• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Umugore wagizwe igikoresho na Kayumba Nyamwasa, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Umugore wagizwe igikoresho na Kayumba Nyamwasa, Prossy Bonabaana yihakanye Ben Rutabana

Editorial 16 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Prossy Bonabaana uba mu gihugu cya Uganda ariko ufite inkomoko mu Rwanda akaba n’umwe mu bayobozi bakomeye ba RNC ikorera mu gihugu cya Uganda, uyu mugore ukorana n’ikigo gisinzwe ubutasi bw’igisirikare cya Uganda kizwi ku izina rya CMI, muri gahunda yo gufata bugwate abanyarwanda bagahatirwa kujya mu ngabo za RNC zibumbiye mu mutwe wa P5, yihakanye Benjamin Rutabana warushinzwe kongerera ubumenyi abanyamuryango ba RNC.

Uyu mugore ufitanye ubushuti bwo mu gitanda n’umuyobozi wungirije, mu biro by’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda Col.CK Asimwe, byumwihariko ushinzwe amazu y’icuraburindi akorerwamo iyicarubozo ku banyarwanda baba bafashwe mu buryo butemewe n’amategeko mu gihugu cya Uganda banze kwinjira mu barwanyi ba RNC babarizwa mutwe wa P5 ukuriwe na Kayumba Nyamwasa.

Nyuma y’ibaruwa umuryango wa Ben Rutabana yandikiye umuyobozi mu kuru wa RNC Jerome Nayigiziki, mu minsi yashize igaragaza ko Ben Rutabana yaburiwe irengero mu gihugu cya Uganda, nyuma y’ibibazo yarasanzwe afitenya na Muramu wa Kayumba Nyamwasa , Frank ntwali, binavugwa ko we Na Kayumba aribo bari inyuma yishimutwa rya Ben Rutabana, ufungiye ahatazwi muri Uganda. Uyu mugore Prossy Bonaabana yitakanye Ben Rutabana avugako ibibazo bya Ben bitagomba kubarizwa mu gihugu cya Uganda.

Uyu mugore yagize ati:”Benjamin Rutabana ntabwo ari Umugande, niyo mpamvu rero ibura rye ritagomba kubazwa igihugu cya Uganda, nta nubwo Uganda igomba kwibaza aho Ben Rutabana ari kuko bitari mu nshingano za Uganda. Wumvise imvugo yuyu mugore uhita wumva ko kuba uri umunyamahanga mu gihugu nta gaciro uba ufite muri iki Gihugu.

Prossy Bonabaana yaburiye irengero umugabo we Rwema Gendarme, umukongomani  w’umunyamulenge  byari mu mukwezi kwa 4, 2015 muri Uganda ariko ntabwo bivuze ko ibibazo by’umugabo we birebwa n’iguhugu cya Congo kuko yaburiye muri Uganda kandi ari naho yabaga, icyo gihe uyu mugore yahise ajya kubaza irengero ry’umugabo we mu biro bishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Uganda [ ISO]. Aha bihita byumvikanisha neza, ubugambanyi bw’abayobozi ba RNC mu ishimutwa rya Ben Rutabana na Rwema Gendarme muri Uganda.

Prossy Bonabaana

Agaco k’ubugizi bwa nabi ka RNC ntampuhwe kagirira nabo bari bafatanije mu mugambi w’ubugambanyi ku gihugu cy’u Rwanda, Ben Rutabana bakoranye igihe kinini, ariko bagahitamo  kumugambanira birimo no kumwambura ubuzima, ntibitaye ku bana bagiye kugirwa Imfubyi, ntibitaye ku mugore wa Ben Rutabana, wirirwa uboroga atakambira Uganda, ugiye kugirwa umupfakazi.

Mu ibaruwa Diane Rutabana yabivuye imuzi, agaragaza ko umugabo we ndetse n’abandi bambari ba RNC bakoranaga neza na Uganda kandi bajyagayo kenshi ntacyo bikanga, ari nacyo cyatumye umugabo we yumva ko kujyayo nta kibazo nubwo yari yaburiwe.

Ati “Tuzi ko Uganda ari igihugu giha umutekano impunzi by’umwihariko abanyarwanda kandi ifitanye umubano mwiza na RNC , ibi bivuze ko Rutabana ubwo yazaga muri Uganda nk’umwe mu bagize RNC yari yizeye umutekano we kandi n’abandi bakozi ba RNC barabizi kuko batembera kenshi muri Uganda.”

Umuryango wa Rutabana uvuga ko wakiriye amakuru ko yaba yarafunzwe binyuranyije n’amategeko n’abagize umutwe wa RUD Urunana, agambaniwe n’abarimo Frank Ntwali muramu wa Kayumba Nyamwasa.

Bavuga ko kandi Rutabana yahagurutse afitanye amakimbirane na Kayumba Nyamwasa uyobora ishami ry’umutekano muri RNC , ndetse ngo hari abari baramuburiye ko nasubira muri Uganda azahura n’akaga.

Diane Rutabana mu ibaruwa yavuze ko yagerageje kubaza abo muri RNC na Kayumba Nyamwasa ubwe, amakuru bamuhaye akamutera impungenge kurusha uko amuhumuriza.

Ati “Tariki 11 Ukwakira nasabye umwe mu nshuti za hafi z’umuryango wacu kumbariza Kayumba Nyamwasa akamenyesha ibyari bijyanye umugabo wanjye muri Uganda ngo tubishingireho tumenya icyaba cyaratumye aburirwa irengero , igisubizo cyavuye kuri Nyamwasa cyari giteye urujijo ahubwo kirushaho kumpangayikisha.”

Kuri Diane, ngo Kayumba Nyamwasa ntashaka ko bamenya aho Ben aherereye, akaba akeka ko biterwa wenda n’impamvu zari zatumye umugabo we ajya muri Uganda Kayumba adashaka gushyira hanze bigateza izindi ngaruka.

Ati “Ariko abana barahangayitse, rero Kayumba nk’umubyeyi yakabaye yumva impungenge zacu nibura akabwira abana niba umubyeyi wabo ameze neza.”

Nyuma yo kubura amakuru y’umugabo we muri RNC, Diane Rutabana ngo yitabaje inshuti ya Rutabana akaba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda (CMI), Brig Gen Abel Kandiho.

Diane yibutsa Kandiho uburyo yari inshuti ikomeye ya Ben Rutabana ku buryo yajyaga anamuhamagara mu gicuku ntazuyaze kumwitaba. Nyamara igitangaje, ngo inshuro zose Diane yahamagaye Kandiho ngo amubaze iby’umugabo we, undi ntiyigeze amwitaba na rimwe.

Ati “Nagerageje kuvugisha Brig Gen Abel Kandiho umwe mu bayobozi b’inzego z’umutekano za Uganda akaba n’inshuti y’umugabo wanjye, ngira ngo mubaze niba yaba afite amakuru y’aho umugabo wanjye aherereye, ntabwo yigeze anyitaba inshuro zose namuhamagaye, byatumye icyizere kiyoyoka.”

Yongeyeho ati “Ku nzego z’umutekano za Uganda umugabo wanjye yakoranaga nazo bya hafi, twizeye ko mushobora kuba muzi aho aherereye kandi nubwo mwaba mutahazi, twizera neza ko imbaraga mufite mu karere , mwazifashisha mushakisha amakuru ashobora kutugabanyiriza agahinda. Kuri Brig Gen Abel Kandiho wakundaga kuvugana na Ben cyane kandi urabizi uburyo wajyaga umuhamagara mu gicuku akakwitaba, dufashe kumushakisha cyangwa se utubwire uko amerewe.”

Umugore wa Ben Rutabana avuga ko by’umwihariko Kayumba Nyamwasa azi neza aho umugabo we aherereye, akamusaba kwirengagiza amakimbirane yose ntakomeze kwicisha agahinda abana ba Rutabana.

Ati “Nk’umubyeyi rero ntutume abana ba Ben bicwa n’agahinda kuko tuzi neza ko uzi aho Ben Rutabana aherereye n’uko amerewe.”

Rutabana yakunze kugenda muri Uganda kimwe na bagenzi be bo muri RNC nta nkomyi, ari mu bikorwa bya RNC byo gushaka ubushobozi n’abayoboke, abifashijwemo n’inzego zirimo urushinzwe ubutasi bwa gisirikare, CMI n’urw’iperereza ry’imbere mu gihugu, ISO.

Nyamara Prossy Bonabaana nabagenzi be bafatanije akazi ko kwica urubozo abanyarwanda muri Uganda, ubumuntu bwabashizemo ntibitaye no kubuzima bwa bagenzi babo buriwese areba inyungu ze bwite.

2019-10-16
Editorial

IZINDI NKURU

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Nyuma yaho Nyina umubyara asahuriye Ambasade akigurira inzu muri Amerika, umuhungu we Bikorwa Freeman arakataje mu ngengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 26 Apr 2021
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Editorial 04 Sep 2019
“Génération Paul Kagame”: Ishyirahamwe ry’urubyiruko rwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ruraharanira gutera ikirenge mu cya Perezida w’u Rwanda mu guharanira imiyoborere myiza n’imibereho iboneye mu gihugu cyabo.

Editorial 12 Dec 2020
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Editorial 31 Oct 2024

prev
next

4 Ibitekerezo

  1. Nkusi Cesaire
    October 16, 201911:28 am -

    Ito umuntu yitegereza uyu mugore,urebye ijisho rye,wabona ko ariwe ahubwo wahotoye umugabo we.
    Agomba kuba akora murizo za safe houses twumva.

    Subiza
  2. Chantal Muratwa
    October 16, 201911:35 am -

    Hano I Bruxelles,barahwihwisa ko Madame Rutabana yegereye ubuyobozi bw’ubufransa kumufasha kumenya irengero ry’umugabo we Uganda.Umwuka mubi mu bambari ba RNC mu Bubiligi uranuka.Ndetse no muri R-DAY hari abaje kandi dusanzwe duhangana

    Subiza
    • Nkundurwanda
      October 16, 20192:05 pm -

      Hahhhhhh nabandi bazaza kuko barayobye. ntawuyoborwa ninda ngo agere iyo ajya.kayumba wabo niyo ashyize imbere gusa.

      Subiza
  3. Liberata Uwineza Duncan
    October 16, 20193:22 pm -

    Uwo Prossy Bonabaana ngo jya ahindura ID kenshi,n’amazina atandukanye. Mushiki wa Ben Rutabana duturanye aha Windsor niwe ubizi kuko baranamuhamagaye basanga yarahinduye inomero.
    Hari n’igihe ngo yashajaga kuza mu Rwanda aje gutembera,ariko aba Uganda bamutera utwatsi.
    Tubitege amaso.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru