• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe
Wilson Irategeka, ukuriye MRCD/FLN, Umuvugizi Twagiramungu Faustin na Callixte Nsabimana wahoze ari umuvugizi mbere yo gushyikirizwa ubutabera

Ibishushungwa bya P5 na MRCD mu mugambi wo kwihuza, Kayumba Nyamwasa yahiriye mu nzu abura aho apfunda imitwe

Ubwanditsi 17 Dec 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amakuru yizewe Rushyashya  ikesha bamwe mu bitabiriye inama hagati y’itsinda rihagaririye P5 na MRCD yabereye mu kiguli cy’ibigarasha ariho I Buruseli mu Bubiligi nuko ntacyayivuyemo kuko impande zose  zaranzwe no kwivuga ibigwi aho aba P5 bagaragaje agasuzuguro kadasanzwe bavuga ngo MRCD nibasange bakomeze bitwe P5 cyangwa bakore P5- MRCD.

Gusa ikigaragara nuko ubwiyunge bwayo mashyashyaka budashoboka byaba ari nko gushaka  guteranya igi ryametse. Tubibutse ko P5 igizwe na RNC ya Kayumba Nyamwasa, Amahoro PC, PS Imberakuri,PDP-Imanzi  na FDU-Inkingi, bakaba bafite ingabo zari zizwi nk’ingabo za P5 zakubitiwe ahareba I Nzega mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka, ahitwa I Gatoyi ubwo bari bavuye muri Kivu y’amajyepfo bagana muri Kivu y’amajyaruguru kwihuza na FDLR.

Naho MRCD igizwe na RDI ya Twagiramungu, PDR-Ihumure ya Rusesabagina RRM ya Callixte Nsabimana na CNRD Ubwiyunge ya Wilson Irategeka. Bakagira ingabo zizwi nka FLN. Izi ngabo rero nazo ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka zahuye n’uruva gusenya, uzibye Iratega Wilson wacitse n’abasirikari be bake, abandi barwanyi bagera kuri 300 ubu bagejejwe I Kigali. Harimo na wa muvugizi wari wasimbuye Callixte Nsabimana, ariwe Herman Nsengimana.

Tugaruke ku ihuriro riri hagati ya Twagiramungu, Rusesabagina na Kayumba; bose hamwe barangwa n’amacakubiri kandi bagahurira kuba bumva bose bayobora, ikindi ni ukumena amaraso bibaranga aho bashora abantu mu ntambara bakabigisha kwica abandi Banyarwanda. Hashize iminsi ibiri Kayumba Nyamwasa bamubajije ibya Rutabana yarigishije arya iminwa asubizako yumviseko biri mu rukiko none nta kintu yabivugaho.

Si ubwa mbere abantu nkaba Twagiramungu bihuza bikaba nko  kwitaba nyiramubande. Mu mwaka wa 2014, Twagiramungu yihuje na FDLR, PS Imberakuri na UDR bashinga icyo bise CPC (Coalition des Partis politiques rwandais pour le Changement) ariko nyuma y’iminsi mike iyo CPC yabaye isibaniro y’intamabara hagati ya Twagiramungu na Victor Byiringiro wa FDLR buri wese ashaka kuyobora. Intambara yabo banayigaragazaga kuri BBC Gahuza Miryango.

Mu gihe kandi MRCD na P5 bishaka kwihuza, na rya shyaka rya Hutu Power rigizwe n’abuzukuru ba PARMEHUTU ndetse ababyeyi babo bakaba ari MRND-CDR ryitwa FDU-Inkingi naryo ryarateranye risimbuza Ingabire Vigitware wasezeye nyuma yo kubona ko bitoroshye kubera ibikorwa niri shyaka binyuze muri MRCD.

Kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yahagarikwa, ingirwamashyaka ziyita ko zirwanya u Rwanda zagiye zihuza ngo zirakora ihuriro ariko kubera nta cyerekezo cya politiki baba bafite ntamara kabiri. Ihuriro ryabanje ngo ni Igihango ariko nacyo nticyamaze kabiri kiyobowe na Joseph Ndahimana.

2019-12-17
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda kuyobywa na ba mpemuke ndamuke

RUSHYASHYA 31 May 2026
Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa

RUSHYASHYA 27 May 2026
Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Maj.Gatarayiha na The Rwandan ni nde uvugisha ukuri ?

Ubwanditsi 05 May 2018
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ubwanditsi 28 Sep 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur
ITOHOZA

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Ubwanditsi 17 Jan 2017
Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera
ITOHOZA

Uganda : Inkuru z’Ibinyoma ku Rwanda zikomeje kwiyongera

Ubwanditsi 09 Nov 2017
Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y’iminsi 39
Amakuru

Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y’iminsi 39

Ubwanditsi 15 May 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru