• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

  • Daphrose Gauthier: Intwari Rukangaranyababisha interahamwe zatinyaga azahora avugwa Ibigwi nk’Inkotanyi byahamye   |   05 Oct 2026

  • Tura tugabane: Mu Myigaragambyo ya Ingabire Victoire Yizeye Abamotali Baramutenguha hanyuma Imyitozo y’Ingabo zabo mu Burundi isiga Ubusa   |   05 Oct 2026

  • U Rwanda rwatangarije Loni ibimenyetso by’imikoranire ya FDLR na FARDC, rusaba ko isenywa burundu   |   01 Oct 2026

  • Ubugome bwa Beatrice Munyenyezi: Umugore wagize uruhare mu kwica, gutoteza gufata ku ngufu no gushishikariza Jenoside   |   01 Oct 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu, Amavubi yatsindiye Cape Verde iwayo, akomeza kuyobora Itsinda K mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2027   |   29 Sep 2026

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Tshisekedi arashaka Congo ituje, Kayumba na Museveni  nta bwinyagamburiro bwo gutera u Rwanda bafite, bahisemo inzira y’ibihuha

Ubwanditsi 04 Oct 2019 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Urubuga ruhuriweho na RNC ya Kayumba Nyawasa ndetse n’ibiro by’iperereza rya gisirikari bya Uganda CMI rwandika inkuru z’ibihuha zivuga ko abayobozi bo mu Rwanda bari gukora Jenoside muri Kongo  Iyi Jenoside ivugwa n’ikinyamakuru Command Post gusa.

Iki kinyamakuru gihuriweho na RNC/CMI kivuga ko u Rwanda rukorana n’imitwe yitwaje intwaro bakica abanyamulenge. Aya makuru aje hanze nyuma yuko Kayumba Nyamwasa yashakaga guhuza ingabo ze niza Col Nyamusaraba ufite umutwe witwa Gumino.

Command Post yigize umuvugizi w’Abanyamulenge, ikomeza ivuga ko jenoside ibera muri Kongo ariko ntacyo bibwiye Perezida Tshisekedi, aho abaturage be bicwa.

Ibivugwa na Command Post bitandukanye nibibera muri Kongo cyangwa amateka ya vuba. Mu myaka 25 ishize kuva Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe abayikoze bagahungira muri Kongo, abanyamulenge nibwo bagize agahenge. Impamvu nuko ubuyobozi bwa Kongo muri iki gihe bwemeje ku mugaragaro ko butazigera bwihanganira imitwe yitwaje intwaro ku butaka bwa Kongo, ndetse n’icyabangamira umukongomani wese yaba kumwiba, kumufata ku ngufu n’ibindi ntabwo bizihanganirwa.

Perezida Tshisekedi yashyizeho umukono ku masezerano hamwe n’ibihugu by’abaturanyi ngo barandure burundu FDLR na RNC. Ni muminsi Kayumba Nyamwasa, Mudacumura, ibisambo by’abagande ndetse n’indi mitwe y’amabandi yabaruwe ko iba muri Kongo.

Muri uyu mwaka, RNC yahuye n’ibyago bikomeye mu mateka yayo, aho abasirikari bayo bagabweho ibitero abadapfuye bagacyurwa mu Rwanda, naho Mudacumura we yoherejwe kuganira n’aho abandi bayobozi ba FDLR nka Col Nkundiye, Col Mugemanyi…n’abandi bagiye.

Abanyamulenge kimwe n’abandi bakongomani bahangayitse imyaka 25 yose kubera inyeshyamba zabacaga imitwe ubu bashobora kubyina kuko barishimye.

Tariki ya 8 Nyakanga uyu mwaka, abayobozi bavuye Kinshasa barimo Azarias Ruberwa (umunyamulenge) na Vital Kamerhe (umushi) bose bakomoka muri Kivu y’amajyepfo bari  I Mulenge baganira n’inzego zibanze bababwira amakuru meza y’irindimuka ry’imitwe yabatwariraga ubuzima, nuko barabyina barasabana. Hari video ibigaragaza iri kuri internet igihe kimwe CMI/RNC batangaza ko bari gukorerwa Jenoside.

