Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira 2019, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ari i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho yatangarije ko yiteguye no gutanga ubuzima bwe amahoro yuzuye akagaruka mu burasirazuba bw’igihugu.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Tshisekedi afungura ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi bugezweho ahitwa Kalambo.
Akigera i Bukavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Tshisekedi yakoranye inama n’abaturage, aho yatangarije imbere y’imbaga ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza bidasubirwaho mu burasirazuba bw’igihugu bwibasiwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho.
Ikinyamakuru La Prospérité kikaba gitangaza ko ari ikimenyetso gikomeye Tshisekedi yatangiye i Bukavu ku kijyanye n’amahoro. Yatangaje ko ingabo za Congo (FARDC) zigiye gushyirwa ku rundi rwego ku buryo zizabasha kurinda amahoro ku butaka bw’igihugu bwose.
Tshisekedi ati: “Urugamba rwacu ruzaba urwo kubazanira amahoro, amahoro asesuye, akenewe kubw’ituze ry’igihugu cyacu. Ubwo twarimo kwiyamamaza, nari nashyize imbere imibereho myiza y’Umunyekongo yatangiranye n’imbogamizi y’amahoro.”
Yakomeje agira ati: “Kandi ayo mahoro, munyizere, niteguye gupfa kugirango abe ukuri. Ndashaka amahoro kandi asesuye mu gihugu cyacu.”
Uru nirwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi Perezida Felix Tshisekedi agiriye mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva yatorerwa kuyobora igihugu mu Ukuboza 2018.