Kuri iki cyumweru humvikanye amakuru y’Abagande babiri barasiwe mu Rwanda bagapfa, mu kindi kintu kigaragaza guta icyizere gukomeje kuzamuka kw’Abagande bifuza gucuruza mu Rwanda bakemera kubikora mu buryo bwa magendu.
Mbere y’uko haba iperereza iryo ari ryo ryose ariko ngo hamenyekanye uko ibintu byagenze, imbuga za internet nyinshi zo muri Uganda zirimo; Daily Monitor,, Softpower, Chimpreports, Commandpost1 n’izindi zo zatangaje byinshi.
Bifashishije n’izindi konti za facebook bakoresha bibasira u Rwanda, izi mbuga zatangaje ko U Rwanda rwarashe Abagande kubera ubugome.
Itangazamakuru ricengezamatwara rya Kampala, akenshi ibikorwa byarwo bihuzwa n’inzego z’umutekano nka CMI, byatangaje ko abo Bagande babiri bishwe, Job Ebyarishanga na Bosco Tuheirwe, bari abanyemari.
Daily Monitor inkuru yayo ikaba yayihaye umutwe ugira uti: “Abanyemari babiri b’Abagande barasiwe mu Rwanda.”
Commandpost yo yagize iti: “Umutwe witwara gisirikare wa Guverinoma y’u Rwanda (Rwanda govt militia) wishe abanyemari babiri b’Abagande.” Izo nkuru zose zikaba zashatse kugaragaza ko abo bantu bari abanyemari (aho kuba abacuruzi ba magendu).
Gusa, nubwo itabishakaga, Daily Monitor yo yashyize ukuri ahagaragara ubwo yavugaga ibyo yatangarijwe n’umwe mu bayobozi mu Karere ka Rukiga, uyobora Paruwasi ya Kyabuhangwa, Ignatius Baketonda, ari naho abapfuye bari batuye.
Yagize ati: “Umwe mu bapfuye ni mwishywa wanjye. Nakiriye amakuru ko yarashwe agapfa na mugenzi we bari mu Rwanda ubwo bageragezaga kwinjiza igikamba mu buryo bwa magendu.”
Urubuga Softpower, ruzwiho kuyoborwa na Sarah Kagingo, umwe mu bahanga ba Kampala mu kuyobya rubanda ihabwa amakuru y’ibinyoma, yo yanditse ngo “Abagande babiri barashwe n’igisirikare cy’u Rwanda barapfa nyuma y’aho Kagame avuze ko Abagande bahawe ikaze.”
Aba rero ngo bakaba bakomeje kuzana Perezida w’u Rwanda mu mwanda wabo, mu gihe abayobozi b’ibanze muri Uganda ubwabo, ahaturanye n’u Rwanda bemera ko abo bagabo bari barenze ku mategeko binjiza magendu itabi mu Rwanda banyuze ku mupaka utemewe.
Nk’uko byatangajwe n’abayobozi bashinzwe umupaka ku ruhande rw’u Rwanda, ngo kuri iki Cyumweru, itariki 10 Ugushyingo, mu rukerera saa cyenda z’ijoro, polisi yarashe ikica abacuruzi ba magendu babiri. Ibi bikaba byarabereye mu Karere ka Nyagatare, mu Murenge wa Tabagwe, mu Mudugudu wa Tabagwe. Byabaye ubwo abo bantu bari kumwe n’abandi batatu bacitse, bageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano nabo bakirwanaho.
Bivugwa ko abo bantu bahagaritswe batwaye ibikamba ku magare atatu, binjiye ku butaka bw’u Rwanda imbere nko mu kirometero. Abapfuye bajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare mu gihe itabi bari bafite ryafashwe nk’ibimenyetso na polisi.
Itangazamakuru rya poropaganda rya Uganda ryavuze ko babiri bari mu itsinda ry’abantu batanu, ariko ryanga gutangaza ibikorwa bari barimo byo kwica amategeko kuko iyo bavuga ukuri byari gushyira amakosa ku Bagande.
Umwe mu bayobozi ku mupaka ati: “Abagande bakoresha umupaka wemewe bambuka bahawe ikaze mu Rwanda ariko abanyamagendu? Ntibishoboka!”
Usibye aba bacuruzi ba magendu, abayobozi b’u Rwanda bari maso birushijeho kubera imitwe y’inyeshyamba ishaka gukoresha inzira nk’izo z’imipaka itemewe ngo zitere u Rwanda nk’uko biherutse kugenda mu Kinigi, ubwo FDRL-RUD yambukaga iturutse ku ruhande rwa Uganda nk’uko byemejwe na batanu muri bo bafashwe, bakica abaturage 14 abandi 18 bagakomereka.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda zasubije inyuma icyo gitero, zica inyeshyamba 19 zifata izindi eshanu zahishuye ko zinjirijwe mu nyeshyamba muri Uganda.
U Rwanda rukaba rutazihanganira abakora magendu kandi rukazakora ibishoboka kugirango hatagira abantu bitwaje ibirwanisho binjirira ahatemewe bashaka gutera u Rwanda nk’uko umwe mu bayobozi abyemeza.