Ibimenyetso bigaragaza indunduro ya FDLR na RNC bigaragaza ko inzira y’umusaraba abakongomani babayemo mu myaka 25 ishize. Jenoside yari igiye gukorerwa Abanyamulenge muri 1996, u Rwanda rwanga kurebera rurabatabara.

Kayumba amaze kuba umugambanyi yahisemo kwifatanya na FDLR umutwe wateje akavuyo mu karere mu gihe cy’imyaka 25, Museveni n’inzego ze z’umutekano  babemerera ubufasha.

CMI ishinzwe guhuza imitwe yakoze Jenoside mu Rwanda no gushyigikira ko batera u Rwanda ntabwo ariyo ikwiye gushinja u Rwanda Jenoside ibonwa nayo yonyine.

Inzego zari zihagarariye Museveni muri Kongo (RNC-FDLR) zararangiye , naho CMI irata ibitabapfu ivuga Jenoside itabaho, nta ruhare rundi bafite muri Kongo kuko ubuyobozi bwaho nta mutwe witwara gisirikari bushaka, bikaba byari icyambu kuri Museveni. Icyo basigayeho ni uguhimba inkuru. Kongo ifite amahoro siyo Kayumba n’abamufasha bashaka, niyo mpamvu bikoma Perezida wicyo gihugu.

2019-10-04
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Mbere yo gutsinda Al-Merrikh SC i Kigali 2-0, Yanga SC yageneye impano Perezida Paul Kagame

Ubwanditsi 17 Sep 2023
Tshisekedi yijeje gufungura imfungwa zose za politiki

Tshisekedi yijeje gufungura imfungwa zose za politiki

Ubwanditsi 25 Jan 2019
Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ibyo Kagame na Museveni bemeranyije ku kibazo cy’ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Ubwanditsi 26 Mar 2018
Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Burundi: Nkurunziza mu mayira abiri, ninde ukekwa kuzamusimbura mu matora ya 2020?

Ubwanditsi 08 Sep 2019

3 Ibitekerezo

  1. Alex
    October 4, 20194:11 pm -

    Abo bita abanyamurenge ni bariya bana bakura mu nkambi bakabajyana mugisirikarr cya kayumba. Iyo FARDC ibarasheho ikabica rnc na cmi bagira ikimwaro bakabura uburyo babatabariza nuko bakabita abanyamurenge. Ubwo ngo baba barikubatabariza ngo amahanga atabare izonyeshyamba za m7 na kayumba. Sinibyo kandi umunyamurenge wifatanya n’ibigarasha we ntakwiye gusonerwa ngo ni uko ari umunyamurenge agomba guhanwa nk’ibindi bigarasha.

    Subiza
  2. hesron
    October 5, 20191:00 pm -

    Nonese Kagame ashaka gukorera Abanyamulenge genocide yakwirirwa ajya i Minembwe cyangwa yatangirira kubari i Kigali? CMI bazayite CMF (Chieftaincy of Military Foolishness)

    Subiza
    • HABIMANA
      October 10, 201910:40 am -

      Yegora!

      Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gorilla FC yayobotse isoko ry’i Burundi izana Cédrick Mavugo wa Vitalo’o na Irakoze Darcy wa Olympic Star
Amakuru

Gorilla FC yayobotse isoko ry’i Burundi izana Cédrick Mavugo wa Vitalo’o na Irakoze Darcy wa Olympic Star

Ubwanditsi 22 Jun 2023
“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23
Amakuru

“Ndigabo” ya Ramaphosa itumye abasirikari igihumbi ba SADC bahera mu biganza bya M23

Ubwanditsi 17 Feb 2025
Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere
Amakuru

Minisitiri w’intebe wa Congo yagaragaje akavuyo mu miyoborere y’igihugu cye ubwo yashinjaga u Rwanda kuyibuza kurwanya ihindagurika ry’ikirere

Ubwanditsi 14 Nov 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru