Umuhanzi Ben Rutabana akaba n’umurwanashyaka ukomeye wa RNC ari mu bibazo nyuma yo kutumvikana na Kayumba Nyamwasa uyobora iri shyaka rivuga ko rirwanya leta y’u Rwanda. RNC yacitsemo ibice mu minsi ishize nkuko twabibagejejeho muri Rushyashya,kugeza ubu Kayumba ari mu bibazo kuko yabuze abarwanashyaka n’ingabo ze zari muri RD-Congo zikaba zaramushizeho.
Iki kibazo, akakigereka kuri Rutabana avuga ko yigometse agashinga umutwe we wa gisirikare. Mu matariki ya 12 Nzeri 2019, Rutabana yagiye rwihishwa atamenyesheje umukuru w’ishyaka Kayumba. Rutabana yanyuze Dubai, ajya Uganda, aho yari kumara iminsi mike agahita ajya DRC kureba ingabo zari zimaze gukomereka bikomeye izindi zaguye mu gitero cy’ingabo za FARDC.
Kayumba amaze kubimenya yahise yohereza intasi ye yizeye Frank Ntwali ajya Uganda kureba koko niba Rutabana ariho ari. Ntwali I Kampala yahuye na Brig.Abel Kandiho uyobora CMI amugezaho misiyo [missio ] yari yahawe na Kayumba ndetse ayikora neza nkuko aya makuru dukura mu mbere muri RNC abivuga. Ntwali yabashije kugera aho Ben Rutabana yari acumbitse ahita amenyesha Kayumba ko yamubonye koko ari Uganda.
Kayumba yahise ategura byihuse operasiyo [operation ] yo kumufata yifashishije abacuti be bakorana byahafi bo muri CMI. Ubwo Frank Ntwali yahawe inshingano [task] yo gukora no kuyobora iyo operation ndetse inagenda neza bafata Rutabana bamubika muri zimwe munzu (Safe house) za CMI hitaruye cyane umujyi wa Kampala.
Umugore wa Ben, Diane Rutabana yakomeje kotsa igitutu Kayumba amubaza aho umugabo we ari kuko bamaze iminsi igera kuri 24 batavugana. Kayumba na bagenzi be basigaye muri RNC bagiye umugambi wo kujijisha abantu kugira ngo irengero rya Rutabana ritazabazwa RNC, niko batangiye kujya bavuga ngo Ben yagiye DRC kureba umutwe wa gisirikare yashinze, ngo ugamije gutsemba abahutu, abandi bakavuga ngo yaba yaraguye mu bitero FARDC yagabye ku nyeshyamba, aribyo byaguyemo na Mudacumura na Capt.Sibo abandi badukana ibinyoma ko Rutabana yaba yarashimutiwe Uganda akajyanwa mu Rwanda, muri ibyo byose kugira ngo bakomeze bajijisha, kuburyo RNC nimwica bazabura irengero rye.
Kuri ubu abayoboke ba RNC hirya no hino bacitsemo ibice kuburyo Kayumba aho yikanga ko bazamuhindukirana bakanamugirira nabi, niko gukoresha uko shoboye ngo afatishe Rutabana kuko niwe wari usigaye akorana n’ingabo za RNC ziri muri DRC. Kayumba rero ashaka kwica Rutabana amushinja ko yatwaye ingabo z’ishyaka akazigira ize bwite ndetse akanategura Coup d’Etat yo kumuhirika, afatanyije na Major Micomero umaze igihe ku gatebe ka RNC, Jean Paul Turayishimye na Lea Karegeya, ariko iyi nama ikaba yaraje gusubikwa.
I Kampala, Frank Ntwali, aho ari afashijwe na CMI bashobora kuba baranamaze kurangiza Rutabana, bagakomeza gukora propaganda y’uko ngo Ben yaba yarapfuye cyangwa afungiye Kigali.
Ibura rya Ben Rutabana ryatumye muri RNC hanuka urunturuntu, isenyuka ndetse rikomeye riratutumba muri uyu mutwe w’iterabwoba wahitanye ubuzima bwa benshi mu mujyi wa Kigali mu bitero bya grenade byahitanye inzirakarengane, kugeza ubu twandika iyi nkuru hari igice cyigometse gishakisha kumenya ukuri kirimo Jean Paul wo kuri radio Itahuka wasizoye ushaka kumenya aho mugenzi wabo ari, akaba yanze gusubira kuri Radio Itahuka. Ikindi gice kirimo Dick alias ALI inkoramutima ya Kayumba gikomeje gukwiza ibihuha, bavuga ko ngo Ben yakoze umutwe we wa gisirikare ugamije gutsemba abahutu, akaba yarawusanze DRC, Dick kandi yashyizeho abantu bagenda babeshya ko Ben ngo yaba yarafashwe akajyanwa mu Rwanda. Ibi byose ni amayeri bakoresha kuri za social media kugira ngo Rutabana azabure aho abarizwa mu gihe Kayumba azaba yamaze kumwikiza.
Umuryango wa Ben Rutabana uratabaza
Jérôme Nayigiziki,Umuhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro RNC, umutwe Leta y’u Rwanda yakomeje gufata nk’uw’iterabwoba, yandikiwe n’umuryango ndetse n’inshuti asabwa iperereza ku ibura rya Benjamin Rutabana no gusubizwa mu muryango we uri mu Bubiligi byihuse.
Nk’uko iyi baruwa [ Rushyashya ifitiye copie] yanditswe kuwa 02 Ukwakira 2019, ibigaragaza, ngo Ben Rutabana yagombaga kuva I Buruseli kuwa gatatu, itariki 04 Nzeri 2019 saa 21h45 mu ndege ya Emirates Airlines agiye I Entebbe muri Uganda. Yagombaga guca I Dubai mbere y’uko agera ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe ku itariki 05 Nzeri 2019 ku isaha ya saa 13h50.
Biravugwa ko yakomeje kuvugana kuri telephone n’umugore we, Diane Rutabana hagati y’itariki 05 n’itariki 08 Nzeri 2019, itariki bivugwa ko yaburiweho. Itike y’indege yagombaga gusubiza Rutabana I Buruseli yanditseho itariki 19 Nzeri 2019 saa 21h30 ku isaha ya Kampala nk’uko yateganyaga kongera gukoresha indege ya Emirates Airlines kandi yari ategerejwe I buruseli ku itariki 20 Nzeri 2019 saa 13h25.
Ku mpamvu zitasobanuwe ariko nk’uko ibaruwa ikomeza ivuga, Rutabana ntiyigeze yurira indege, ahubwo bitandukanye n’uko yari asanzwe abigenza yahagaritse kuvugisha umugore we ntiyanamubwira niba hari impinduka zabaye kuri gahunda yari afite kandi ntiyongera kwitaba telephone.
Ben Rutabana muramu wa Rwigara Assinapol
Kuwa 19 Nzeri rero, ubwo Rutabana yagombaga gusubira I Buruseli, umugore we yakiriye amakuru ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko ry’umugabo we ngo afunzwe n’abantu bo muri RUD- Urunana bafite aho bahuriye na Major Faustin Ntilikina, General Jean Michel Afurika, Uwitwa Rachid ndetse na Frank Ntwali.
Bikaba bivugwa ko Rutabana yafunzwe mu gihe uyu wa nyuma (Frank Ntwali, ukuriye RNC muri Afurika) yari mu karere. Hakaba hashize iminsi 25 kuva Rutabana yavugana n’umuntu uwo ari we wese mu muryango we cyangwa mu nshuti ze. Amakuru agera kuri Rushyashya akaba avuga ko muri RNC hakomeje kubamo umwiryane watuma umuntu yibaza nib anta sano ufitanye n’ibura rya Rutabana dore ko uyu yari aherutse no gusohorwa nabi mu nama ya RNC mu Bubiligi.
Nk’uko byemezwa n’umugore we, Diane Rutabana, ngo Rutabana ntiyajyaga ananirwa kumenyesha umuryango we uko ameze iyo yabaga yafashe urugendo byibuze rimwe mu munsi.
Ngo hagati y’itariki 28 Nzeri n’itariki 01 Ukwakira 2019, habayeho kuvugana hagati y’umuryango wa Rutabana n’inshuri ku ruhande rumwe, no kuvugana n’abagize Komite nyobozi ya RNC ndetse n’abayobozi bakuru ku rundi, barimo Umuhuzabikorwa Wungirije wa Mbere. Kayumba Nyamwasa, Ushinzwe dipolomasi n’imibanire n’indi miryango, Charlotte Mukankusi, Komiseri ushinzwe ubushakashatsi, Jean- Paul Turayishimiye, n’abandi bayoboke ba RNC nka Théogène Rutayomba na Rugema Kayumba.
Rutayomba na Rugema ariko, bageze aho bizeza ko bazakora ibishoboka muka Rutabana akazavugisha umugabo we kuri telephone ku itariki 03 Ukwakira 2019. Iki kikaba ari ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko RNC n’abayobozi bayo bamwe bazi aho Rutabana afungiye.
Kudahura kw’ibyari byatangajwe mbere na RNC bikaba ngo byaragaragarije umuryango n’inshuti za Rutabana zanditse iyi baruwa, kubona ko abayobozi batasangijwe amakuru bingana cyangwa bashakaga guhisha amakuru y’ingenzi ku hantu Rutabana yaba aherereye.
Kimwe mu bigaragaza kwivuguruza kivugwa n’uko Rutabana yavuzweho kunanirwa kumenyesha ubuyobozi bukuru ubutumwa bwari bumujyanye muri Uganda kubw’ibyo ngo bakaba badashobora kumenya aho aherereye. Ni mu gihe abandi bayobozi babiri muri RNC bemezaga ko abahagarariye RNC I Kampala babonye Rutabana ari muzima kandi ameze neza, bisobanuye ko RNC yamugeragaho.
Iyi baruwa ikibutsa ko aba bayobozi ba RNC I Kampala babonye Rutabana yarangije ubutumwa bwari bwamujyanye bwamaze amasaha atageze kuri 24. Hagomba kumenyekana kandi ko Rutabana akiri Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe kubaka ubushobozi muri RNC kandi yamenyesheje umugore we ndetse na bamwe mu bayobozi ba RNC iby’urugendo rwe muri Uganda mbere y’uko arufata ku itariki 04 Nzeri 2019. Ibi bikaba biha RNC inshingano zo gucungira umutekano Rutabana mu gihe ari mu butumwa.
Nyamara ariko, ngo mbere y’uko Rutabana abura ndetse na mbere y’urugendo rwe, yari yahishuriye umugore we, umuryango ndetse n’inshuti ze za hafi, ubwoba yari afitiye umutekano we hashingiwe ku bwumvikane bucye yari afitanye n’Umuhuzabikorwa Wungirije wa Mbere, Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu wa Kayumba, Frank Ntwali.
Ubwoba bwe ngo bukaba bwaremejwe n’ubwoba yaterwaga n’abandi bayobozi muri RNC, ko ashobora kuzatabwa muri yombi naramuka yongeye kwiha kujya muri Uganda. Amakuru ava muri RNC aaba agaragaza ko Ntwali yahise yirukankira muri Uganda ubwo Rutabana yajyagayo cyangwa nyuma yo guhaguruka kwe yerekeje yo.
Kubw’impamvu zagaragajwe hejuru n’izindi, ngo biteguye kwerekana mu gihe babisabwa hagendewe ku gihe gishize Rutabana avuganye n’umwe muri bo (umuryango n’inshuti) ndetse n’uko Ntwali yakomeje kwitwara kuri Rutabana mbere y’uko abura, hakiyongeraho ibibazo byo mu mutwe umuryango urimo gucamo kubera kumubura, inshuti n’umuryango wa Rutabana ngo bahamagariye Jérôme Nayigiziki,Umuhuzabikorwa Mukuru w’Ihuriro RNC, bagenzi be, abayobozi bakuru n’abagize komite nyobozi ya RNC, gushakira umuti iki kibazo byihuse kandi neza bagasubiza Rutabana mu Bubiligi.
Nibananirwa gukora ibi kandi ngo bazafata izindi ngamba zikarishye zakabaye zirinzwe iyo umuvandimwe wabo agarurwa ari muzima kandi ku gihe.
Iyi baruwa ikaba yashyizweho umukono n’abantu bakurikira: – Tabitha Mugenzi – William Mugenzi – Jason Muhayimana – Simeon Ndwaniye – Vidah Ndwaniye – Louis Rugambage – Diane Rutabana – Emérance Sikubwabo – Max Sikubwabo
Kamikazi Edwige
Iyo nkuru yuko Ben Rutabana yaburiwe irengero imaze iminsi.Nijoro twitegura kurara tugiye muri R-day niho Abanyarwanda ba Bruxelles bamenyeshwaga ko noneho RNC yaba yamwivuganye. Abatungwa agatoki bakaba aribo:Frank Ntwali na Faustin Ntilikina( genocidaire)
Tuzongera kuganira,tumaze guherekeza Afande wacu,atashye iwe mu Banyarwanda bamukunda. Natwe azaba yadusuye,nubwo urukumbuzi rudashira.
Ngayo,nguko
Liberata Uwineza Duncan
Bombori bombori hagati y’ibigarasha imaze iminsi.
Mu minsi ishize nakuruye inkuru kuri Thabita tubana hano Windsor,asa nuwitotomba ko musaza we atamuha amakuru yuko agiye za Uganda.Bakomeje kuryoza B. Rutabana amafranga ya za fundraising ariko nayo atabonekaga. Ntwali ngo igisambo kabombo niwe wamwotsaga igitutu. Ese icyo yageze aho yishora Kampala agiye gutaha mu Rwanda? Ese yaba yaragiye guhura na Ntwali ngo amuhe utwo tu Euros 570 yari yabonye? Icyo tuzi nuko irengero rye rimaze hafi ukwezi kandi Madamu ntiyongeye kumuvugisha,kuko tell.ye itari ikiriho. Birabe ibyuya.
Lionel Gahima
Ubu se tuzabigira dute? Tuzava muri R- Day twikubite mu kiliyo cya Rutabana Koko? Ko numva uwariye ubuki,ataburenzaho umubirizi? Mbega Banyarwanda bo hanze,rwose mwaretse izo politique z’abanyanda nini kweri? Ubu umugore we Diane abaye uwande?
MUGANGA VESTINE DUSABE
Rushyashya ndabemera muzi gutohoza, mukanya maze kugenzura account facebook yakoreshwaga na Rutabana nsanga post aheruka gushyiraho ari iyo yanditse tariki 11/09/2019 saa 8h56, bivuze ngo amakuru yanyu ni ukuri 200%, namwe mwajya kwirebera kuko iyo account ni iyitwa IVAN RUMONGI, kuva izo tariki ntarongera kugira ikintu atangaza, bigaragra ko yapfuye , gusa sinarangiza ntashimiye nyamwasa kuba yarashije kiriya gitwe cya rutabana akacyasaguza Akagihindura ubushingwe ahubwo nyamwasa azakore ibishoboka na bisya bitogoshe azamukubite inkonji mwa kariya gatwe wenda abanyarwanda twagira amahoro
Nkusi Cesaire
Numvise ko mu Rwanda RNP yibasiye abasomye ku rwarwa bakarenza. Ubu twisabire H.E. mu gihe turi kumwe mu Budage, abwire Afande wacu Mweshimia IGP aduhe agahenge ko gusomaho kuko twishimiye ko Ibigarasha byasubiranyemo? Dore tukibivuga,batwita abasazi