• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Bukavu: Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza

Bukavu: Perezida Tshisekedi yatangaje ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza

Editorial 08 Oct 2019 POLITIKI

Kuva ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Ukwakira 2019, Perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, ari i Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aho yatangarije ko yiteguye no gutanga ubuzima bwe amahoro yuzuye akagaruka mu burasirazuba bw’igihugu.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri Perezida Tshisekedi afungura ku mugaragaro ikigo cy’ubushakashatsi mu by’ubuhinzi bugezweho ahitwa Kalambo.

Akigera i Bukavu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Perezida Tshisekedi yakoranye inama n’abaturage, aho yatangarije imbere y’imbaga ko yiteguye no gupfa ariko amahoro akaganza bidasubirwaho mu burasirazuba bw’igihugu bwibasiwe n’imitwe yitwaje ibirwanisho.

Ikinyamakuru La Prospérité kikaba gitangaza ko ari ikimenyetso gikomeye Tshisekedi yatangiye i Bukavu ku kijyanye n’amahoro. Yatangaje ko ingabo za Congo (FARDC) zigiye gushyirwa ku rundi rwego ku buryo zizabasha kurinda amahoro ku butaka bw’igihugu bwose.

Tshisekedi ati: “Urugamba rwacu ruzaba urwo kubazanira amahoro, amahoro asesuye, akenewe kubw’ituze ry’igihugu cyacu. Ubwo twarimo kwiyamamaza, nari nashyize imbere imibereho myiza y’Umunyekongo yatangiranye n’imbogamizi y’amahoro.”

Yakomeje agira ati: “Kandi ayo mahoro, munyizere, niteguye gupfa kugirango abe ukuri. Ndashaka amahoro kandi asesuye mu gihugu cyacu.”

Uru nirwo ruzinduko rwa mbere rw’akazi Perezida Felix Tshisekedi agiriye mu Mujyi wa Bukavu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo kuva yatorerwa kuyobora igihugu mu Ukuboza 2018.

2019-10-08
Editorial

IZINDI NKURU

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Umwambari wa FDLR Ndikuriyo yeguye muri Sena y’Abarundi

Administrator 10 Dec 2025
Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara mu nzira zo guhindura Itegeko Nshinga

Côte d’Ivoire: Perezida Ouattara mu nzira zo guhindura Itegeko Nshinga

Editorial 08 Jan 2020
U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye

Editorial 28 Dec 2025
Perezida Mitterrand yihanije Abatutsi atanga n’intwaro zo kubica : Itegurwa rya Jenoside

Perezida Mitterrand yihanije Abatutsi atanga n’intwaro zo kubica : Itegurwa rya Jenoside

Editorial 24 Jan 2020

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umudiho uva mu itako
ITOHOZA

Umudiho uva mu itako

Editorial 10 Dec 2016
Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza
INKURU NYAMUKURU

Uganda : Urwego rw’iperereza rwa gisirikare (CMI) rwashimuse abandi banyarwanda, Darius Kayobera n’umugore we Claudine Uwineza

Editorial 30 Jan 2019
Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Mu Mahanga

Maj Gen Rutatina yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Editorial 14 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru