• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwabonye umudali mu Mikino ya Commonwealth   |   29 Jul 2026

  • Abarwanyi ba FDLR na Wazalendo bavurirwa mu Burundi ku ngengo y’igisirikare cy’u Burundi   |   24 Jul 2026

  • Ikipe y’igihugu y’Umukino wa Volleyball mu Bagabo yatangiye imyiteguro y’igikombe cya Afurika cyaherukaga kuba muri 2023   |   23 Jul 2026

  • Igikombe kirajya mu bindi twibitseho, ubutumwa bwa Gen. MK Mubarakh yageneye abafana ba APR FC yitegura gukina CECAFA Kagame Cup 2026   |   22 Jul 2026

  • Police FC yatangaje umunya-Maroc, Jaafar Rkyek nk’umutoza mukuru wayo asimbuye Ben Moussa watandukanye n’iyi kipe   |   21 Jul 2026

  • AMAFOTO – Umutoza wa Mukura VS, Tomáš Trucha, yageze mu Rwanda aho aje gutangira akazi   |   20 Jul 2026

 
You are at :Home»Amakuru»Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Ubwanditsi 28 Sep 2025 Amakuru, IMIKINO, INKURU NYAMUKURU

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, ashima uruhare rwayo mu gutuma u Rwanda rwandika amateka.


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025, ni bwo Perezida Kagame yifatanyije n’abarimo Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, mu musangiro wabereye muri Kigali Convention Center.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare wakoze byinshi bidasanzwe byatumye igenda neza.

Ati “Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru.”

Yakomeje ashimira Perezida Kagame wakoze uko ashoboye kose kugira ngo Afurika yandike amateka atari yakabayeho na rimwe mu myaka 103, hatangiye gukinwa Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Ati “Perezida [Kagame] warakoze. Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe.”

“Uri uw’umumaro, duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y’Isi y’Amagare yagusigiye utazibagirwa.”

Mu izina rya UCI, Lappartient yashyikirije Perezida Kagame umudali w’ishimwe usanzwe uhabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino yo gusiganwa ku magare.

Ati “Ndashaka kuguha umwabaro uhuye n’uhabwa abakinnyi begukanye amarushanwa muri iki cyumweru. Akira n’uyu mudali nk’ishimwe ry’uruhare wagize muri aya marushanwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.”

Perezida Kagame yishimiye iki gihembo, na we ashimira iri shyirahamwe ryahisemo u Rwanda, kugira ngo rube igihugu cyandika amateka muri Afurika.

Ati “Ndagushimiye kubw’impano idasanzwe mumpaye. Ntabwo nakinnye mu isiganwa ariko natsinze, mwakoze cyane. Ndashimira ababyihishe inyuma bakoze bataruhuka. Mumenye ko imbaraga zanyu zitagendeye ubusa, mwarakoze cyane.”

Yongeyeho ko “Isiganwa ryagaragaje imbaraga mu mihanda ya Kigali. Amajwi menshi, abafana n’ibyishimo ni ibihamya by’imbaraga z’ubumwe ziri muri siporo. Turi hano kuko UCI yatugiriye icyizere nk’u Rwanda, u Rwanda rutewe ishema no kugira uruhare muri ibi bihe by’amateka yo gusiganwa ku magare. Mu Rwanda muhafate nko mu rugo, tuzakomeza kubakirana yombi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko imbaraga zishyirwa mu ishoramari rya siporo, ari izo gutuma urubyiruko rubona amahirwe n’imbaraga zirufasha kugera ku nzozi zarwo z’ejo hazaza.

Ku Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y’Isi y’Amagare yabereye i Kigali izashyirwaho akadomo. Hazakinwa isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo, ku ntera y’ibilometero 267,5 aho rizatangira saa 09:45 rigasozwa saa 16:45.

IGIHE

2025-09-28
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

Police WFC yegukanye igikombe cy’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2026 itsinze Rayon Sports kuri Penaliti

RUSHYASHYA 08 Mar 2026
Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Abarundi basubiye Arusha mu mishyikirano igomba kutazagira icyo igeraho

Ubwanditsi 27 Nov 2017
Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Mu mukino wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda utarabereye igihe, Kiyovu SC itsinze AS Kigali 2-1

Ubwanditsi 21 Aug 2024
Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Rusesabagina afite uburiganya muri kamere ye.

Ubwanditsi 21 Jun 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt
Mu Mahanga

Karongi : Perezida Kagame yafunguye uruganda rwa KivuWatt

Ubwanditsi 17 May 2016
Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame na Madamu bakiriwe n’Umwami w’Abami w’u Buyapani

Ubwanditsi 08 Jan 2019
Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere
ITOHOZA

Meya Uwanzwenuwe na perezida wa Ibuka bateye utwatsi amakuru yacicikanye avuga ko Visi Meya yanze kwakira urumuri rw’ icyizere

Ubwanditsi 15 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026
Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru