaga amategeko ya gisirikare ngo nabo bahoze mu ngabo z’u Rwanda.”

Yatorokeye muri Uganda arafungwa

Harerimana avuga ko ibirindiro byabo byari hafi y’umupaka wa Uganda na Congo. Aho yaje kuhagirira igitekerezo cyo gutoroka akagaruka iwabo.

Ubwo bari barangije imyitozo ntabwo bahise bahabwa imbunda ahubwo zahawe batanu bari bashinzwe kubarinda gusa, abandi bagenda babakwirakwiza mu matsinda atandukanye, babasezeranya kuzabaha imbunda nyuma.

Byaramworoheye gutoroka kuko abari bafite imbunda bashobora kumurasa bari bake, byongeye akaba yari afite umuturage wamwemereye kumufasha gutoroka.
Ati “Naragiye nitanga mu nkambi iri ku mupaka wa Congo na Uganda ikunda kwakira impunzi z’abakongomani, sinzi uko byagenze mbona bahise bahamagara abasirikare ba Uganda gusa nkaba nari mfite gahunda yo gufata moto ikangeza Kisoro kuko wa muturage watumye ntoroka yari yambwiye ko ningera Kisoro kwambuka biri bunyorohere.”

Ageze aho ku mupaka, abasirikare ba Uganda baramufashe bamujyana ku kigo cya gisirikare cya Bwindi, bakomeza kumuzengurutsa mu bigo bya gisirikare kugeza ubwo bamujyanaga kumufungira ku cyicaro gikuru cy’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, CMI.

Harerimana avuga ko aho yahakubitiwe cyane we n’abandi banyarwanda babaga bafunganywe.

Ati “Mu gufungwa nta kintu na kimwe bigeze banshinja kuko nta dosiye bigeze bankorera ahubwo babyukaga badukubita ngo nuko turi abanyarwanda. Ubu mfite ikibazo cy’amatwi ntabwo acyumva neza kubera inkoni nakubitiwe muri gereza ya CMI i Kampala.”

Harerimana yarekuwe kuri uyu wa Kane, we n’abandi banyarwanda 31 bapakirwa imodoka irabazana ibashyira ku mupaka wa Kagitumba ugabanya u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare.

Yavuze ko muri CMI asizemo abandi banyarwanda babiri bakoranye imyitozo ya gisirikare. Abo bagabo ngo yari yasize ababwiye uburyo bazatoroka igisirikare, atungurwa no kubona babamusangishije muri gereza ya CMI.

Harerimana abaye ikindi gihamya cyemeza ko muri Uganda hari abarwanashyaka ba RNC bakorana n’ubutegetsi bw’icyo gihugu mu guhatira abanyarwanda kujya mu bikorwa birwanya Leta y’u Rwanda, ubyanze agatotezwa.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda basaga igihumbi bari mu nzu z’ibanga no muri gereza za Uganda, batotezwa kandi nta cyaha bakoze, ntibanahabwe amahirwe yo kugezwa mu butabera.

Ibihugu byombi biherutse gusinyana amasezerano y’ubufatanye agamije guhosha umwuka mubi ugamije kubangamirana, ariko kugeza ubu nta musaruro biratanga kuko abanyarwanda bafungiwe ubusa muri Uganda batararekurwa.

2019-09-13
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama

Interahamwe n’Ibigarasha byungutse Idamange ProMax, Umuzindaro Mushya ugezweho ubu ni Bad Rama

RUSHYASHYA 23 Feb 2026
Urukiko rwanzuye ko Kanyankole wayoboraga BRD afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Urukiko rwanzuye ko Kanyankole wayoboraga BRD afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Ubwanditsi 23 Oct 2018
Norvege: Hatawe muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside

Norvege: Hatawe muri yombi Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri jenoside

Ubwanditsi 07 Jun 2018
Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

Ubwanditsi 10 Apr 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi
ITOHOZA

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu
Amakuru

Bernard Munyagishari yakatiwe gufungwa burundu

Ubwanditsi 21 Apr 2017
Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka
HIRYA NO HINO

Leta zunze ubumwe za Amerika zongeye gushya ubwoba nyuma y’uko N. Koreya igerageje ikindi gisasu karahabutaka

Ubwanditsi 04 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru