• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas baheruka gutandukana na MIE, bamaze kwimukira muri Canada   |   15 Jun 2026

  • Ubushinjacyaha bwise Ingabire Mwene Dusabe b’i Butamwa; Umutesi   |   15 Jun 2026

  • Ben Rutabana akomeje kuba “umugati” w’ibigarasha ngo bibone icyo bitamira   |   15 Jun 2026

  • AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon   |   13 Jun 2026

  • AMAFOTO – Ikipe y’igihugu ya Mexique yakiriye igikombe cy’Isi 2026 na Koreya y’Epfo zatangiye zitsinda imikino yayo   |   12 Jun 2026

  • Nyuma y’imyaka 12 y’ubufatanye, Amasezerano ya Rayon Sports na SKOL yageze ku musozo   |   09 Jun 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe
Wilson Irategeka, ukuriye MRCD/FLN, Umuvugizi Twagiramungu Faustin na Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi mbere yo gushyikirizwa ubutabera

Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ubwanditsi 17 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru yizewe Rushyashya  ikesha bamwe mu bitabiriye inama hagati y’itsinda rihagaririye P5 na MRCD yabereye mu kiguli cy’ibigarasha ariho I Buruseli mu Bubiligi nuko ntacyayivuyemo kuko impande zose  zaranzwe no kwivuga ibigwi aho aba P5 bagaragaje agasuzuguro kadasanzwe bavuga ngo MRCD nibasange bakomeze bitwe P5 cyangwa bakore P5- MRCD.

Gusa ikigaragara nuko ubwiyunge bwayo mashyashyaka budashoboka byaba ari nko gushaka  guteranya igi ryametse. Tubibutse ko P5 igizwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa, Amahoro PC, PS Imberakuri,PDP-Imanzi  na FDU-Inkingi, bakaba bafite ingabo zari zizwi nk’ingabo za P5 zakubitiwe ahareba I Nzega mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ahitwa I Gatoyi ubwo bari bavuye muri Kivu y’amajyepfo bagana muri Kivu y’amajyaruguru kwihuza na FDLR.

Naho MRCD igizwe na RDI ya Twagiramungu, PDR-Ihumure ya Rusesabagina RRM ya Callixte Nsabimana na CNRD Ubwiyunge ya Wilson Irategeka. Bakagira ingabo zizwi nka FLN. Izi ngabo rero nazo ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka zahuye n’uruva gusenya, uzibye Iratega Wilson wacitse n’abasirikari be bake, abandi barwanyi bagera kuri 300 ubu bagejejwe I Kigali. Harimo na wa muvugizi wari wasimbuye Callixte Nsabimana, ariwe Herman Nsengimana.

Tugaruke ku ihuriro riri hagati ya Twagiramungu, Rusesabagina na Kayumba; bose hamwe barangwa n’amacakubiri kandi bagahurira kuba bumva bose bayobora, ikindi ni ukumena amaraso bibaranga aho bashora abantu mu ntambara bakabigisha kwica abandi Banyarwanda. Hashize iminsi ibiri Kayumba Nyamwasa bamubajije ibya Rutabana yarigishije arya iminwa asubizako yumviseko biri mu rukiko none nta kintu yabivugaho.

Si ubwa mbere abantu nkaba Twagiramungu bihuza bikaba nko  kwitaba nyiramubande. Mu mwaka wa 2014, Twagiramungu yihuje na FDLR, PS Imberakuri na UDR bashinga icyo bise CPC (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement) ariko nyuma y’iminsi mike iyo CPC yabaye isibaniro y’intamabara hagati ya Twagiramungu na Victor Byiringiro wa FDLR buri wese ashaka kuyobora. Intambara yabo banayigaragazaga kuri BBC Gahuza Miryango.

Mu gihe kandi MRCD na P5 bishaka kwihuza, na rya shyaka rya Hutu Power rigizwe n’abuzukuru ba PARMEHUTU ndetse ababyeyi babo bakaba ari MRND-CDR ryitwa FDU-Inkingi naryo ryarateranye risimbuza Ingabire Vigitware wasezeye nyuma yo kubona ko bitoroshye kubera ibikorwa niri shyaka binyuze muri MRCD.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, ingirwamashyaka ziyita ko zirwanya u Rwanda zagiye zihuza ngo zirakora ihuriro ariko kubera nta cyerekezo cya politiki baba bafite ntamara kabiri. Ihuriro ryabanje ngo ni Igihango ariko nacyo nticyamaze kabiri kiyobowe na Joseph Ndahimana.

2019-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

“Nahoze muri FDLR mbana n’abayobozi bakuru none narongowe n’umusirikari wa RDF ndetse na musaza wanjye aba muri RDF ubu abarizwa mu butumwa mu mahanga” Laurence Mujawayesu

Ubwanditsi 02 Jul 2021
Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Uko ibiganiro bya Luanda bikomeza, hagaragara udafite ubushake bw’Amahoro

Ubwanditsi 23 Sep 2024
Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU

Perezida Kagame yageze i Addis-Abeba aho ayobora inama ya 11 idasanzwe ya AU

Ubwanditsi 17 Nov 2018
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

Ubwanditsi 15 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

Ubwanditsi 24 Oct 2025
Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.
Amakuru

Bimwe mu bimenyetso birakomeza gushimangira ko kugereka urupfu rwa Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi ari ukuyobya uburari.

Ubwanditsi 21 Apr 2023
Jay Polly ageze mageragere gusoza ibihano bye-SOMA INKURU
HIRYA NO HINO

Jay Polly ageze mageragere gusoza ibihano bye-SOMA INKURU

Ubwanditsi 29 Aug 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru