• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda: Kizza Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kutubaha amabwiriza ya Polisi

Uganda: Kizza Besigye yatawe muri yombi ashinjwa kutubaha amabwiriza ya Polisi

Editorial 05 Nov 2019 POLITIKI

Kizza Besigye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni hamwe n’abayoboke b’Ishyaka riharanira impinduka muri Demokarasi (FDC) bari mu maboko ya polisi nyuma y’ubushyamirane bwamaze amasaha ane ahitwa Kireka.

Ibibazo byatangiye nyuma yuko inzego z’umutekano zihagaritse inama yari yateguwe n’ishyaka rya FDC kuri Stade y’igihugu yitiriwe Mandela i Namboole.

Abapolisi bitwaje intwaro n’abayobozi b’abasirikare babujije abantu kwinjira muri stade ndetse basubizayo buri wese wageragezaga kuhegera.

Daily Monitor yanditse ko abarwanashyaka ba FDC bari barakaye bafashe icyemezo cyo gukora urugendo ruva kuri stade y’igihugu yitiriwe Mandela bagana ku biro by’ishyaka ryabo i Najanankumbi, ariko Polisi iza kubatatanya.

Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso, imodoka zirasa amazi n’amasasu adakomeretsa mu kubatatanya bituma havuka ubushyamirane hagati Polisi n’abanyamuryango bakomeje kwiyongera.

Mu guhosha ibyo, polisi yagerageje guta muri yombi abayobozi barimo n’umuvugizi wa FDC Ibrahim Ssemujju Nganda, ariko arabacika.

Dr. Kizza Besigye, Perezida wa FDC yakomeje kugenda n’iyo mbaga ari mu modoka ye agenda abapepera.

Polisi yakoresheje imodoka zirasa amazi kugira ngo asohoke mu modoka ye birangira bamusohoye bamwinjiza mu modoka ya gipolisi. Bahise bamujyana kuri sitasiyo ya Naggalama.

Polisi yatangaje ko ku wa Mbere FDC yabamenyesheje ko iteganya ibirori, babasubiza babagira inama yo guhindura aho bizabera ariko ntibabyitaho.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kampala, Patrick Onyango, yagize ati “Besigye ntabwo yitaye ku mabwiriza ya Polisi anaparika imodoka ye rwagati mu muhanda abuza abandi gukoresha umuhanda. Imodoka yakuwemo, ajyanwa kuri isitasiyo ya Polisi ya Naggalama.”

Yongeyeho ati “Hari ifoto iri gutembera ku mbuga nkoranyambaga igaragaza ko hari umugore warashwe agapfa mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kireka uyu munsi. Ibi ntabwo aribyo.”

Mu gihe amatora yo mu 2021 yegereje, amashyaka ya Opozisiyo ari gushyiraho ingamba zo guhangana na Museveni. Besigye n’abamushyigikiye baherutse gutangiza ubukangurambaga bise ‘Tubalemese’ cyangwa ’tubatsinde”, avuga ko buzafasha opozisiyo kugera ku ntego.

2019-11-05
Editorial

IZINDI NKURU

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

NEC igiye kuvugurura lisiti nshya y’abazitabira amatora y’abadepite

Editorial 25 Apr 2018
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo riteganya ko mu biyigize harimo “Guhohotera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi”

Editorial 27 Aug 2025
Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu

Leta ya Congo iremera kwakira Jean-Pierre Bemba mu gihe yaba ashaka gutaha mu gihugu

Editorial 18 Jun 2018
Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

Editorial 12 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kitoko yakoranye  indirimbo n’umugandekazi  Sheebah
IMIKINO

Kitoko yakoranye indirimbo n’umugandekazi Sheebah

Editorial 02 Mar 2016
Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana
Amakuru

Amafoto – Umuhanzi Mico The Best yakoze ubukwe n’umukunzi we Clarisse bari bamaze igihe kirenga umwaka bakundana

Editorial 27 Sep 2021
Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato
POLITIKI

Twagiramungu Faustin yavuye ku izima avuga ko u Rwanda rukwiye kuyoborwa n’abakiri bato

Editorial 11 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru