• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Leta ya Uganda mu bindi bikorwa byo gutera inkunga imitwe ya M23 na RUD-Urunana

Ubwanditsi 07 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Leta ya Uganda ikomeje gushaka icyahungabanya umudendezo w’u Rwanda iha ubufasha mu bya gisirikare umutwe wa M23 ya Gen. Makenga Sultan.

Mu karere k’ibiyaga bigari, Afurika yose n’amahanga ntazibagirwa M23 yarwanye inkundura ariko hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2013, nyuma yo gutsindwa n’ingabo za Leta ya Congo n’iza Monusco, bamwe mu barwanyi bayo bagashyira intwaro hasi abandi bakayabangira ingata bagatatana, aho igice kiyobowe na Pasiteri Runiga kirimo abasaga 600 cyerekeje mu Rwanda abandi bajyana na Colonel Sultan Makenga muri Uganda.

Aba bahoze ari abarwanyi ba M23 muri Uganda bacumbikiwe mu nkambi ihereye mu Karere ka Ibanda. Aha muri aka karere niho hari inkambi ikomeye ya gisirikare mu 2015 yashyizwemo abahoze muri uyu mutwe wa M23 bagera ku 1374 bavanywe ahazwi nka Kasese nyuma baza gutoroka hasigara ababarirwa kuri 300 gusa.

Impamvu nyamukuru yatumye batoroka ni kubera inkuru babwiwe ko Museveni agiye kubakoresha nk’abacanshuro mu ntambara muri Sudani, bamwe mu basirikare banze kujya kuba abacanshuro ndetse batoroka iyo nkambi bahungira mu bice bimwe bya Kampala no munkengero zayo.

Ubwo ibibazo by’u Rwanda na Uganda byatangiraga Museveni yahamagaje inama y’igitaraganya ya muhuje I Kampala n’abahoze ari abayobozi ba M23 barimo Gen. Makenga na Col. Kazarama.

Muri iyi nama babwiwe ko bagiye guhabwa ubufasha bwose bushobotse bagahungabanya umutekano w’u Rwanda. Aha Museveni yabibukije uburyo u Rwanda rwabakuye mu mujyi wa Goma ndetse n’ikibazo cya Gen. Laurent Nkunda umaze imyaka bivugwa ko afungiye mu Rwanda.

Gen. Makenga n’ingabo za M23

Aba bahoze ari abarwanyi ba M23, babwiye Museveni ko batatera u Rwanda kandi rucumbikiye bene wabo benshi, abandi bari mu nkambi zo mu Rwanda ko bahashirira. Inama yarangiye batumvikanye, ariko bukeye Museveni ategeka inzego ze z’umutekano ku gota inkambi irimo abasilikare ba M23 no guta muri yombi abayobozi babo.

Mugihe bamwe bafataga icyemezo cyo kwirwanaho, abandi basimbuka inkambi basubira muri Congo.

Muri uwo mukwabu hafashwe abasaga ijana bashyikirizwa leta ya Joseph Kabila I Kinshasa ari naho benshi bagiye bicirwa.

Leta ya Uganda ntiyarekeye aho, nyuma y’aho ingabo za kayumba zitikiriye mu burasirazuba bwa Congo, abari abayobozi babo bamwe bakicwa abandi bagafatwa mpiri bakaba bari mu butabera mu Rwanda.

M23 ya Makenga Sultan, irafashwa na leta ya Uganda ikongera ikanaha ubufasha n’ingabo za RUD-Urunana haba muri Uganda ndetse no DRC.

Comanda Jean Michel Afrika wa RUD-Urunana

Umwaka ushize mu kwezi kwa 12, nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeye Fils (amazina y’ukuri ni Ignace Nkaka) ndetse n’ushinzwe iperereza Lt Col Abega (amazina y’ukuri Jean Pierre Nsekanabo) batawe muri yombi n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FARDC.

Icyo gihe Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana bavuye i Kampala ku wa 15 Ukuboza 2018. I Kampala, izi ntumwa za FDLR zari zatumiwe kugirango zihuzwe n’indi mitwe bashyire ingufu hamwe bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Uwari umuhuza muricyo gikorwa ahagarariye Museveni ni Minisitiri Philemon Mateke ushinzwe ubutwerane mu karere akaba na Sebukwe wa Jean Baptiste Mberabahizi, umuhutu w’intagondwa wabaye igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa FDU-Inkingi ya Victoire Ingabire. Kubera ko bitakunze leta ya Uganda iracyapfunda imitwe hose mu gukoresha M23 na RUD-Urunana, ari nako bagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu majyaruguru y’u Rwanda, ibyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu byahaye isomo RUD-Urunana n’umuterankunga wabo Museveni ko uwinjiye mu Rwanda, agamije guhungabanya umutekano warwo adasubirayo amahoro, isomo izi nyeshyamba zaboneyemu gasanteri k’ubucuruzi ka Kajagari mu Kinigi, aho aba bagizi ba nabi bicaga abaturage bakoresheje intwaro gakondo zirimo amasuka n’amakoro bakubitaga abantu mu mutwe.

Nyuma yo gutabwa muri yombi, abarokotse ikibatsi cy’Ingabo z’u Rwanda RDF, bavuze ko ari abo mu mutwe wa RUD Urunana,Umutwe ugizwe n’inyeshyamba z’Abanyarwanda biyomoye mu mutwe wa FDLR nawo urwanya leta y’u Rwanda. Bavuze ko uwo mutwe uyobowe na General Jean Michel Afurika ko kandi ufashwa na Uganda.

2019-10-07
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Abarangije Itorero Kwirinda Ikibi Cyakorerwa U Rwanda

Ubwanditsi 05 Aug 2018
Umuryango wa Rwigara uri mu maboko ya Polisi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kugambanira Igihugu

Umuryango wa Rwigara uri mu maboko ya Polisi ukurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo kugambanira Igihugu

Ubwanditsi 24 Sep 2017
Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Uko Museveni, Kayumba na Rudasingwa bakina umukino w’ubucabiranya bigira nyoni nyinshi

Ubwanditsi 12 Jul 2019
Abandi Banyarwanda biganjemo abana bajugunywe ku mupaka wa Gatuna

Abandi Banyarwanda biganjemo abana bajugunywe ku mupaka wa Gatuna

Ubwanditsi 09 Feb 2019

Igitekerezo kimwe

  1. kabisah
    October 8, 20198:01 am -

    Yes, ubwo biyomoye kuri FDRL nta cyahindutse uretse izina gusa.!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira
INKURU NYAMUKURU

Kayumba yanyiciye umwana , sinzongera kumufasha ukundi –Pastoro Nyirigira

Ubwanditsi 16 Apr 2020
Uganda : Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni yahuye n’uruva gusenya
Mu Mahanga

Uganda : Uwiyita umuhungu wa Perezida Museveni yahuye n’uruva gusenya

Ubwanditsi 17 Jan 2019
U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa
POLITIKI

U Rwanda rwatanze impapuro 900 zisaba guta muri yombi abakekwaho Jenoside bakidegembywa

Ubwanditsi 18 Dec 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru