• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo

Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda mu buryo butari bushya mu migirire yayo

Ubwanditsi 02 Dec 2019 POLITIKI

Impuguke n’abakurikiranira hafi ibibazo bya politiki mu karere k’ibiyaga bigari kimwe n’abanyarwanda ubwabo, batangiye kubona nk’ibyo babonye hambere, mu gihe Guverinoma ya Uganda ikomeje kurenga ku masezerano ya Luanda yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni i Luanda muri Angola, muri Kanama uyu mwaka.

Bitandukanye n’ibiteganywa n’ayo masezerano, Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi muri Uganda (CMI) rwakajije umurego mu guta muri yombi, gukorera iyicarubozo no gufunga abanyarwanda ku maherere, utaretse gufasha mu buryo bw’amikoro cyangwa ubwa gisirkare, umutwe wa RNC n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, bagamije kumena amaraso mu Rwanda.

Ku wa 12 Ugushyingo 2001, Ikinyamakuru Daily Monitor cyo muri Uganda cyasohoye inkuru yari ifite umutwe bidashidikanywa uwo wari ugenewe, ugira uti “Nta mpamvu yo gusaba imbabazi, Kagame abwira Museveni”.

Ugucisha make kwa Perezida Kagame nicyo gisubizo yahaye Yoweri Museveni wari umaze kwishyira mu bibazo, ubwo uwahoze ari Minisitiri w’u Bwongereza Ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga, Clare Short, yanengaga Perezida wa Uganda ku ibaruwa yamwandikiye ku wa 28 Kanama 2001, amusaba yeruye “inyongera ya miliyoni $139 zirenga ku zindi miliyoni $113 mu nkunga zari zisanzwe”, ubwo Museveni yiteguraga gutera u Rwanda.

Mu magambo ye y’ubushotoranyi, Perezida Museveni yabwiye Clare Short muri iyo baruwa ko akwiye ku mutabara, abeshya ko u Rwanda rufite “abasirikare 100 000 ugereranyije n’abe 40 000 rwateguraga gutera” igihugu cye, bityo akeneye inkunga yihutirwa y’u Bwongereza kugira ngo abashe kuringaniza ingabo ugereranyije n’abasirikare b’u Rwanda yavugaga ko ari benshi.

Museveni ku mpamvu zimwe, yiyumvishaka ko iyo baruwa ye n’amagambo rutwitsi ayikubiyemo biguma ari ibanga rye hamwe n’uwo munyapolitiki w’umwongereza ukomoka muri Ireland. Nyamara uyu mutegetsi w’umunya-Uganda yari afite ikindi kimutegereje.

Madamu Clare Short yabinyujije mu mucyo. Yahise atumira Perezida Kagame na Museveni mu biganiro i Londres, byayobowe na Guverinoma y’u Bwongereza ngo harebwe ikibazo nyakuri Museveni afite.

Kuri Perezida wa Uganda wahoragana imbere ibitekerezo byo gukunda Afurika, ashaka kwigaragaza ku muyobozi wa mbere w’impinduramatwara Afurika yaba yaragize, kubwira ibigize ibaruwa ye umuntu wa gatatu, byongeye umuyobozi w’umunyafurika yari amaze iminsi avuga nabi ku ntumwa y’igihugu cy’igihangange cyanakolonije igihugu cye mu myaka isaga ijana, ryari ishyano rimugwiriye.

Madamu Short yaritonze. Yatanze kopi z’iyo baruwa ku bari bagize itsinda ryagiye mu biganiro bose, ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, na bagenzi be bari kumwe mu nama, ku buryo yahindukiriye Museveni akamubwira ati “iyi baruwa ni mbi bwana Perezida.”

Ugukomeza kwinangira ku biganiro bifunguye ku ibaruwa ye n’ibiyikubiyemo byarakaje Short, wahise asaba ko ahubwo asaba imbabazi Perezida Kagame.

Nk’uko bigaragara muri raporo yasohowe na International Crisis Group (ICG) ku wa 21 Ukuboza 2001, “ibaruwa yo ku wa 28 Kanama yagejeje ahantu Museveni wageragezaga kurwanya ko ibiyikubiyemo biganirwaho kimwe n’amagambo yakoreshejwe, mbere y’uko abwirwa gusaba imbabazi Kagame kandi Minisitiri Short akabimubwirira imbere ye.”

Museveni mu bikorwa bye byo gukomeza gupfobya u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo yita ko “budashoboye mu bijyanye na politiki” mu ibaruwa ye, yahindutse nk’umunyeshuri w’umunyafurika wo mu kinyejana cya makumyabiri, urimo kwirukankira kuregera umuyobozi w’ishuri w’umukoloni, abarwaniye mu kigo.

Mu biganiro by’i Londres, abahuza b’Abongereza bageze ku mwanzuro ko ibirego bya Perezida Museveni ku Rwanda ari ibinyoma bigamije kuyobya uburari ku bikorwa bye by’ubushotoranyi kuri iki gihugu.

Byaje gutuma hemezwa ko abayobozi bombi “bafatanya mu guhangana n’imitwe irwanya ubutegetsi yitwaje intwaro ndetse bakaganira ku masezerano yo guhererekanya amanyabyaha.” Nyamara mu myaka yakurikiye ni uko Museveni atubahirije ingingo n’imwe mu zemeranyijwe i Londres.

Perezida wa Uganda ahubwo yagiye mu mwanya wo kwanga u Rwanda yeruye. Mu myaka hafi makumyabiri ntabwo yigeze acogora.

Guverinoma ye n’inzego z’umutekano zirangajwe imbere n’Urwego rw’Ubutasi bwa gisirikare (CMI), zakomeje gutera inkunga ndetse zigafasha mu buryo bweruye imitwe y’iterabwoba igamije kumena amaraso mu Rwanda, imwe muri yo izwi ni RNC iyobowe na Kayumba Nyamwasa na FDLR igizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’abandi bashyize imbere ingengabitekerezo ya jenoside.

Museveni yakuyeho urujijo rwose ku mugambi we wo guhungabanya u Rwanda, ubwo muri Werurwe uyu mwaka yemeye ku mugaragaro ko yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba RNC barimo n’abadipolomate bayo bakuru, Eugene Gasana na Charlotte Mukankusi.

Mu gihe abantu mu Rwanda no muri Uganda bakomeje gutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe hagati y’abakuru b’ibihugu byombi i Luanda muri Angola, niba ibikomeje gushyirwa imbere na Guverinoma ya Uganda n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ariko babyemera, ibikorwa by’ubutegetsi bwa Kampala bizasubiza inyuma uburyo bwose abahuza bagerageza ngo amasezerano agera ku ntego.

Ayo masezerano abumbira hamwe ibibazo byose n’ingingo zashegeshe umubano w’aba baturanyi bombi, harimo n’ingingo y’ingenzi ku mpungenge za Guverinoma y’u Rwanda.

Ni iyo “gukumira ibikorwa byose bigamije guhungabanya ubusugire bw’ikindi gihugu nko gutera inkunga, imyitozo cyangwa imitwe igamije guhungabanya umutekano,” ibintu byagakwiye kugabanya umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi.

Nyamara uhereye igihe amasezerano yasinyiwe, abayobozi muri Guverinoma ya Uganda n’ibikoresho byayo mu icengezamatwara bakomeje ibikorwa byo kumvikanisha ko ari nkaho nta kibazo gikomeye gihari uretse icy’umupaka.

Nyamara umupaka waje kuba ikibazo ubwo CMI yatangiraga gutoteza Abanyarwanda bajya cyangwa banyura muri icyo gihugu.

CMI n’Urwego Rushinzwe Iperereza ry’Imbere mu gihugu (ISO) bamaze iminsi bata muri yombi abanyarwanda bakarekurwa ntibagezwe mu rukiko kimwe no gukorera iyicarubozo umubare munini w’inzirakarengane z’Abanyarwanda, ibikorwa bimaze guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.

Mu gukomeza kubibasira no kubatoteza, nta kabuza ko ubuyobozi bwa Uganda buba bufunze imiryango ku banyarwanda.

Nyamara u Rwanda ku rundi ruhande rwakoze ibishoboka byose nka guverinoma izirikana inshingano zayo, iburira abaturage bayo kwirinda kujya mu gihugu bashobora guhohotererwa na Guverinoma.

Amasezerano ya Luanda yari ikintu cyo gutangiriraho ndetse Guverinoma ya Uganda yari ikwiye kuyashyira mu bikorwa, aho kuyatesha agaciro mu buryo bwose bushoboka.

2019-12-02
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Bombori bombori hagati y’ingabo za Congo na Wazalendo

Ubwanditsi 10 Sep 2024
Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Juma waharaniye iterambere ry’uburezi muri Afurika

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Juma waharaniye iterambere ry’uburezi muri Afurika

Ubwanditsi 16 Dec 2017
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ubwanditsi 06 Nov 2017
AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

AMAHEREZO Y’ABABILIGI N’ABARUNDI MU BIBAZO BYA DRC NI AYAHE ? 

Ubwanditsi 29 May 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa mu mugambi wo guhitana Jean Paul na Maj Micombero

Ubwanditsi 10 Oct 2019
Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA
Mu Mahanga

Amasashe ya pulasitiki 435,000 yafatiwe mu mikwabu Polisi y’u Rwanda yakoranye na REMA

Ubwanditsi 23 Dec 2016
Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe
SHOWBIZ

Ali Kiba na murumuna we baherutse gukorera ubukwe umunsi umwe

Ubwanditsi 06 May 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru