• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Dr. Bahati Bernard yavuze ko mu mwaka w’amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%   |   20 Aug 2026

  • Ikibazo cy’Ubuzima n’Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, iki gihugu cyambuwe kwakira Shampiyona Nyafurika ya Volleyball y’Abagabo 2026   |   20 Aug 2026

  • Etienne Gatanazi akura gakiza ki mu kuba umuzindaro w’interahamwe?   |   20 Aug 2026

  • Rimwe mu makosa Leta ya Ndayishimiye izicuza ni ukuba yaragennye Edouard Bizimana nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga; Nininahazwe Pacifique   |   18 Aug 2026

  • FERWAFA yemeje ko Super Cup 2026 izakinwa n’amakipe ane atarimo APR FC yasimbujwe Mukura VS   |   18 Aug 2026

  • Rayon Sports izabanza kwakira APR FC muri shampiyona y’u Rwanda, Ingengabihe ya BK Pro League 2026/27   |   17 Aug 2026

 
You are at :Home»ITOHOZA»Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Uganda Yirukanye Umuyobozi Wa MTN Ku Butaka Bwayo

Ubwanditsi 15 Feb 2019 ITOHOZA

Leta ya Uganda yirukanye Umuyobozi wa Sosiyete y’Itumanaho ya MTN muri iki gihugu, Wim Vanhelleputte, nkuko bikubiye mu ibaruwa yasinyweho umukono na Minisitiri w’Umutekano, Jeje Odongo.

Vanhelleputte wayoboraga MTN muri Uganda yakomanyirijwe kongera gukandagira ku butaka bwayo kuva ku wa 14 Gashyantare 2019.

Umuvugizi wa Polisi muri Uganda, Fred Enanga, yabwiye Daily Monitor ko Vanhelleputte yahise ajyanwa ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe.

Ati “Yagejejwe ku kibuga cy’indege aho yiteguye kwerekeza mu Bubiligi. Ni impamvu zijyanye n’umutekano w’igihugu.’’

Enanga ntiyavuye imuzi ibirego bishinjwa Vanhelleputte. Uyu Mubiligi yahawe kuyobora MTN Uganda mu mpera za Nyakanga 2016, asimbuye Brian Gouldie wari umaze imyaka ibiri kuri uyu mwanya.

Yayoboye Imagine Partners Uganda itanga serivisi za banki hagati ya Nzeri 2004 na Gashyantare 2006. Yashyingiwe n’umugore ukomoka muri Uganda, igihugu yagezemo bwa mbere mu 1993.

Mu itangazo MTN Group ibarizwamo MTN Uganda yashyize hanze kuri uyu wa 15 Gashyantare 2019, yavuze ko itigeze imenyeshwa iby’iyirukanwa rya Vanhelleputte.

Yatangaje ko iri gukurikirana ngo imenye impamvu muzi ibyihishe inyuma.

Rigira riti “Turi kwita kuri izi mpinduka kandi turakorana n’abayobozi mu gushaka umuti w’iki kibazo. Intego yacu ni ugukomeza gutanga serivisi nziza ku bakiliya bacu.’’

MTN Group yamenyesheje ko mu gukomeza kugendera ku mategeko y’igihugu, MTN Uganda yahawe Gordian Kyomukama wari ushinzwe ibijyanye na Tekiniki nk’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo.

Gordian Kyomukama

Icyemezo cyo kwirukana Vanhelleputte muri Uganda kije gikurikira itabwa muri yombi n’iyirukanwa ry’abayobozi bakuru batatu ba MTN barimo Umunyarwandakazi Annie Tabura wari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubucuruzi n’Ikwirakwizabikorwa muri MTN Uganda, Umufaransa Olivier Prentout wari ushinzwe Imenyekanishabikorwa n’Umutaliyanikazi Elsa Muzzolini wari ushinzwe Serivisi z’imari zitangirwa kuri Telefoni.

Polisi ya Uganda ku wa 22 Mutarama 2019 yasohoye itangazo rigira riti “Byadufashije kuburizamo imigambi yabo yo guhungabanya umutekano w’igihugu.”

Abakozi ba MTN boherejwe iwabo bataburanishijwe mu gihe ibyaha baregwa bikomeye kandi bibangamiye umutekano w’igihugu.

Ibi byabaye mu gihe Guverinoma ya Uganda na MTN bari mu biganiro ku kuyongerera amasezerano yo gukorera muri iki gihugu kuko imyaka 20 yari yarahawe yarangiye mu Ukwakira 2018.

Ku ikubitiro leta yakaga miliyoni $100 mu myaka 10, birangira hemeranyijwe miliyoni $58. Ni ibintu byarakaje cyane Perezida Museveni ndetse yandikira Komisiyo ibishinzwe (UCC), ko yababajwe n’uburyo MTN Uganda yaciwe miliyoni nke.

Ibitangazamakuru bimwe muri Uganda byakwirakwije amakuru yuko abirukanwe mu gihugu bakoraga ibirimo kuneka binyuze mu gukwirakwiza amafaranga.

2019-02-15
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe  na  Ex. FAR, baguye kurugamba

Buruseli : Rudasingwa yateguye umuhango wo kwibuka Habyarimana, Interahamwe na Ex. FAR, baguye kurugamba

Ubwanditsi 24 Sep 2016
Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

Ubwanditsi 30 May 2017
RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

RIB Iravuga Ko Abantu 15 Batawe Muri Yombi Bakekwaho Amanyanga Mu Matora

Ubwanditsi 08 Sep 2018
Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Rubavu : Njyanama yatunguwe no kwegura kwa Sinamenye bari bazi ko agaruka mu kazi vuba

Ubwanditsi 30 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 
Amakuru

Ubutumwa bwa Victoire Ingabire bushimagiza umutwe wa Wazalendo bugenewe FDLR iri muzigize uwo mutwe 

Ubwanditsi 21 Nov 2023
Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi
ITOHOZA

Abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza basabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi

Ubwanditsi 31 Jan 2019
Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yatanze umukoro ku kibazo cy’Abanyafurika barohama mu Nyanja bajya i Burayi

Ubwanditsi 06 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru