• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Impamvu icengezamatwara rya Uganda ryahishe ko Abagande biciwe ku butaka bw’u Rwanda bazize magendu

Ubwanditsi 11 Nov 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Kuri iki cyumweru humvikanye amakuru y’Abagande babiri barasiwe mu Rwanda bagapfa, mu kindi kintu kigaragaza guta icyizere gukomeje kuzamuka kw’Abagande bifuza gucuruza mu Rwanda bakemera kubikora mu buryo bwa magendu.

Mbere y’uko haba iperereza iryo ari ryo ryose ariko ngo hamenyekanye uko ibintu byagenze, imbuga za internet nyinshi zo muri Uganda zirimo; Daily Monitor,, Softpower, Chimpreports, Commandpost1 n’izindi zo zatangaje byinshi.

Bifashishije n’izindi konti za facebook bakoresha bibasira u Rwanda, izi mbuga zatangaje ko U Rwanda rwarashe Abagande kubera ubugome.

Itangazamakuru  ricengezamatwara rya Kampala, akenshi ibikorwa byarwo bihuzwa n’inzego z’umutekano nka CMI, byatangaje ko abo Bagande babiri bishwe, Job Ebyarishanga na Bosco Tuheirwe, bari abanyemari.

Daily Monitor inkuru yayo ikaba yayihaye umutwe ugira uti: “Abanyemari babiri b’Abagande barasiwe mu Rwanda.”

Commandpost yo yagize iti: “Umutwe witwara gisirikare wa Guverinoma y’u Rwanda (Rwanda govt militia) wishe abanyemari babiri b’Abagande.” Izo nkuru zose zikaba zashatse kugaragaza ko abo bantu bari abanyemari (aho kuba abacuruzi ba magendu).

Gusa, nubwo itabishakaga, Daily Monitor yo yashyize ukuri ahagaragara ubwo yavugaga ibyo yatangarijwe n’umwe mu bayobozi mu Karere ka Rukiga, uyobora Paruwasi ya Kyabuhangwa, Ignatius Baketonda, ari naho abapfuye bari batuye.

Yagize ati: “Umwe mu bapfuye ni mwishywa wanjye. Nakiriye amakuru ko yarashwe agapfa na mugenzi we bari mu Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza igikamba mu buryo bwa magendu.”

Urubuga Softpower, ruzwiho kuyoborwa na Sarah Kagingo, umwe mu bahanga ba Kampala mu kuyobya rubanda ihabwa amakuru y’ibinyoma, yo yanditse ngo “Abagande babiri barashwe n’igisirikare cy’u Rwanda barapfa nyuma y’aho Kagame avuze ko Abagande bahawe ikaze.”

Aba rero ngo bakaba bakomeje kuzana Perezida w’u Rwanda mu mwanda wabo, mu gihe abayobozi b’ibanze muri Uganda ubwabo, ahaturanye n’u Rwanda bemera ko abo bagabo bari barenze ku mategeko binjiza magendu itabi mu Rwanda banyuze ku mupaka utemewe.

Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bashinzwe umupaka ku ruhande rw’u Rwanda, ngo kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo,  mu rukerera saa cyenda z’ijoro, polisi yarashe ikica abacuruzi ba magendu babiri. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe, mu Mudugudu wa Tabagwe. Byabaye ubwo abo bantu bari kumwe n’abandi batatu bacitse, bageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano nabo bakirwanaho.

Bivugwa ko abo bantu bahagaritswe batwaye ibikamba ku magare atatu, binjiye ku butaka bw’u Rwanda imbere nko mu kirometero. Abapfuye bajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare mu gihe itabi bari bafite ryafashwe nk’ibimenyetso na polisi.

Itangazamakuru rya poropaganda rya Uganda ryavuze ko babiri bari mu itsinda ry’abantu batanu, ariko ryanga gutangaza ibikorwa bari barimo byo kwica amategeko kuko iyo bavuga ukuri byari gushyira amakosa ku Bagande.

Umwe mu bayobozi ku mupaka ati: “Abagande bakoresha umupaka wemewe bambuka bahawe ikaze mu Rwanda ariko abanyamagendu? Ntibishoboka!”

Usibye aba bacuruzi ba magendu, abayobozi b’u Rwanda bari maso birushijeho kubera imitwe y’inyeshyamba ishaka gukoresha inzira nk’izo z’imipaka itemewe ngo zitere u Rwanda nk’uko biherutse kugenda mu Kinigi, ubwo FDRL-RUD yambukaga iturutse ku ruhande rwa Uganda nk’uko byemejwe na batanu muri bo bafashwe, bakica abaturage 14 abandi 18 bagakomereka.

Inzego z’umutekano z’u Rwanda zasubije inyuma icyo gitero, zica inyeshyamba 19 zifata izindi eshanu zahishuye ko zinjirijwe mu nyeshyamba muri Uganda.

U Rwanda rukaba rutazihanganira abakora magendu kandi rukazakora ibishoboka kugirango hatagira abantu bitwaje ibirwanisho binjirira ahatemewe bashaka gutera u Rwanda nk’uko umwe mu bayobozi abyemeza.

2019-11-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Uko Gén. Prime Niyongabo, Agemura Ibiryo, Intwaro N’ibikoresho, N’uko Atanga Imiti Mu Nkambi Y’imyitozo Igamije Gutera U Rwanda.

Ubwanditsi 22 Jan 2019
Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ibintu 10 utazi kuri Commonwealth ije i Kigali

Ubwanditsi 21 Apr 2018
Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Nkurunziza arabiba urwango hagati y’u Rwanda n’ Burundi mu rwego rwo guhisha ibyaha ashinjwa no kutagaragaza umusaruro w’imyaka 15

Ubwanditsi 27 Dec 2019
Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

Prudence Nsengumukiza akomeje kuba umuyoboro w’interahamwe mu gushaka amaronko

RUSHYASHYA 20 Apr 2026

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger
Amakuru

Tshisekedi arashumika inzu agahisha umwotsi: Yahakanye ubusabe bwe bwo kwimurira muri Kongo abajenosideri babaga muri Niger

Ubwanditsi 18 Sep 2024
Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba
ITOHOZA

Rudasingwa akomeje guterana amagambo na Kayumba

Ubwanditsi 27 Jan 2017
Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi
Mu Rwanda

Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi

Ubwanditsi 15 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru