• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Juma waharaniye iterambere ry’uburezi muri Afurika

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Juma waharaniye iterambere ry’uburezi muri Afurika

Ubwanditsi 16 Dec 2017 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yababajwe n’urupfu rwa Prof. Calestous Juma, umunya-Kenya wigishaga muri Kaminuza ya Havard, ndetse akaba yari azwiho guharanira iterambere ry’uburezi n’uburumbuke bwa Afurika.

Prof. Calestous yitabye Imana ku itariki ya 15 Ukuboza 2017 afite imyaka 64, mu bitaro biherereye i Boston muri Massachusetts aho yari arimo kuvurirwa.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yagize ati” Mbabajwe no kumva inkuru y’urupfu rwa Prof Calestous Juma. Tubuze umunyabwenge wari wariyemeje guteza imbere guhanga udushya, uburezi n’uburumbuke bwa Afurika. Nihanganishije umuryango n’inshuti ze. Akomeze aruhukire mu mahoro.”

Prof. yaherukaga kuza ku rutonde rw’abantu 100 bubatse izina muri Afurika, urutonde rushyirwaho abantu bamenyekanye kubera ibikorwa by’indashyigikirwa bakoze rwanagaragayeho Perezida Kagame.

Si ubwa mbere kandi yari aje ku rutonde rw’abantu b’ibihangange kuko kuva mu 2012-2014 yagiye aza ku rutonde rw’Abanyafurika 100 bavuga bakumvwa.

Umunyamategeko wa Juma, Peter Wanyama, yabwiye Nation ko yari amaze igihe arwaye, ku buryo atanabashije kujya gushyingura nyina na we watabarutse mu minsi ishize.

Ati” Prof Juma yari amaze imyaka ibiri atameze neza,none uyu munsi twakiriye inkuru ibabaje ijyanye n’urupfu rwe. Andi makuru arambuye muzayagezwaho n’umuryango we […]. Yari yarambwiye ko ari gutegura kuza mu gihugu mu ntangiriro z’umwaka utaha ku bw’ibyago ariko ibi ntibizashoboka.”

Mu bandi babajwe n’urupfu rwe harimo Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta wagaragaje ko babuze umuhanga kandi wakundaga igihugu, aho yahamije ko yari umugwaneza waranzwe no kwitangira ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abandi.

Uyu mugabo witabazwaga n’abakeneye inararibonye mu bijyanye n’ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya hagamijwe iterambere rirambye haba mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, yari azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, nyinshi mu nyandiko ze yazinyuzaga kuri Twitter.

Prof. Juma wavukiye mu gace ka Budalang’I, yabaye umwalimu w’amasomo ya Siyansi hagati ya 1974-1978, ndetse n’umunyamakuru ukora inkuru z’ibidukikije ku kinyamakuru Daily Nation kuva mu 1978 kugeza 1979.

Yakoze indi mirimo itandukanye, aho yayoboye Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga muri Kenya, akaba apfuye yigishaga isomo rirebana n’iterambere mpuzamahanga muri Harvard Kennedy School (HKS).

2017-12-16
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

“Bamaze imyaka 30 batubeshya ngo barashaka gukemura ikibazo cya FDLR, kandi bifuza ko gihoraho ngo kibageze ku nyungu zabo”- Perezida Kagame

Ubwanditsi 15 Aug 2024
Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Madame Jeannette Kagame yasobanuye aho ubumwe bw’Abanyarwanda bwavuye

Ubwanditsi 23 Oct 2017
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

RUSHYASHYA 27 Jun 2026
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Ubwanditsi 24 Aug 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha
Mu Mahanga

Kamonyi: Abayobozi b’ibanzemuri Runda biyemeje gufata iya mbere mu kurwanya ibyaha

Ubwanditsi 24 Mar 2016
Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut
Amakuru

Ruswa ya Tshisekedi iravuza ubuhuha mu bayobozi bo mu Bubiligi ngo basebye u Rwanda cyane cyane Depute Andre Flahaut

Ubwanditsi 25 Apr 2024
Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel
POLITIKI

Minisitiri Mushikiwabo yavuye imuzi ibyo kwakira abimukira bazaturuka muri Libya na Israel

Ubwanditsi 23 Nov 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru